Mu itangazo ryo ku wa 15 Ukwakira 2026, Minisitiri Muadiamvita yamenyesheje aba basirikare ko abari barahawe impushya ariko bakaba batari bakagiye, izo mpushya zateshejwe agaciro.

Iki cyemezo cyamenyeshejwe abashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro by'Umukuru w'Igihugu, urwego rw'igisirikare rushinzwe iperereza n'urwego rw'abinjira n'abasohoka.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y'aho tariki ya 13 Ukwakira ihuriro AFC rirwanya Leta ya RDC risheshwe, hagashingwa umutwe wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation).

Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yagizwe Perezida wa FRN, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Maj Sultani Makenga bagirwa ba Visi Perezida.

Ku munsi wakurikiyeho, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yahise ayobora inama y'abasirikare bakuru n'abo mu gipolisi yari igamije kugenzura uko igisirikare n'umutekano bihagaze.

Tshisekedi yahaye abo mu nzego z'umutekano amabwiriza y'ibyo bagomba gukora, cyane cyane birebana n'intambara yo mu burasirazuba bw'igihugu kugira ngo bazashobore kuyitsinda.

Icyemezo cya Minisitiri Muadiamvita gica amarenga ko Leta ya RDC ifite impungenge z'uko hari abasirikare bakuru bashobora kujya mu mahanga, ntibazasubire i Kinshasa, ahubwo bakiyunga kuri FRN.

Uretse kuba Kabila yarabaye Perezida wa RDC, yanabaye umusirikare mukuru kuva mu gihe yari mu mutwe wa AFDL washinzwe na se, Laurent-Désiré Kabila. Aracyafite inshuti mu gisirikare cy'iki gihugu cyane cyane izo bakoranye imyaka myinshi.

Abasirikare bakuru bo muri RDC ntibemerewe kujya mu mahanga
Abasirikare bakuru bo muri RDC ntibemerewe kujya mu mahanga
Iki cyemezo gikurikiye inama yahuje Tshisekedi n'abasirikare bakuru
Iki cyemezo gikurikiye inama yahuje Tshisekedi n'abasirikare bakuru