IGIHE

Equity Bank yateguye umusangiro ugamije kongera ubufatanye n’ishoramari muri Afurika

0 17-05-2026 - saa 00:14, Tuyishimire Umutesi Celine

Equity Bank, yateguye umusangiro ugamije kongera imikoranire hagati y’ibigo byo muri Afurika, ishoramari, kugeza imari kuri bose no guteza imbere urubyiruko n’ubukungu bwa Afurika muri rusange.

Ni umusangiro wabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, wahurije hamwe abari mu nzego zifata ibyemezo muri leta, abashoramari, abayobozi b’ibigo batandukanye bitabiriye inama ya Africa CEO Forum n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko uyu musangiro wari ugamije gushimira ubufatanye bukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’amabanki.

Ati “Twishimiye kubakira, tukishimana, tugasangira tukishimira imbuto z’ubufatanye bwacu.”

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.

Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’amahanga ndetse n’itumanaho muri Equity Group, Joy DiBenedetto, yavuze ko muri iriya nama basinyiyemo amasezerano menshi arimo n’ay’ubufatanye n’ibigo bitandukanye.

Ati “Uyu ni umusingi w’indangagaciro zacu zo guteza imbere Afurika. Ibi si igitekerezo gusa, ni icyerekezo twese twiyemeje kugenderaho”

Umuyobozi Mukuru wa Kigali International Financial Centre, Hortense Mudenge, yavuze ko urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda rwerekana akamaro ko gukorana hagati ya guverinoma, ibigo by’ubucuruzi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ati “Ubukire buturuka mu iterambere rishingiye kuri bose, ishoramari ritanga akazi, ibishya bitanga amahirwe menshi, kandi gahunda z’imari zidafasha amasoko gusa ahubwo n’abantu.”

Umunyamabanga Mukuru wa Afurika muri Milken Institute, British Robinson, yavuze ko iterambere rya Afurika risaba ubufatanye bwimbitse n’isoko ry’imari rikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa Africa CEO Forum na Jeune Afrique, Amir Ben Yahmed, yashimiye Equity Group ku gukomeza guteza imbere gusangira inshingano ku mugabane.

Ati “Ni urugero rwiza rw’ibyo inama yashakaga kugaragaza muri iyi minsi ibiri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Amajyepfo muri UNICEF, Etleva Kadilli, yagaragaje ko hakenewe ishoramari mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko muri Afurika.

Yavuze ko urubyiruko rurenga miliyoni 300 ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rugize hafi 20% by’abaturage ba Afurika batari mu ishuri, akazi, cyangwa amahugurwa.

Ati “Gushora mu rubyiruko si ngombwa gusa mu mibereho myiza y’abantu, ahubwo ni ngombwa ku bukungu bw’Afurika mu gihe kizaza.”

Yagaragaje ko UNICEF na Equity Group bari gukorana mu mushinga ugamije kongera amahirwe yo kwiga, kubona ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ndetse n’akazi ku rubyiruko cyane cyane ku bagore n’abakobwa.

Uyu mushinga, uzagera ku rubyiruko rurenga miliyoni imwe bitarenze 2026 ndetse ukomeze kwagura ibikorwa byawo kugeza 2030.

Abayobozi bakuru ba Equity Group Holdings bitabiriye iki gikorwa, barimo Umuyobozi Mukuru Dr. James Mwangi, ari na we ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’ikigo, Prof. Isaac Macharia, Chairman w’Inama y’Ubutegetsi hamwe n’abaje bahagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC), UNICEF, Banki y’Isi, Mastercard Foundation, UNDP, UNHCR, Proparco n’ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’imari zitandukanye; Visa n’abandi.

Uyu musangiro witabiriwen’ibigo bitandukanye birimo International Finance Corporation (IFC), Jeune Afrique, UNICEF, Banki y’Isi, Mastercard Foundation, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi(UNHCR), Proparco, na Visa Inc., n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara yavuze ko iki gikorwa kiri mu mucyo wo gusangira indangagaciro ziranga ikigo
Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, Dr. James Mwangi ari mu bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa KIFC, Hortense Mudenge yavuze ko uyu ari umusaruro w'ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera
British Robinson yashimangiye ko iterambere rishingira ku kubakakira ubushobozi abaturage
Etleva Kadilli yibukije ko ari ngombwa gushora imari mu rubyiruko ngo rushobore gutera imbere mu ngeri zose
Masai Ujiri washinze Zaria Court ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza