IGIHE

Abatavuga rumwe na Tshisekedi bateye utwatsi ibiganiro yatangije

0 29-08-2026 - saa 08:37, Jean de Dieu Tuyizere

Abatavuga rumwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bateye utwatsi gahunda y’ibiganiro by’Abanye-Congo yatangije, bavuga ko uburyo byateguwe butazatanga umuti urambye ku bibazo bya politiki n’umutekano byugarije igihugu.

Nyuma y’uko tariki ya 27 Kanama 2026 Tshisekedi atangaje ko atangije ku mugaragaro ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo byugarije RDC, abatavuga rumwe na we bibumbiye mu ihuriro C64 rifite intego yo kurwanirira Itegeko Nshinga, bahise bagaragaza ko batabyemera.

C64 irimo abanyapolitiki barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, Matata Ponyo na Delly Sesanga, yamaganye ibi biganiro ikomeje.

Iti "C64 yamaganye ikomeje kandi yanze ibyitwa ibiganiro by’abaturage byatangijwe na Félix Tshisekedi, aho gutangiza ibiganiro bidaheza byo ku rwego rw’igihugu. Abanye-Congo si abasazi!”

Ku rundi ruhande, ishyaka M.A.R.C rya Claudel Lubaya na ryo ryamaganye ibi biganiro, rigaragaza ko bibogamiye ku ruhande rw’abashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Abatavuga rumwe na Tshisekedi bavuga ko ikibazo kiri muri ibi biganiro ari uburyo byateguwe, abazabitumirwamo n’ingingo zizaganirirwamo. Babona ko bigamije inyungu za politiki z’ubutegetsi buriho.

Fayulu na bagenzi be bateguje ko tariki ya 15 Nzeri 2026, bazifatanya n’abayoboke babo mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi, yari yasubitswe inshuro ebyiri ubwo impande zombi zaganiraga ku gucoca amakimbirane.

Aya makimbirane ashingiye ku kutemeranya ku mugambi Tshisekedi afite wo guhindura Itegeko Nshinga, agamije kuyobora igihugu muri manda eshatu. Abo muri C64 bateguje ko bazarwanya iki gitekerezo bivuye inyuma.

C64 yagize iti "Congo si iya Bwana Félix Tshisekedi. Igihugu ntabwo kizaba igitambo cya manda ya gatatu nyuma ya 2028."

Abo muri Union Sacrée bashyigikiye Tshisekedi

Mu gihe abatavuga rumwe na Leta bamaganye ibi biganiro, abayobozi bakomeye mu ihuriro ’Union Sacrée’ rishyigikiye Tshisekedi bo babyakiriye neza.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba, yavuze ko ari “uburyo bushya bw’ibiganiro”, mu gihe Vital Kamerhe yavuze ko ari uburyo budasanzwe bwo gushaka umuti w’ibibazo bya RDC.

Perezida Tshisekedi yatangaje ko mbere y’inama nkuru izabera i Kinshasa hazabanza ibiganiro mu ntara 26 z’igihugu, kugira ngo abaturage n’inzego zitandukanye batange ibitekerezo.

Abamushyigikiye bavuga ko iyi nzira igamije kurenga ibiganiro bisanzwe biba hagati y’abanyapolitiki bakomeye gusa, ahubwo n’abaturage bakagiramo uruhare.

Aho Joseph Kabila ahagaze

Ihuriro “Sauvons la RDC” riyobowe na Joseph Kabila wayobora RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, rishyigikiye ko haba ibiganiro bihuza Abanye-Congo, ariko biyobowe n’umuhuza wigenga kandi utabogama.

Kabila n’abo bahuriye muri iri huriro basaba ko abarebwa n’ibibazo bya RDC bose bakwitabira ibiganiro, hagashyirwaho gahunda yabyo yumvikanyweho n’impande zose, umuryango mpuzamahanga ukagira uruhare mu kubikurikirana.

Igitekerezo cyabo gihuye n’icy’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri RDC n’Itorero Angilikani, basabaga ko ibiganiro byitabirwa n’abafashe intwaro barimo abarwanyi ba AFC/M23 ndetse n’umutwe wa CRP washinzwe na Thomas Lubanga.

Tshisekedi yaburiwe ko mu gihe yaheza abafashe intwaro muri ibi biganiro, bishobora kudatanga ibisubizo birambye, ahubwo bikenyegeza intambara kurushaho, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.

Ihuriro C64 ryateye utwatsi ibiganiro byateguwe na Perezida Tshisekedi, riteguza imyigaragambyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza