Niyonshuti Ben usanzwe yikorera ndetse akaba ashinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Imibereho Myiza mu Rugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, yatorewe kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, agasimbura Icyitegetse Venuste weguye.
Amatora yabaye ku wa 2 Nzeri 2026, mu Mujyi wa Kigali.
Niyonshuti yatowe ku majwi 47 mu bantu 198 batoye bingana na 23,9%, mu gihe uwamukurikiye yatowe n’abantu 20 bingana na 10,2% by’abatoye. Hari hahanganye abakandida 53.
Uretse Niyonshuti watsinze undi mukandida wagize Amajwi menshi ni Shema David wagize 20, mu gihe abandi bose bagize amajwi ari munsi ya 10, harimo n’abagize rimwe cyangwa abiri.
Niyonshuti azaba ari muri babiri bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akazarangiza manda yari yatangiwe na Icyitegetse Venuste weguye kubera imyitwarire idahwitse.
Niyonshuti watorerewe guhagararira urubyiruko asanzwe yikorera, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Amaze igihe kinini ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake, aho yari ashinzwe Ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge, afatanya no kuyobora Komite y’Imibereho Myiza mu Rugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali.
Gutangaza burundu ibyavuye muri aya matora bizakorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi, hashingiwe ku biteganywa n’amategeko, gusa bishobora kujya no munsi y’iyo minsi mu gihe nta mukandida watanze ubujurire bushingiye ku kutanyurwa n’imigendekere y’amatora.
GUTANGAZA BY’AGATEGANYO IBYAVUYE MU MATORA YO GUSIMBURA UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO pic.twitter.com/NKHpnYdKHw
— National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) September 2, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!