IGIHE

E.P St Joseph yibutse Jenoside, yiyemeza gukomeza kwigisha abana amateka y’ukuri

0 16-05-2026 - saa 19:00, Tuyishimire Umutesi Celine

Ishuri ribanza rya St Joseph riherereye mu Karere ka Kicukiro ryibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryiyemeza gukomeza kwigisha abana amateka ya Jenoside bijyanye n’ikigero bagezemo ndetse no kubigisha kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, aho babanje kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa amateka arugize ndetse berekwa na bimwe mu bimenyetso byayo.

Umuyobozi wa E.P St Joseph, Nteziyaremye Jean Pierre, yavuze ko nk’ikigo cyigisha abana bakiri bato ari ingenzi ko batangira kwigishwa amateka bakiri bato.

Ati “Baracyari bato turabizi ariko aho bageze hari duke twagenda tubabwira, uko bagenda bakura tukagenda tubasobanurira amateka bijyanye n’imyaka yabo kugira ngo bizabe ari ibintu bakuriyemo bazi neza, ndetse bibarinde ababayobya.”

Umuyobozi w’umuryango IBUKA mu Murenge wa Niboye, Nkurunziza Cyprien, yavuze ko impamvu abana bakwiye kwigishwa amateka ari uko ubu hasigaye hari uburyo bwinshi amakuru atari yo yabageraho akabayobya.

Ati “Abana b’iki gihe kimwe n’urubyiruko batandukanye cyane n’abana ba mbere ya Jenoside, aho amakuru washoboraga kuyumva ahantu hamwe. Ariko ubu abantu babona amakuru mu buryo butandukanye ku buryo ari umwana wakuze atigishwa atamenya ibyo atora n’ibyo areka yewe n’abo arwanya ntiyabamenya.”

Umuyobozi muri East African University, Dr. Nisingizwe Enock, yavuze ko kwibuka byomora ibikomere by’abakomerekejwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko ari n’umwanya wo kuraga abana ejo heza.

Ati “Abana batangiye kwigishwa ingengabitekerezo bangana n’aba tubona, ni ahacu rero ngo dutangire kwigisha aba bana urukundo, kwihanganirana no gukunda igihugu, ntibihere mu kubigisha siyansi gusa kuko dushaka kubaka urubyiruko rushoboye kandi rushobotse."

Umubyeyi urerera muri E.P Joseph Kicukiro, Uwizeyimana Venuste, yavuze ko ababyeyi bashaka kwigisha abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho bazamenera kuko bazaba bigishijwe ukuri mu mashuri.

Ati “Hano ubundi dushaka twavuga ko nta babyeyi bigisha ingengabitekerezo bahari kuko abana turabakurikirana, ababyeyi turahura tukaganira ku buryo twakomeza guha abana bacu uburere bwiza. Ariko abaye anahari ntaho azamenera ahubwo twamugira inama yo kwigumanira ibyo bitekerezo, umwana akamureka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye yavuze ko kwibuka Jenoside atari iby’abantu bakuru gusa ahubwo ari iby’abantu bose, hadasigaye abana.

Iri shuri kandi ryaremeye abantu batatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ribaha inkunga ya miliyoni 1,5 Frw yo gutangira imishinga bafite.

Abanyeshuri ba E.P St Joseph basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, basobanurirwa amateka
Abanyeshuri basobanuriwe amateka yaranze Ntarama mu gihe cya Jenoside
Bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ababyeyi n'abarezi na bo bajyanye n'abanyeshuri kuri uru rwibutso
Aba banyeshuri bacyize indabo ku mva zishyinguyeho abazize Jenoside
Ababyeyi n'abarezi na bo bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside
Bahaye icyubahiro abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abanyeshuri berekanye imikino itandukanye ishushanya amateka ya Jenoside
Uwizeyimana Venuste yavuze ko ababyeyi bacyigisha abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kubireka
Gitifu Nibagwire Jeanne yavuze ko kwibuka atari iby'abantu bakuru gusa ahubwo n'abana bagomba kubikora
Nteziyaremye Jean Pierre yavuze ko bazakomeza kwigisha abana amateka ya Jenoside bijyanye n'ikigero cyabo
Dr. Nisingizwe Enock yavuze ko abana b'iki gihe bakwiye gutangira kwigishwa urukundo bakiri bato
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza