Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko abofisiye bacyo babiri bafungiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakekwaho gukora ibihabanye n’ubutumwa boherejwemo.
Aba basirikare ni Maj Nitunga Jérémie na Capt Kanjori Félicien batawe muri yombi n’abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo bari mu Mujyi wa Baraka.
Bafashwe nyuma y’igitero cya drone cyagabwe kuri Hôtel Mwalu muri santere ya Fizi mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Kanama, bivugwa ko yategurirwagamo ibitero byari kugabwa muri Minembwe.
Amakuru ava mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko aba basirikare bafashwe bakekwaho guha amakuru abarwanyi bo mu ihuriro AFC/M23 bahanganye n’ingabo za Leta ya RDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.
Mu kiganiro cyahuje abavugizi b’inzego nkuru za Leta n’abanyamakuru ndetse n’abaturage kuri uyu wa 29 Nzeri 2026, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yabajijwe iby’aba basirikare.
Brig Gen Baratuza yasobanuye ko Maj Nitunga na Capt Kanjori bari basanzwe bakorera ubutumwa muri Baraka, bafatanyije n’ingabo za RDC, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.
Ati “Abofisiye bavugwa ni babiri, Major Nitunga Jérémie na Capt Kanjori Félicien. Abo basanzwe mu basirikare basanzwe bakora imirimo boherejwemo n’igihugu muri RDC mu gace ko mu majyepfo ahitwa Baraka.”
Brig Gen Baratuza yasobanuye ko aba bofisiye bafashwe ubwo bagendaga bonyine, kandi kizira mu gisirikare, aho umwe yagiye mu kigo cya gisirikare nta wamuhaye uburenganzira.
Ati “Abo bofisiye rero uko ari babiri, hariho ibyababayeho. Dukunda kwigisha ko nta musirikare ugenda wenyine, iyo ugiye wenyine ibikurikira ni ingorane. Hariho umwe yagiye ku kigo cya gisirikare nta we umutumye, hanyuma baramubona baramukeka, baramufata. Na mugenzi we wa kabiri bigenda bityo nyine. Amatelefone yabo ni yo yabanje gufatwa.”
Uyu musirikare yasobanuye ko Maj Nitunga na Capt Kanjori badafungiwe i Kinshasa, ahubwo ko bafungiwe i Baraka mu ku biro by’igisirikare atashatse gutangariza abanyamakuru.
Ati “Aba bavuga ko bagiye i Kinshasa ndagira ngo nshyireho umucyo. Bari ahantu bita Baraka. Baraka hari ibiro by’igisirikare cya Congo gikorera muri aka karere ko mu burasirazuba hamwe n’ibiro by’igisirikare cy’u Burundi. Aho haregeranye. Tuzi ko bari ku biro by’igisirikare i Baraka. Bari gukora iperereza, bareba mu matelefone icyo bayakoreshaga.”
Brig Gen Baratuza yavuze ko ibyo bakoreshaga telefone zabo bitari bisobanutse neza, kandi ko ingabo z’u Burundi zitari zabatumye. Gusa yavuze ko nta kindi yavuga kuri aya makuru, kuko hari ibitagomba kuvugirwa mu ruhame.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!