Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiye ku ruhande rwa Gianni Infantino, agaragaza ko kumusimbuza ku buyobozi bwa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari yo mukosa akomeye yaba akozwe.
Gianni Infantino ni umwe mu bayobozi batorohewe ku Isi, biturutse ku mushinga yamuritse wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wo kugurisha imigabane y’amwe mu marushanwa akomeye arimo n’Igikombe cy’Isi, ariko ukamupfubana kuko abanyamuryango ba FIFA batawumvise kimwe.
Kuva icyo gihe amashyirahamwe ya ruhago atandukanye arimo iry’i Burayi (UEFA), iryo muri Amerika y’Amajyepfo, iyo Hagati no mu Birwa bya Caraïbes (CONCACAF) n’iryo muri Azia (AFC), yatangiye kumwibasira amusaba kwegura, ndetse akanamwereka ko atazamushyigikira mu matora ataha ya FIFA.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cya New York Post cyabyanditse mu cyumweru gishize, Infantino yahamagaye Trump inshuro nyinshi kuri telefone ariko ntiyamwitaba.
Bamwe mu bari hafi y’impande zombi baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuze ko Infantino yahise ategura uburyo yavugana n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ariko na we ntibyakunda.
Kera kabaye Perezida Trump usanzwe ari inshuti ya Infantino bikomeye, yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Truth Social, avuga kuri iki kibazo cyo kwibasira Infantino.
Yagize ati “FIFA yaba ikoze amakosa akomeye, ku mpamvu iyo ari yo yose ihisemo gusimbuza Perezida Gianni Infantino. Uyu munyamategeko w’Umutaliyani wo mu Busuwisi ni igitangaza, yayoboye ibikombe by’Isi byanditse amateka. Naramuka agiye, ntabwo bizongera kugenda neza cyangwa kunguka.”
Infantino yavuzweho gufasha iki gihugu gukurirwaho ikarita itukura mu Gikombe cy’Isi yari yahawe Folarin Balogun, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Trump.
Mu 2025 kandi, Infantino yahaye Trump Igihembo cya FIFA Peace Prize, cyari gitanzwe ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu iterambere ry’umupira w’amaguru no guharanira ko ukinwa na bose.
Nubwo Perezida Trump yavuze ibyo ku mbuga nkoranyambaga, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni rimwe mu yishyize hamwe n’abanyamuryango ba CONCACAF mu kwamagana ibikorwa bya Infantino.
Ni mu gihe Infatino ahakana kuba yarakoze amakosa mu miyoborere ye, akarushaho gushimangira ko ibyo akora byose ari mu nyungu z’umupira w’amaguru no kugira ngo ube uwa bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!