Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yemeje ko leta y’u Rwanda yamaze kumenya amakuru y’Abanyarwanda batawe muri yombi mu Burundi ndetse ko yatangiye no gukurikirana iki kibazo.
Abinyujije ku rukuta rwe twa Twitter, Mushikiwabo, yavuze ko bamaze kubimenyesha u Burundi binyuze mu biro bya Ambasade yabwo mu Rwanda, Ambasade y’u Rwanda mu Burundi ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi.
Abanyarwanda basaga 30 bafungiwe mu Burundi nyuma y’uko bakuwe mu modoka bamaze gusakwa bakajyanwa ahantu n’ubu hataramenyekana.
Aya makuru kandi yemejwe n’uhagarariye u Rwanda mu Burundi Amb. Amandin Rugira mu kiganiro na The New Times gusa atangaza ko nta byinshi yabivugaho kandi Ambasade y’u Rwanda mu Burundi ikomeje gukurikirana iki kibazo.
Yagize ati “Twamaze kwandika inyandiko tubyamaganira kure ku mazina y’abantu 12 twamaze kumenya. Turacyashaka n’amazina y’abandi ndetse n’aho bafungiwe.”
Yavuze ko ubuyobozi bwa Ambasade buri gukorana na Minisitere y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Hari amakuru y’uko guhera kuwa Kane nyuma y’irahira rya Perezida Pierre Nkurunziza, hagaragaye imodoka nyinshi zitwaye abagenzi bava mu Burundi mu gihe abahajyaga bo bari mbarwa.
Mu mihanda kandi yo mu Burundi ngo hari ahantu henshi inzego z’umutekano zaho zagendaga zihagarika abagenzi bakabanza bagasakwa ndetse abandi bagategekwa kuva mu modoka bagasubizwa iwabo cyane cyane ababaga bavuye muri Komine Nyakabiga yakunze kugaragaramo abamagana ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Amakuru y’ifatwa ry’Abanyarwanda bagafungirwa ahantu hatazwi aje akurikira andi yatangajwe mu minsi micye ishize aho bamwe mu banyarwanda bakorera ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura bahisemo gufunga ibikorwa byabo bitewe n’inzego z’umutekano zaho zafataga bamwe zikabajyana kubahata ibibazo ku biro bidasanzwe by’iperereza (Bureau Spécial de Recherche -BSR).
Amakimbirane n’imvururu byadutse mu Burundi guhera tariki ya 26 Mata 2015 ubwo ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora aherutse yo kuyobora u Burundi yaje no kwegukana.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bashinje Nkurunziza n’ishyaka rye kugundirira ubutegetsi bavuga ko manda yatorewe ari iya gatatu kandi nta muntu wemerewe kuyobora u Burundi manda zirenze ebyiri.
Hagati aho Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gusaba ko muri iki gihugu hasubukurwa ibiganiro bihuriweho hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo kugira ngo habeho ituze ndetse n’impunzi zitahuke.
Mu Rwanda kuri ubu harabarizwa impunzi z’Abarundi zisaga 72.000.
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!