Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye zigiye gukorwa mu burezi hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize no kongera ubushobozi bw’abarimu.
Izo mpinduka zirimo kongera igihe abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bamaraga mu ishuri, kongera umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri no gukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire mibi mu mashuri.
Abarangiza TTC bazajya biga imyaka itanu
Guhera muri Nzeri 2026, abanyeshuri bazinjira mu mashuri nderabarezi, TTC, bazajya bakurikira gahunda y’imyaka itanu, aho kuba imyaka itatu isanzweho.
Iyi mpinduka igamije gutuma abarimu bo mu mashuri abanza bahabwa amahugurwa yimbitse mu mwuga mbere yo gutangira kwigisha.
Ikigamijwe ni uko abarimu bigisha mu mashuri abanza bagomba kuba bararangije kaminuza aho kuba ayisumbuye nk’uko byari bimeze.
Gahunda isanzwe yanenzwe kuba idaha abanyeshuri umwanya uhagije wo kwiga uburyo bwo gutanga amasomo, kuyobora ishuri, gusobanukirwa imikurire y’umwana no kwimenyereza umwuga mu mashuri.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph ubwo yari mu kiganiro na RBA yavuze ko gahunda yo gushyira abarimu bize kaminuza mu mashuri abanza bizakorwa mu myaka 10.
Ati “Muri gahunda rero tuzazamura icyiciro cy’abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo mu gihe kiri imbere abarimu bazabe bafite impamyabushobozi igera ku ya kaminuza, [Licence] ariko ibyo tuzabikora mu byiciro bibiri. Abafite A2 tubageze kuri A1, abafite diplômes y’amashuri yisumbuye tubajyanye kuri A1, icyiciro cya kabiri bazava kuri A1 bajye kuri A0. Ibi tuzabikora mu myaka 10.”
Yavuze ko abana basabye kwiga mu mashuri nderabarezi bazasanga batishimiye iyi gahunda nshya bazahabwa uburenganzira bwo guhitamo gukomeza bakayiga cyangwa kudakomerezamo.
Biteganyijwe kandi ko kuzamura impamyabumenyi z’abarimu bo mu mashuri abanza bizatuma u Rwanda rugendana n’ibipimo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, aho impamyabumenyi ya kaminuza isigaye isabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwigisha.
Abarimu bigisha ubu ntabwo bazirukanwa, ahubwo bazafashwa bashyirirweho uburyo bwo kuzamura ubumenyi.
Ingengabihe izongerwamo ibikorwa byunganira amasomo
Indi mpinduka izibanda ku kuvugurura ingengabihe y’umunsi w’amasomo no guha umwanya munini ibikorwa byunganira ibyo abanyeshuri bigira mu ishuri.
Amasaha amasomo atangirira ntabwo azahinduka, ahubwo abarimu bazajya bigisha kugeza 15:30 hanyuma igihe gisigaye, abanyeshuri babe bari mu bikorwa byunganira ibyo bize batahe Saa 17:00 nk’uko bisanzwe.
Ibyo bizajya bikorwa kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, hanyuma ku wa Gatanu, abanyeshuri batahe 15:30, abarimu babone umwanya wo gukora ibikorwa bindi bigamije kunoza akazi kabo.
Ibikorwa byunganira amasomo bizafasha abana guteza imbere guhanga ibishya, gukorera hamwe n’ubundi bumenyi bukenerwa mu buzima. Ibyo bikorwa birimo nko kujya mu matsinda yo kuganiriramo (debate club) n’ibindi bifitanye isano n’amasomo biga.
Ati "Ni uburyo ushimangira ibyo wize ariko uticaye mu ishuri. Urugero, Icyongereza iyo wicaye mu ishuri bakubwira ikibonezamvugo [grammar] ariko amasomo nyunganiranteganyanyigisho ni ukujya mu matsinda yo kuganira [debate club]. Ubundi ntabwo twabikoraga.”
Ibi bikorwa bizabajya bikorerwa ku mashuri, hifashishijwe ibikorwaremezo bihari, ariko abanyeshuri baticaye mu ishuri ngo mwarimu yigishe abahagaze imbere.
Ati "Bizafasha mu buryo abana biga...muri iyo mpinduka, ku wa Gatanu abana bazajya bataha 15:30’...abarimu bakeneye kujya muri aya mahugurwa. Ntabwo bakeneye kubikora abana bari ku ishuri."
Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha umwana gutera imbere mu myigire, mu mibanire n’abandi no mu marangamutima, ari na ko ategurirwa kugira ubumenyi n’ubushobozi bukenewe.
Amafaranga y’ifunguro azazamurwa
Amashuri ya Leta n’afashwa na Leta kubw’amasezerano agenerwa amafaranga y’ibikorwa bitandukanye, hakiyongeraho agenewe kugaburira abana ku mashuri ndetse n’umusanzu w’umubyeyi.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko ubufasha Leta yatangaga mu kugaburira abana uziyongera.
Guhera muri Mutarama 2027, mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri, biteganyijwe ko umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri uzongerwa kugira ngo amashuri abone ubushobozi buhagije bwo gutanga uburezi bufite ireme.
Mu mashuri y’inshuke n’abanza, umusanzu uzava kuri 975 Frw ugere ku 2.000 Frw. Mu mashuri yisumbuye abana biga bataha, uzava ku 19.500 Frw ugere ku 24.000 Frw.
Mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ababyeyi bazajya batanga 110.000 Frw, avuye ku 85.000 Frw.
Guverinoma na yo izongera amafaranga itanga mu kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.
Ati “Iyi mibare ireba uburyo ibiciro byagiye bihinduka. Nko mu biga babayo ibiciro byari kurenga ibihumbi 120 Frw ariko kuko yari asanzwe ari menshi turavuga ngo Leta izafasha kugira ngo atarenga ibihumbi 110 Frw.”
Amafaranga agamije ibikorwa bitandukanye (capitation grant) aziyongeraho 65%
Ibi byakozwe nyuma yo kubona ko amafaranga yatangwaga, atajyanye n’aho ibiciro bigeze ku masoko.
Amashuri agiye gukaza ikinyabupfura
Impinduka yindi ni ugukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire mibi mu mashuri, hagamijwe kuyagira ahantu hatekanye kandi hatuje.
Amashuri azashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ihohoterwa, gutoteza abandi no kwangiza ibikoresho by’ishuri.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko inzoga n’ibiyobyabwenge biri mu biri kwangiza abantu mu Rwanda ndetse hari abarimu n’abanyeshuri bake babijyana ku mashuri, ariko ingamba zafashwe ari uko uzajya abijyanayo azajya ahita yirukanwa.
Ati “Ishuri rigomba kuba ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara. Uzabifatanwa ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ishuri, umukozi wo mu gikoni, azahita yirukanwa. Abanyeshuri kuko tugomba gufasha abana, tuzakorana n’inzego z’ibanze tubafashirize hanze hatari mu ishuri.”
By’umwihariko, abanyeshuri barwana ku ishuri, abakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga, bazajya bahita birukanwa bagifatwa. Ikindi ni uko abarimu n’abandi bakozi b’amashuri nabo, bazajya birukanwa mu gihe bafatanywe inzoga cyangwa se ibindi biyobyabwenge.
Ati “Urundi rugero naguha ni nk’abana baza ku ishuri bakarwana, bagakomeretsa abandi, ugasanga umwana bararwanye arakomeretse agiye kwa muganga, ndetse agiye mu bitaro. Uretse n’ibyo hari n’abana bakubise abarimu. Ibintu byo kuzana urugomo ku ishuri rwo kurwana, gukubita abarimu, ntabwo bishobora kwihanganirwa. Uwo mwana na we azajya yirukanwa afashirizwe mu zindi gahunda hanze y’ishuri.”
Yavuze ko abarimu n’abayobozi b’ishuri ari ababyeyi, bityo bagomba kububaha.
Ati “Ntabwo twatoza abanyeshuri kujya baza ku ishuri ngo bahangane n’abarimu ngo tubyemere. Abo bantu bazajya bajya no mu rugo batangire gukubita ababyeyi. Ntabwo twabyemera.”
Abana bakopera ibizamini bakoresheje telefoni na bo barahagurukiwe kuko bazajya bahabwa zeru mu kizamini yafashwemo. Kujyana telefoni ku ishuri bitemewe.
Ati “N’iyo yaba ari umwe cyangwa babiri bigomba kuvaho. Kuko ibyo dukora byose ngo tuzamure ireme ry’uburezi hatarimo ikinyabupfura ntabwo bizakunda.”
Kugeza ubu abanyeshuri mu Rwanda barenga 34% by’Abanyarwanda bose. Ababyeyi basabwa kwitabira gutanga imisanzu basabwa kugira ngo amashuri ashobore gukora neza kandi abanyeshuri bashobore kwiga neza.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abarimu na bo bakwiye guhagurukira kurera babishyizemo imbaraga.
Ati “Ibi bintu tugomba kubikora abandi bakaza bunganira.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!