Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iki cyaha cyakozwe mu ijoro rya tariki 2 Kanama 2026, ubwo yari iwabo mu rugo, aho yabanaga na se, Munyetwari Vincent. Buvuga ko yamuteye icyuma mu ijosi, mu gatuza, mu mutwe, mu mbavu no ku maboko.
Mu rubanza rwabereye mu ruhame i Jabana ku wa 12 Ukwakira 2026, Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime na Munyetwari "batonganye biturutse ku mupira wa Rayon Sports bumvaga ariko kandi uregwa akaba yari amaze kunywa icyuma cyitwa Gilbeys."
Raporo y’isuzumamurambo, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, yagaragaje ko Munyetwari yatewe ibyuma umubiri wose, kandi ko ikintu nyamukuru cyamwishe ari ijosi ryakaswe ariko ntiriveho neza.
Mu ibazwa, Tuyishime yabwiye Ubugenzacyaha ko yishe se abigambiriye bitewe n’amakimbirane bari bafitanye, kuko ngo ubwo yari amaze kunywa inzoga, yibutse ko ntacyo se yamumariye kandi ko yari yanamwise injiji itarize.
Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime yageze mu Bushinjacyaha, yemera ko yishe Munyentwari biturutse ku makimbirane yagiranye na se, kandi ko se ari we wabanje kugerageza kumwica, aramwigaranzura.
Tuyishime yavuze ko Munyentwari atigeze amwitaho nk’umubyeyi kuva acyiga mu mashuri abanza, akamurera nabi, ntamuhe ibyo kurya, bigera aho atandukana na we, ava i Kigali asubira iwabo i Butare.
Uyu musore yavuze ko byageze ubwo yari afite imyaka 17, asubirana na se, yiga mu mashuri yisumbuye ariko ko Munyentwari yatangiye kujya amutoteza, bongera gutandukana.
Tuyishime yasobanuriye urukiko ko muri Gashyantare 2026 yasubiye kwa se, ariko ngo asanga ntacyo yahindutseho kuko yamusubizanyaga umujinya, kandi ko n’igihe yarwaye igifu ntacyo yamufashije.
Yavuze ko tariki ya 2 Kanama, mbere y’uko barya, baganiriye bumva umukino wa Rayon Sports, anenga umunyamakuru wasesenguraga umukino, ngo se aramubwira ati “Wowe se ibyo urabizi? Wowe se umurusha amashuri?”
Uyu musore yavuze ko iki kiganiro cyabyaye intonganya zikomeye, Munyentwari ajya kunywa inzoga, na we ajya kunywa amacupa abiri ya Gilbeys, nyuma bombi bajya kuryama.
Tuyishime yavuze ko ubwo bari baryamye, yikanze ko umuntu agiye kumurwanya, asanga Munyentwari afite icyuma mu ntoki, bararwana, umusore arusha umubyeyi we imbaraga, amwica uko.
Yabwiye urukiko ko Munyentwari atari umusaza, ahubwo ko yari umusore, bityo ko iyo atamutanga, na we yari kumwica. Yasobanuye ko nta kindi yatekereje kandi ko yari afite umujinya waturutse ku kunywa inzoga “zarimo umwanda”.
Uyu musore yapfukamye hagati mu ruhame, agira ati "Njyewe ntabwo nigeze mbyuka mu gitondo, mvuge ngo ngiye kumwica. Oya oya oya, ntabwo byigeze bibaho. Nsaba imbabazi sosiyete y’u Rwanda, nta mugambi nigeze ngira w’icyo."
Umunyamategeko wa Tuyishime yabwiye urukiko ko umukiliya we ufite imyaka 34 y’amavuko yakoze iki cyaha atabigambiriye, ahubwo ko yabitewe n’amateka mabi ndetse no gusemburwa, arusaba ko rwamuhamya icyaha cyo kwica habayeho ubusembure.
Uyu munyamategeko yavuze ko iyo umuntu ahamijwe icyaha cyo kwica habayeho ubusembure, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ibiri ariko kitarenze imyakana itanu.
Yanasabye urukiko ko rubibonye ukundi, rugasanga yarishe ku bushake, harebwa ku kuba uregwa asaba imbabazi, atanigeze anahamya icyaha mu bihe byashize, bityo ko yahanishwa igifungo kitarenze imyaka 15.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu bigaragara, uyu musore yasanze Munyentwari aryamye, yambaye umwambaro w’imbere, aramwica kandi ko yamukase nk’ubaga itungo, busobanura ko aho hagaragara ubushake bwo gukora icyaha.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko uyu musore yishe se biturutse ku bushake, rukamukatira igifungo cya burundu.
Tariki ya 26 Ukwakira 2026, saa munani z’amanywa, urukiko ruzasomera umwanzuro mu ruhame.



Ibitekerezo 0