Umunyamideli Zari Hassan, wamamaye nka The Boss Lady, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bari bamaranye.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo Zari yashyiraga kuri Instagram ubutumwa buhuriweho na bombi, bugaragaza ko bafashe umwanzuro wo gutandukana nyuma y’igihe batekereza ku hazaza h’umubano wabo.
Muri ubwo butumwa, Zari na Shakib bavuze ko bahisemo gutandukana kubera ibyo bise “ubwumvikane buke butagishobora gukemuka.” Bavuze ko nubwo uyu mwanzuro utari woroshye, basanze ari wo ubereye buri wese muri bo.
Bati “Nyuma y’imyaka itanu, tumaze kubitekerezaho bihagije, twasanze ari byiza ko buri wese aca inzira ye kubera ubwumvikane buke butagishobora gukemuka. Nubwo atari umwanzuro woroshye, twumva ari wo ukwiye kuri twembi.”
Aba bombi bavuze ko batandukanye nta rwango cyangwa inzika bafitanye, ahubwo ko ari abantu babiri bakuriye mu nzira zitandukanye. Bashimangiye ko bazakomeza guhana agaciro, kubahana no kugumana ubucuti.
Bakomeje bati “Nta burakari cyangwa inzika bihari. Rimwe na rimwe abantu babiri bahitamo inzira zitandukanye. Turacyahana agaciro kandi tuzakomeza kuba inshuti mu bwubahane no mu bwumvikane.”
Umubano wa Zari na Shakib watangiye kuvugwa cyane mu 2022, nyuma y’uko Zari yari amaze gutandukana n’umushabitsi GK Choppa. Kuva icyo gihe, urukundo rwabo rwabaye rumwe mu zavugishije benshi mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Muri Mata 2023, Zari na Shakib basezeranye mu muhango w’idini ya Islam wa Nikah wabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Ku wa 3 Ukwakira uwo mwaka, bakoze ubukwe bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo ya hafi.
Icyakora, urugo rwabo rwagiye ruvugwamo ibibazo bitandukanye, birimo n’ibyaturukaga ku mubano wa Zari n’uwahoze ari umukunzi we, umuhanzi Diamond Platnumz, bafitanye abana babiri.
Mu 2024, Zari na Shakib bateranye amagambo mu ruhame nyuma y’amashusho yagaragaje Zari ari kumwe na Diamond mu bikorwa byo gufata amashusho ya filimi mbarankuru yitwa Young, Famous & African.
Nubwo hagiye humvikana kenshi ibihuha by’uko batandukanye, Zari yakundaga kubihakana, avuga ko ibyavugwaga ku mbuga nkoranyambaga bitagaragazaga ukuri kw’imibereho yabo.
Kugeza ubu, yaba Zari cyangwa Shakib nta wigeze atangaza byimbitse icyateye itandukana ryabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!