Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo bwatangaje ko umuyaga ukomeye uherekejwe n’ibijojo bike wasenye inzu 34 mu midugu ibiri itandukanye ariko nta muntu yahitanye.
Aba baturage bavuga ko bari bakeneye imvura kubera ibikorwa by’ubuhinzi, ariko ko bababajwe no kuba aho kugira ngo imvura igwe, haje umuyaga ukomeye ukangiza inzu zabo.
Mu Mudugudu wa Kabeza, inzu 19 ni zo zasenyutse, mu gihe mu Mudugudu wa Humure hasenyutse izindi 15.
Ngirabakunzi Wilson wo mu Mudugudu wa Kabeza avuga ko abaturage bari bategereje imvura, ariko bakababazwa n’uko aho kuyibona haje umuyaga ukomeye ukabasenyera.
Yagize ati “Imvura twayishakaga kuko hari izuba ryinshi kandi abaturage bayikeneye, ariko twababajwe n’uko aho kugira ngo imvura igwe, haje umuyaga ukomeye ugasenyera abantu. Hari abatakigira uho kuba, ni yo mpamvu twifuza ko ubuyobozi bwadutabara bukadufasha kubona isakaro.”
Kazanwenimana Juvenal, na we wo mu Mudugudu wa Kabeza, yavuze ko uyu muyaga wabasanze batiteguye, ugateza ibibazo bikomeye ku baturage.
Yagize ati: “Twari twiteze imvura, ariko ntabwo twari twiteze umuyaga umeze gutya. Wadutunguye kandi usenya inzu. Ubu bamwe nta hantu bafite ho kuba, turasaba ko abagizweho ingaruka twafashwa, kubona aho kuba n’ibikoresho byo gusana amazu.”
Mu Mudugudu wa Humure na ho, abaturage bavuga ko umuyaga wangije inzu menshi, aho ibisenge by’amwe mu mazu byagurutse.
Kanyabazungu Anastase, utuye muri uyu mudugudu, avuga ko yasenyewe n’umuyaga, igisenge cy’inzu ye kikaguruka, bikamusigira ikibazo gikomeye cy’aho kuba.
Yagize ati “Umuyaga waraje utunguranye, igisenge cy’inzu yanjye kiraguruka. Ubu ndi mu kaga kuko inzu yangiritse kandi nta bushobozi mfite bwo kuyisana vuba. Turifuza ko twabona ubufasha bwo kongera kubona aho kuba no gusana inzu yangiritse.
Umukuru w’Umudugudu wa Humure, Rebero Gadfley, avuga ko na bo batunguwe n’uyu muyaga, kuko waje uherekejwe n’ibitonyanga bike, ariko imvura nyinshi ntigwe.
Ati “Twatunguwe n’umuyaga ukomeye waje urimo ibitonyanga, ugahita utangira gusenya amazu no gutwara ibisenge, nyamara imvura yo ntiyaguye. Ni ikibazo cyatunguranye kandi cyagize ingaruka ku baturage.”
Abaturage basaba ko ubufasha butangwa vuba, kuko hari imiryango yasigaye idafite aho kuba kandi bamwe badafite ubushobozi bwo gusana amazu yabo. Basaba cyane amabati, ibiti n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi, ndetse n’aho kuba by’agateganyo mu gihe bategereje gusana amazu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, ahamya ko umuyaga ukomeye wangije amazu y’abaturage, ugatwara n’ibisenge, ariko ko nta muntu wakomeretse.
Ati “Ni imvura yaguye mu gihe gito ariko yari nyinshi, igira n’umuyaga ukomeye. Yasenyesheje inzu, ibisenge bimwe biraguruka, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wakomeretse.”
Akomeza asaba abaturage gufata ingamba zo kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’imvura nyinshi n’umuyaga, zirimo kuzirika ibisenge by’inzu neza, gucukura imiyoboro no gukora imirwanyasuri kugira ngo amazi menshi atazateza isuri n’ibindi biza.
Ati “Abaturage bakwiye kuzirika ibisenge by’inzu zabo, kuko bigaragara ko imvura izaba nyinshi. Bakwiye kandi gucukura imiyoboro no gukora imirwanyasuri kugira ngo amazi menshi atazateza isuri n’ibindi biza.”
Musonera kandi yibutsa abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe imvura irimo kugwa, kubera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.
Ati “Abaturage bakwiye kugama mu nzu igihe imvura iguye, bakirinda kugama munsi y’ibiti kugira ngo hatagira uwo inkuba ikubita.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!