IGIHE

MINEDUC yahishuye ikosa ryatumye uwabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta abura mu itangwa ry’ibihembo

0 22-08-2026 - saa 15:42, Jean de Dieu Tuyizere

Ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka zikomeye tariki ya 20 Kanama 2026, ubwo umunyeshuri Uwamariya Leontine wagize amanota ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye atabonekaga mu gikorwa cyo gutanga ibihembo.

Uwamariya ukomoka mu Karere ka Rusizi yigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke. Yagize amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School.

Ibihembo bimaze gutangwa, hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ababyeyi ba Uwamariya batigeze bahamagarwa ngo bamenyeshwe ko ari mu bazahabwa ibihembo. Bamwe batangiye kugaragaza ko hakozwe amanyanga.

Minisiteri y’Uburezi, ikoresheje urubuga X yasobanuye ko telefone y’ababyeyi ba Uwamariya yahamagawe inshuro ebyiri ariko ntiyaboneka, iti “ibihembo bye azabihabwa igihe cyose azabonekera.”

Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama, Uwamariya aherekejwe n’ababyeyi be, Umuyobozi wa ISF Nyamasheke n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, Mukankusi Athanasie, bagiye kuri Minisiteri y’Uburezi.

Bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, n’abandi bo mu nzego z’uburezi.

Uwamariya yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe nk’uwahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mudasobwa n’amafaranga y’ishuri azishyura mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027 wose.

Mu kiganiro na RBA cyabaye kuri uyu wa 22 Kanama, Irere yasobanuye ko tariki ya 19 Kanama, NESA yahamagaye ababyeyi b’abanyeshuri babaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo bazaherekeze abana babo mu gufata ibihembo.

Ati “Bose barabahamagara, byumvikane Leontine ni we wari ku mwanya wa mbere. Babanza guhamagara nimero imwe, ntiyari iriho nk’uko twabivuze. Bahamagara iya kabiri, yitabwa n’undi muntu.”

Irere yasobanuye ko umukozi wa NESA yabajije umuntu wa kabiri niba ari umubyeyi wa Uwamariya, arikiriza, amumenyesha uko gahunda iteganyijwe, uwo amusubiza ko bazitabira igikorwa cyo gutanga ibihembo.

Yagize ati “Aravuga ati azaza. Ahamagara n’abandi bose bakurikiraho. Ku munsi nyirizina rero, ku itariki ya 20, barongera barahamagara habura igihe gito ngo umuhango nyirizina utangire, na none wa muntu aritaba, aravuga ati ‘Simpari’, ndumva yaravuze ko ari i Karongi, ati ‘Ntabwo tubasha kuza’.”

Ku bavuga ko kuba Uwamariya ataritabiriye igikorwa nyirizina ku munsi cyateganyirijweho byatewe n’amanyanga yageragejwe yo kutamuha ibihembo bye, Irere yasubije ko ibyo ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Ati “Iyi haba harimo umugambi mubi no kudashaka ko ahabwa ibye, n’izina nta wari kwirirwa arivuga ariko izina ryo bararivuze.”

Irere yasobanuye ko nimero y’umuntu wa kabiri witabye yemera ko ari umubyeyi wa Uwamariya yakuwe muri ISF Nyamasheke, bityo ko habaye ikosa mu kwandika iya nyayo mu gihe yiyandikishaga mu bakandida bazakora ibizamini bya Leta.

Ati “Tubaza ishuri ‘iyi nimero yanditse kuri iri zina ni iyande?’ Na bo batwemerera ko atari yo, ko bakoze ikosa mu kwandika nimero. Igikomeye hano ni ikosa ryo ku rwego rw’ubuyobozi kandi natwe tutihanganira.”

Yavuze ko atari ubwa mbere umunyeshuri aza mu bagize amanota ya mbere mu bizamini bya Leta ariko ntaboneke mu gikorwa cyo gutanga ibihembo kuko byabaye no mu bihe byashize bidaturutse ku nzego z’uburezi.

Ati “Ibi ni ibintu rwose bisanzwe. Ntabwo ari ikintu kidasanzwe kibaho. Iyo rero umwana atabonetse, ibyo agenewe byose turabibika, icyo tudasiba gukora ni uko tudashobora kureka kuvuga izina rye.”

Irere yavuze ko ibigo by’amashuri bikwiye gushishoza cyane mu kwandika imyirondoro y’abanyeshuri, ariko ko n’inzego nkuru z’uburezi zabonye isomo ry’uko guhamagara ababyeyi gusa bidahagije, ahubwo ko zizajya zihamagara n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze.

Ati “Twabonye amasomo ndetse n’abo bireba turakomeza tubikurikire. Icya kabiri ni uko bitagomba kugarukira gusa ku mwana cyangwa se ku mubyeyi, ahubwo n’ishuri n’aho umwana abarizwa. Mu busanzwe ntabwo twirirwaga tubabwira, kuko twumvaga ko bireba umwana gusa n’umubyeyi ariko ubu byagaragaye ko bidahagije. Iri rero ni isomo.”

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, Uwamariya Leontine yoherejwe kwiga muri Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu. Aziga ibijyanye na porogaramu za mudasobwa.

Uwamariya Leontine yagize amanota 98,7% mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye
Uyu munyeshuri yaherekejwe n'ababyeyi be, Umuyobozi wa ISF Nyamasheke na Visi Meya wa Nyamasheke
Irere Claudette wa MINEDUC na Dr. Bahati Bernard wa NESA bashyikirije Uwamariya Léontine ibihembo nyuma y'umunsi habaye igikorwa nyirizina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza