Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko mu cyumweru gitaha hazatangizwa ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote ruzubakwa mu Ntara ya Lamu.
Yabitangaje ku wa 25 Nzeri 2026. Ni uruganda ruteganyijwe gutanga imirimo 60.000.
Perezida Ruto yabivuze nyuma yo gusura uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote Group ruherereye i Lekki muri Nigeria, aho yari yatumiwe n’umunyemari Aliko Dangote warushinze.
Yavuze ko uruganda ruteganyijwe kubakwa muri Kenya ruzaba ari runini kurusha urwo muri Nigeria, ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli 700.000 ku munsi.
Ati “Uruganda rutunganya peteroli tuzatangira kubaka muri Kenya mu cyumweru gitaha ruzaba runini kurushaho.”
Yavuze ko uru ruganda ruzafasha Kenya n’akarere muri rusange kubona ibikomoka kuri peteroli bihagije, ibizafasha guteza imbere inganda ndetse rukazanafasha mu ishingwa ry’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo gukora ifumbire, imiti n’ibikoresho byo gupfunyikamo ibintu.
Ruto ntiyatangaje ubushobozi uruganda rwa Lamu ruzaba rufite mu gutunganya peteroli, ikiguzi cy’umushinga cyangwa igihe uzarangirira.
Uruganda rwa Dangote rwo muri Nigeria rwatangiye gukora mu 2024. Dangote Group iri gushyira mu bikorwa gahunda yo kwagura uru ruganda ifite agaciro ka miliyari 14,3$.
Biteganyijwe ko ruzakuba kabiri ubushobozi bwarwo bukagera kuri tugunguru miliyoni 1,4 ku munsi mu 2029.
Perezida Ruto yavuze ko uruganda rwo muri Nigeria rutanga litiro zisaga miliyoni 100 z’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi, mazutu n’amavuta y’indege buri munsi.
Rufite imiyoboro yo munsi y’inyanja ifite uburebure bwa kilometero 120 ivana ibikomoka kuri peteroli bidadunganyije mu bwato buba bubikuye mu bice bitandukanye by’Isi ibyerekeza mu ruganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!