IGIHE

Dr Ignace Gatare yagizwe umuyobozi w’iyahoze ari KIST

0 7-03-2017 - saa 21:36, Uwishyaka Jean Louis

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagize Dr Ignace Gatare umuyobozi mukuru w’ishami ryayo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST) yahoze ari KIST.

Dr Gatare yahawe uyu mwanya kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Werurwe nk’uko umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phillip Cotton yabitangaje.

Dr Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CNST) kuva mu 2012, yabwiye IGIHE ko ari ikintu gikomeye guhabwa uyu mwanya, kuko ari urugendo rukomeje kuri we rwo gufasha igihugu mu iterambere.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuri twebwe kuba twahawe uyu mwanya ni intambwe ikomeje yo gushyiramo umuhate mu gukorera igihugu no guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, kandi tunatanga umusanzu ku burezi kuko ari rimwe mu mapfundo y’icyerecyezo 2020 na gahunda za leta. Turashima igihugu ku cyizere batugiriye.”

Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ryakunze kuvugwamo ikibazo cy’uko abanyeshuri baryigamo bafata umwanya munini biga mu magambo (theory), uwo gushyira mu bikorwa ibyo bize ukaba muke, bigatuma iyo bageze ku isoko ry’umurimo bibagora, ntibatange umusaruro bari bitezweho.

Ibi Dr Gatare avuga ko bikwiye kwitabwaho, abanyeshuri bakajya bagira umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo biga, harimo kubaka ubufatanye n’abanyenganda bazajya bafasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi ifite gahunda yo gutanga ubumenyi bushingiye ku bumenyingiro bushobora guhindura sosiyete abanyeshuri babamo, ibyo si iby’umuntu umwe ariko ni gahunda yo kongera amahugurwa y’ubumenyingiro, laboratwari, kwihangira imirimo n’ibindi.”

Akomeza agira ati “Hari uguhuriza hamwe ibyo amashuri yiga bikajyana n’ibyo ku isoko ry’umurimo bakeneye. Icyo tuzakora ni ugukorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo abanyenganda ku buryo amasomo atangwa ajyana n’ibyo inganda zifuza.”

Yavuze kandi ko abanyeshuri bakwiye kwikuramo imyumvire yo kumva ko biga bagamije gushaka imirimo, ahubwo bagomba kwiyubakamo ubushobozi butuma bayihanga. Byongeye avuga ko amashami y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ari amwe mu yatuma umunyeshuri abasha guhanga udushya twamugirira akamaro, aho atuye n’igihugu muri rusange.

Yongeyeho ko nk’ubuyobozi nabo bazagerageza kubaka ubufatanye n’ibindi bihugu kugira ngo babashe gufasha abanyeshuri kugera ku ntego zabo zo gutera imbere.

Mu burezi, urwego rw’ubushakashatsi rushyirwa mu majwi kuba rukiri hasi bijyana n’umubare w’ababukora ukiri muke. Ibyo byanagaragajwe mu Ugushyingo 2016 n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba n’umwe mu bakoze inyigo igaragaza uko ubushakashatsi buhagaze mu nzego zitandukanye mu Rwanda, Ndagije Charles, aho yerekanye ko mu burezi, abantu 89 ari bo bakora ubushakashatsi mu mwaka.

Kuri iki, Dr Gatare avuga ko nubwo urwego rw’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda rugenda rutera imbere, hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukora ubushakashatsi no kongera umubare w’ababukora, bikava ku bafite impamyabumenyi z’ikirenga bikagera no ku banyeshuri bakiri hasi kugira ngo nabo batore umuco wo gukora ubushakashatsi.

Ubwo Komisiyo yari ayoboye yaganiraga n’Abasenateri mu Ukwakira umwaka ushize, Dr Gatare yavuze ko guteza imbere ubushakashatsi ari urugendo rurerure, ariko hari aho u Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije. Yashimangiye ko hakenewe gushora amafaranga ahagije mu bushakashatsi kugira ngo urwo rwego rutere imbere.

Dr Ignace Gatare yagizwe umuyobozi mukuru w'iyahoze ari Kaminuza ya KIST
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza