IGIHE

Burundi: Ishyaka FNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi rizashyigikira Ndayishimiye mu matora

0 28-09-2026 - saa 08:29, Jean de Dieu Tuyizere

Ishyaka FNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ryatangaje ko rizashyigikira Perezida Evariste Ndayishimiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 3 Gicurasi 2027.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abanyamuryango b’iri shyaka baturutse mu ntara eshanu z’igihugu n’ubuyobozi bukuru bwaryo, yabereye i Bujumbura ku wa 27 Nzeri 2026.

Perezida wa FNL, Jacques Bigirimana, yagize ati “Abaturutse mu ntara eshanu z’u Burundi bemeje ko bashyigikiye umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.”

FNL yatangaje ko yahisemo gushyigikira Ndayishimiye kubera ko yizera ko niyongera gutorwa, azayobora u Burundi agamije inyungu z’Abarundi bose.

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2026, Ndayishimiye yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko yashimye icyemezo cya FNL cyo kumushyigikira, agaragaza ko cyerekana ubufatanye no gukomeza demokarasi.

Ati “Turagira ngo tubashimire ku cyemezo n’ishyaka berekanye byo gukorera hamwe, mu gukomeza demokarasi, ubumwe bw’Abarundi, amahoro n’iterambere ry’igihugu.”

Ndayishimiye yanditse ko abanyamuryango ba FNL “Bahisemo neza, berekana ko urugendo twatangiranye turukomezanya: Turi kumwe twese, birashoboka! Imana ibahe umugisha!”

Kandidatire ya Ndayishimiye yatangarijwe mu nama idasanzwe y’ishyaka CNDD-FDD yabaye muri Mata 2026.

Abamaze kwemeza ko bazahatana na we mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni Abel Gashatsi wo mu ishyaka UPRONA, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Francis Rohero wa FPI, Gaspard Kobako wa AND Intadohoka na Valentin Kavakure wa FPN Imboneza.

Kuri FNL, no mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Gicurasi 2020 yari yashyigikiye umukandida wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye.

Abanyamuryango ba FNL bateraniye i Bujumbura, banzura ko bazongera gushyigikira kandidatire ya Ndayishimiye
Ubuyobozi bwa FNL bwagaragaje ko impamvu iri shyaka rishyigikiye Ndayishimiye ari uko ryizera ko azayobora agamije inyungu z'Abarundi zose
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza