IGIHE

Ndayishimiye yafashe mu mugongo Tshisekedi wapfushije abajenerali

0 26-09-2026 - saa 20:22, Jean de Dieu Tuyizere

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yihanganishije mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, nyuma y’impanuka y’indege yahitanye abasirikare bakuru.

Ku wa 25 Nzeri 2026, indege yarimo Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC, Lt Gen Joseph Mutombo Katalay Tiende, Umushinjacyaha Mukuru, Lt Gen Lucien-René Likulia Bakumi n’abandi basirikare barenga 10 yakoreye impanuka mu Ntara ya Kwango, bose bahasiga ubuzima.

Mu butumwa Ndayishimiye yanyujije ku rubuga X, yavuze ko yakiranye iyi nkuru agahinda kenshi, yihanganisha imiryango y’aba basirikare n’Abanye-Congo muri rusange.

Yakomeje avuga ko, mu gihe RDC iri mu bihe by’akababaro, yifatanyije n’ubuyobozi bw’iki gihugu, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’Ingabo za RDC.

Ati “Muri ibi bihe bibabaje, mu izina ry’Abarundi n’ubuyobozi bwabo ndetse no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije mbikuye ku mutima Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, imiryango yabuze abayo, ubuyobozi bukuru bwa FARDC n’Abanye-Congo bose.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi na RDC bifitanye umubano wihariye ushingiye ku buvandimwe, ashimangira ko igihugu cye cyifatanyije n’Abanye-Congo muri ibi bihe bikomeye.

Impanuka y'iyi ndege yabereye i Kenge muri Kwango ku wa 25 Nzeri 2026
Lt Gen Joseph Mutombo Katalay Tiende yapfiriye mu mpanuka y'indege
Lt Gen Lucien-René Likulia Bakumi na we yapfiriye muri iyi mpanuka
Perezida Evariste Ndayishimiye yihanganishije Tshisekedi ku rupfu rw'aba basirikare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza