Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ararahirira manda ya kabiri aherutse gutorerwa nubwo impaka ari nyinshi ko amatora yatsinze atabaye mu mucyo.
Hichilema w’imyaka 64, yatsinze amatora yo ku wa 13 Kanama 2026 ku kigero cya 60% mu gihe uwo bari bahanganye, Brian Mundubile we yabonye 38%.
Nk’uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje, ibyavuye mu matora bikimara gutangazwa, Mandubile watsinzwe yahise yamaganira kure ibyayavuyemo avuga ko habayemo uburiganya.
Uyu mukandida yahise atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu ndetse abuzwa n’uburenganzira bwo kujuririra urukiko rubishinzwe.
Abashinzwe umutekano kandi biraye mu mitungo ye iri mu murwa mukuru Lusaka, bica uwigeze kuba ministiri ndetse n’abandi batavuga rumwe na Hichilema.
Ni mugihe kandi indorerezi zitandukanye zakurikiranye ayo matora na zo zemeza ko hari aho ibikorwa by’amatora byaranzwe n’uburinganya.
Nubwo hari abashima ibyo Hichilema yakoze muri manda ye yambere yatangiye 2021, gusa ku rundi ruhande ashinjwa ko yananiwe gukemura ikibazo cy’imyenda Zambia ibereyemo amahanga, ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko muri icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!