Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakoze impinduka mu buyobozi bwazo, ahinduranya imirimo y’abajenerali bane barimo abayobora imitwe ikomeye y’ingabo zirwanira ku butaka.
Gen Maj Joseph Ssemwanga wari Umugaba Wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’umutwe w’Inkeragutabara.
Yasimbuye Lt Gen Charles Otema Awany uri mu bajenerali 19 bazasezererwa mu gisirikare cya Uganda mu cyumweru gishize.
Gen Maj Felix Busizoori wari Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane y’Ingabo za Uganda, yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbura Gen Maj Ssemwanga.
Gen Maj Wilberforce Sserunkuma wari uyoboye Diviziyo ya Gatatu, yimuriwe ku buyobozi bwa Diviziyo ya Kane.
Brig Gen Micheal Hyeroba wari Umuyobozi Wungirije wa Diviziyo ya Mbere, we yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu, asimbura Gen Maj Sserunkuma.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Col Chris Magezi, yatangaje ko izi mpinduka zitangira gukurikizwa kuri uyu wa 15 Kanama.
Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda ushinzwe Ibikorwa Bidasanzwe. Yashimiye aba basirikare ku nshingano nshya bahawe, abifuriza kuzitwaramo neza.
Izi mpinduka zibanjirije umuhango wo gusezerera abajenerali 19 uzabera ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe muri Kampala tariki ya 20 Kanama 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!