IGIHE

Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha ari bazima- Gen. Kabarebe

0 4-12-2012 - saa 23:33, Olivier Muhirwa

Minisitiri w’Ingabo Gen, James Kabarebe yasobanuye amavu n’amavuko y’ikibazo cya Congo, anagaruka no ku bitero bya FDLR aho yavuze ko idashobora gutera ngo ifate u Rwanda, cyangwa se ibe yagira agace na kamwe ifata ngo ndetse ntabwo abarwanyi bayo bashobora kumara isaha n’imwe mu Rwanda ari bazima.
Ibi Minisitiri Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Ukuboza 2012, ubwo we na bagenzi be uw’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Imari n’Igenamigambi bagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga (…)

Minisitiri w’Ingabo Gen, James Kabarebe yasobanuye amavu n’amavuko y’ikibazo cya Congo, anagaruka no ku bitero bya FDLR aho yavuze ko idashobora gutera ngo ifate u Rwanda, cyangwa se ibe yagira agace na kamwe ifata ngo ndetse ntabwo abarwanyi bayo bashobora kumara isaha n’imwe mu Rwanda ari bazima.

Ibi Minisitiri Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Ukuboza 2012, ubwo we na bagenzi be uw’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Imari n’Igenamigambi bagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bijyanye n’ikibazo cyo mu Karere ndetse n’ihagarikwa ry’inkunga.

Umutekano

Minisitiri Kabarebe yavuze ko umutekano muri rusange mu Karere no mu gihugu umeze neza uretse ikibazo cyo muri Congo, kuko ibihugu bigizie Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba bibanye neza.

Kabarebe avuga ko ikibazo kijyanye na Congo gishingiye kuri Congo ubwayo, ariko bikitirirwa u Rwanda kandi ngo ntabwo amayira afunze kuba u Rwanda na Congo byaganira ku bibazo bihari, ndetse ngo u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu ngo bikemuke.

Ikibazo cya M23

Kabarebe yongeye gushingira ko nta ruhare na rumwe u Rwanda rwagize mu gushinga umutwe wa M23.

Yagize ati “Nta ruhare na rumwe u Rwanda cyangwa se ingabo z’u Rwanda zagize mu gushinga uwo mutwe cyangwa se kugira ngo uwo mutwe ubeho. Nta ruhare na rumwe ingaboz z’u Rwanda zagize cyangwa se u Rwanda rwagize kugira ngo uwo mutwe ukomeze kubaho.”

Minisitiri w’ingabo avuga ko abitirira u Rwanda umutwe wa M23 harimo ibice byinshi bitandukanye, harimo ibihugu by’i Burayi n’inzego bikoresha, nk’impuguke za Loni ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta nka Human Right Watch, ndetse n’ingabo za Loni za MONUSCO, kandi ngo ibi byose bikorwa bishingiye ku nyungu zabo bwite.

Impamvu U Rwanda rwitirirwa M23

Mu mpamvu ishobora kuba u Rwanda rwitirirwa M23, harimo nko kuba mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwarasubukuye umubano na Congo bagafatanya gushyira mu ngabo imitwe irenga 10 yarwanyaga Leta ya Congo, aha Kabarebe akavuga ko byari ingirakamaro kuko byahamije umubano na Congo, kandi ngo ibi ntabwo byashimwe n’amahanga n’utaranenze iki gikorwa yaracecetse.

Ngo kuva icyo gihe muri 2009 u Rwanda na Congo byakoranye neza mu by’ingabo ndetse no kubungabunga umutekano mu guhashya FDLR ifatwa nk’ipfundo ry’umutekano muke wo mu Karere. Hakaba harabaye inama nyinshi zitandukanye kandi ngo zagiye zigera kuri byinshi, dore ko hari haranashyizweho umutwe w’iperereza uhuza ibihugu byombi mu guhanahana amakuru, ndetse uwo mutwe na n’ubu uracyari muri Congo i Goma.

Muri ubu bufatanye kandi hagati y’ingabo z’u Rwanda na Congo hari harashyizweho umutwe w’inzobere w’ingabo zari zarashyize hamwe mu guhashya FDLR.

Kabarebe yagize ati “Twarezwe ko dufasha M23 tubana n’abasirikare ba Congo muri ako Karere ka Rutcuru, dufatanya kurwanya FDLR”. Uretse ibi kandi ngo abasirikare b’u Rwanda bavuye muri Congo ibibazo bimaze kuba byinshi, aha rero akaba ari ho avuga ko badashyigikira M23 kandi bari bafitanye ubufatanye na Congo.

Impinduka nyuma yo gushingwa kwa M23

Nyuma y’aho umutwe wa M23 umariye gushingwa muri Congo hashyizweho umutwe w’igenzura wari ugizwe n’ingabzo z’u Rwanda na Congo, nyuma uza kujyamo abandi basirikare bo mu Karere.

Nk’uko Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda abisobanura ngo uyu mutwe wari ugamije kureba koko niba ibyo u Rwanda ruregwa ari byo, kandi ngo kugeza ubu nta kintu na kimwe bari barega u Rwanda, dore ko uyu mutwe ushinzwe kureba inkomoko y’ibibazo by’umutekano muke muri Congo.

Uko M23 yatangiye n’uruhare rw’u Rwanda mu gufasha Congo

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe yasobanuye birambuye inkomoko y’umutwe wa M23 ndetse n’uruhare u Rwanda rwagize kugira ngo rufashe Congo mu gukemura ibibazo byaterwaga n’uyu mutwe.

Mu gusobanura ishingwa ry’uyu mutwe Kabarebe yagiye atanga amatariki atandukanye, aho Leta ya Congo yasabaga u Rwanda kuyifasha mu gukemura ibibazo kuva tariki ya 05 Gashyantare 2012 aho bashakaga gukura abasirikare bavuga Ikinyarwanda muri Kivu bakajyanwa ahandi, ndetse n’ikibazo cyo gufata Gen. Bosco ntaganda.

Icyo gihe ngo Congo yari yizeye u Rwanda, kubera ubucuti n’amateka bari bafitanye akaba ari yo mpamvu yari yaje kwitabaza u Rwanda ngo rufashe mu ishyirwa mu bikorwa by’izo gahunda.

Icyo gihe ngo Congo yahawe umwanya wo kujya gutekereza kucyo u Rwanda rwayifasha, maze nyuma babwira u Rwanda ko bashaka kuganira n’abasirikare bigometse bari baranze kuva muri Kivu maze ibyo birakorwa bibera ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu, aho muri icyo gihe harimo Col. Sultan Makenga, Col’ Muhindo, Col. Zimulinda n’abandi batandukanye bo mu gisirikare cya Congo, n’abo ku ruhande rw’u Rwanda ariko ngo icyo gihe ngo hari ubwumvikane buke; ari na bwo u Rwanda rwabagiriye inama yo kumvikana mu mahoro ibibazo bitararenga inkombe, birimo guhera ishyanga kw’impunzi z’Abanyekongo no kutizera ingabo bavanze kuko hari harimo ivangura.

Icyo gihe kandi ngo u Rwanda rwari rwemeye kubafasha mu kumvikana, runabereka ko intambara ari FDLR iyungukiramo.

Muri izo nama zose ariko Kabarebe avuga ko izo bagiriwe zitakurikijwe, ibyo biza gutuma intambara yubura ariko u Rwanda rukomeza gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Congo, dore ko habaye n’inama nyinshi icyo gihe Congo igasaba ko ingabo z’u Rwanda zasubira muri Congo ariko bagahera mu gace ka Runyoni; u Rwanda rurabigarama ruvuga ko rwajya muri Congo bahera i Masisi ahari abarwanyi ba FDLR, kuko ari na ho u Rwanda rwari rufite ikibazo. Kabarebe avuga ko nta kuntu umuntu yagusaba gukemura ikibazo hakoreshejwe intambara maze akongera kukurega ko ari wowe uyishoza.

Minisitiri Kabarebe avuga ko hagiye haba inama zitandukanye mu bayobozi ba gisivili n’aba gisirikare aho Congo yasabaga inama n’ubufasha mu gushaka umuryo ikibazo cya M23 cyakemuka.

Uko ibirego ku Rwanda byavutse

Mu bisobanuro byatanzwe ni uko hagati aho ariko mu kwezi Kamena haje kuvuka ibirego birega u Rwanda mu gufasha M23, ariko kandi ngo byaterwaga n’uko M23 yari ifite imbaraga, ngo aho ni ho MONUSCO, Human Right Watch n’impuguke za Loni zatangiye guhimba ibinyoma byo kurega u Rwanda nk’uko Minisitiri Kabarebe abivuga.

Akomeza kandi avuga ko mu guhimba ibinyoma byakoranwe ubuswa, kuko ibimenyesto bagendeweho nta shingiro bifite, kandi ko ikibazo cya M23 n’icyo kurega u Rwanda harimo izindi ngufu n’inyungu zitari iza Congo zibiri inyuma.

Kabarebe agira ati” Ibirego barega u Rwanda ni agahomamurwa kubera ko n’umuntu w’umuswa, usibye ko abangaba bitwa ngo ni itsinda ry’impuguke, ibirego bimwe urabibona ukibaza n’impamvu byemerwa ku rwego rw’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ukabona ukwirengagiza kurimo na byo bikakuyobera.”

Uko bimwe mu birego byasobanuwe

Minisitiri Kabarebe yagiye asobanura ku buryo burambuye bimwe muri ibi birego abitangaho n’ibimenyetso, yerekana ko ari ibinyoma ahereye kuri Steve Hege wari uyoboye aka kanama k’impuguke za Loni, aho u Rwanda rumushinja kuba inshuti magara no kuba intyoza mu kuvugira FDLR mu magambo no mu nyandiko.

Uretse ibi kandi mu bindi birego u Rwanda rwarezwe, ngo rwarabisubije ariko biteshwa agaciro ntibyabanyura, kuko ngo badashaka kumva ibyo u Rwanda ruvuga.

Mu bindi bisonanuro ni uko ngo bamwe mu batangabuhamya bashingiweho biyita Abanyarwanda kandi atari byo, ndetse ngo nta n’ikimenyetso cyerekana ko boherejwe n’u Rwanda.

Kabarebe yasobonuye byinshi mu birego bikubiye kuri iyi raporo u Rwanda rwatanzeho ibisobanuro, aho rwerekanye ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa, ndetse hakaba harimo no kwivuguruza, ahubwo u Rwanda rwo rugakeka ko hari ibyaba biyihishe inyuma.

Ibya FDLR

Kuba muri Raporo ya Loni yarashinje u Rwanda kohereza abarwanyi bavuye muri Congo batahutse banyuze i Mutobo, Kabarebe asanga ibi ari ibinyoma agashinyaguro ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo ibi ntabwo ari byo kuko FDLR ari cyo kibazo ku Rwanda ahubwo bakerekana ko FDLR atari ikibazo.

Mu bisobanuro yagezaga ku Nteko Minisitiri w’Ingabo yagaragaje uburyo intambara zo mu Karere ari inyungu kuri FDLR, kuko zituma ibona intwaro, bikanatuma yivanga n’ingabo ikabona n’ibikoresho. Ibi ngo ni yo ntandaro y’udutero shuma dukomeje kugabwa mu Rwanda. Aha kandi abarega u Rwanda ngo nta gaciro babiha kuko bavuga ko rwiteye ngo rubone impamvu zo kujya muri Congo.

Kabarebe agira ati ”Kuri FDLR yitwa ngo yabonye udukoresho yagize gute, ibi ntacyo biyimariye, nta na kimwe byayimarira ari na ho mvugira ko twebwe FDLR impamvu twahisemo kuva muri Congo tugafunga imipaka yacu, tukayitegereza tugakorana na Congo, twe ubundi mu buryo bwa gisirikare icyakatworoheye ni uko FDLR yaza, ariko ikaza yose ntihagire usigarayo kugira ngo be kujya birirwa badutesha umutwe; noneho baza twebwe tukabereka ko intambara irangiye ikibazo cyabo tugikemuye. Ibyo kuza bashotora ku mupaka nk’abajura, akaza agakubita aha akiruka, ibyo ni ibyo kudutesha umwanya.”

Kabarebe ahamya ko abarwanyi ba FDLR badashobora gufata u Rwanda cyangwa se ngo bagire agace bafata yewe ngo nta n’isaha n’imwe bamara ku butaka bw’u Rwanda ari bazima.

Agira ati ”Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha, ibyo ndabibasezeranyije rwose, uko yaza ingana kose, wenda kubera imipaka, utarinda buri metero y’umupaka amanywa n’ijoro wenda hari abashaka aho baca bakinjira, baba magana atatu baba igihumbi, ntabwo FDLR yamara isaha mu Rwanda ni ibintu bidashoboka ikiriho.”

Ibi rero Kabarebe avuga ko nta mpungenge biteye, ahubwo ko ikibazo ari ukuza batera udutero shuma, ariko ngo ubu byafatiwe ingamba kugira ngo na byo bibananire kubera ubufatanye bw’inzego zose zirimo ingabo n’abaturage.

Minisitiri w’Ingabo yasabye abagize Inteko kumenya imizi y’ikibazo ndetse no kubisobanura haba mu Rwanda no mu mahanga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza