Twaba turimo cyangwa tutarimo, Goma yagombaga gufatwa- Umucanshuro mukuru wahanganye na AFC/M23
Horatiu Potra wayoboye abacanshuro b’Abanya-Roumanie bakoranaga n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko kuva ku rugamba kwabo atari ko kwatumye abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025 kuko n’iyo barwana wagombaga gufatwa.