Ku wa 27 Kanama 2026, ubushinjacyaha bwavugiye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ko bugiye gukora iperereza ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaz (RMB) bakekwaho gushyigikira sosiyete imaze imyaka ibiri ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Abo bakozi ba RMB bashinzwe kugenzura ko kompanyi zicukura amabuye y’agaciro zubahiriza amategeko n’ibindi zisabwa.
Amazina n’imikono yabo bigaraga mu gitabo IGIHE ifitiye kopi cya Rugendabari Mining Compoany Ltd y’umushoramari Nyabyenda Emmanuel uri gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano no kwifashisha ibigo bye by’ubucuruzi bitandukanye mu gucukura no gucuruza amabuye yacukuwe nta ruhushya aho bigaragara ko bagisinyemo ku wa 11 Kamena 2026.
Ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bakozi ba Rugendabari Mining Company Ltd witwa Baziruwiha Ephrem yagaragaje ko kuva muri 2024 bacukuraga wolfram iri hagati ya 2000 Kg na 2500kg . Ni ukuvuga ko bacukuye amabuye y’agaciro ari hagati ya 48.000 kg na 60.000 kg mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni amabuye abarirwa agaciro karenga miliyari 3 Frw.
Umuyobozi wa Rugendabari Mining company Ltd Nyabyenda Emmanuel ndetse n’umunyamategeko w’iyo kompanyi bagiye bitwaza iyo mikono y’abakozi ba RMB mu bihe bitandukanye bakabeshya RIB ko kuba kompanyi isurwa nabo bakozi ari ibigaragaraza ko iyo kompanyi ifite uruhushya ariko nyamara umuyobozi mukuru wa RMB yandikira RIB ayimenyesha ko iyo kompanyi nta ruhushya ifite nkuko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi.
Ubwo umuyobozi wa kompanyi zitandukanye zirimo Rugendabari Mining Ltd na CEAVMC ari we Nyabyenda Emmanuel yitabaga RIB taliki ya 31 Kanama 2026 yagaragaje ko kuba yaracukuraga amabuye y’agaciro yifashishije Rugendabari Mining company Ltd yabikoraga n’abo bakozi ba RMB babizi ndetse agaragaza ko bamusuye.
Nyabyenda Emmanuel yagaragaje ko nubwo abakozi ba RMB bamusuraga batamuhaga tags cyangwa ibyangombwa bimufasha kugeza amabuye y’agaciro ku isoko bityo agahitamo kujya atira ibyangombwa biri mu mazina y’izindi kompanyi zicukura amabuye y’agaciro ari byo tags akabyifashisha avana amabuye mu karere ka Muhanga akayageze kuri kompanyi ye icuruza amabuye y’agaciro i Kigali yitwa CEAVMC maze nyuma akayashora hanze y’u Rwanda.
Nyuma y’uko Nyabyenda yitabye RIB, amakuru IGIHE yamenye ni uko abo bakozi ba RMB nabo bahise bitaba ubushinjacyaha taliki ya 2 Nzeri 2026 babuhakanira batsemba bavuga ko batigeze basura kompanyi yitwa Rugendabari Mining Company Ltd yewe nta nubwo bigeze basinya mu gitabo cyayo .
Abo bakozi bombi bavuga ko bibaye byarabaye baba baratezwe igitabo cya Rugenbabari Mining Company Ltd kuko taliki ya 11 Kamena 2026 ubwo basuraga kompanyi yitwa CEAVMC na yo ya Nyabyenda Emmanuel bakandika mu gitabo bayigira inama y’ibyo ikwiye gukosora ndetse bagasinya.
Icyakora aba bakozi ba RMB bombi bahuriza kukuvuga ko batigeze bareba kuri Logo kuko bumvaga ko igitabo bari barimo gusinyamo ari icya CEAVMC bari basuye.
Nyuma y’uko ubushinjacyaha bubajije abo bakozi, bahise bataha ahubwo bujya guhiga Nyabyenda Emmanuel bwari bwanashyiriyeho urwandiko rumufata ku gahato dore ko yari yabajijwe na RIB yo ntimufunge ariko bwo bwamushakisha akanga kwitaba.
Nyabyenda afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye iri mu karere ka Muhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!