Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Albert Tuyishime, yavuze ko mu 2025 Abanyarwanda 73,9% bisuzumishije indwara zitandukanye, ibyerekana ko imyumvire yahindutse mu Banyarwanda mu gukurikirana ubuzima bwabo.
Ibi yabigarutseho ku wa 30 Nyakanga 2026, ubwo Banki ya Kigali yatangizaga gahunda yo kwita ku buzima bw’abakozi n’Abanyarwanda muri rusange yiswe ‘BK Wellness Festival 2026’.
Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gushyigikira iya Leta isanzwe ihari yo kwita ku buzima bw’abakozi n’Abanyarwanda mu kwirinda indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse no mu Isi muri rusange.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukumira Indwara muri RBC, Dr. Albert Tuyishime yavuze ko kugira ngo abantu birinde indwara zitandura n’izindi zitandukanye baba bakwiriye kwita ku buzima bwabo bakora siporo ndetse bakita no ku mirire yabo.
Yagaragaje ko iyo umuntu yisuzumisha mu buryo buhoraho amenya neza uko ubuzima bwe buhagaze ku buryo n’iyo basanze hari indwara cyangwa ikibazo afite byoroha mu kubikurikirana ndetse bikaba byamufasha gukira hakiri kare.
Yasobanuye ko kwisuzumisha ukamenya uko ubuzima bwawe buhagaze bireba cyane abantu bakuze kuko ngo umugore ufite imyaka 35 n’umugabo ufite imyaka 40 baba bakwiriye gukoresha isuzuma rusange inshuro imwe mu mwaka.
Yagaragaje ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha isuzuma rusange ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze wari uri hasi cyane mu myaka itanu ishize kuko ababikoraga bari hagati ya 45% na 50% gusa.
Ati “Mu 2025 Abanyarwanda babashije gukora isuzuma ry’ubuzima bari 73,9%.”
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hafi 60% by’imfu ziterwa n’uburwayi ziterwa n’indwara zitandura. Ni mu gihe ku rwego rw’Isi abagera kuri 70% mu bahitanwa n’indwara ari abicwa n’izitandura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!