Ibi bikubiye mu ibaruwa yo ku wa 18 Ugushyingo 2026, yashyizweho umukono na Meya wa Goma, Désiré Ngabo Kisuba, igenewe abayobozi b’amakomini ya Goma na Karisimbi.
Muri iyi baruwa, Meya Kisuba yasabye aba bayobozi kumushyikiriza mu gihe kitarenze amasaha 48 urutonde rw’ahantu hose hahawe amazina y’abayobozi cyangwa abandi bantu bakomeye bo mu butegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati “Nabasabye kungezaho mu gihe kitarenze amasaha 48 imihanda, avenues, amasangano na boulevards byitiriwe amazina y’abayobozi b’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Iyi baruwa kandi yasabye ubufatanye bwa hafi hagati y’abayobozi b’amakomini, abayobozi b’uduce n’abandi bayobozi bo ku rwego rw’ibanze kugira ngo iki gikorwa gikore neza kandi vuba.
Kopi y’iyo nyandiko yagejejwe kandi kuri Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, ba Visi Guverineri bashinzwe ibijyanye n’ubukungu, imari n’iterambere, ndetse n’abashinzwe politiki, imiyoborere n’amategeko.
Icyakora, ibaruwa ntivuga mu buryo bweruye niba amazina y’ahantu hazabarurwa azahindurwa cyangwa icyo urutonde ruzakoreshwa nyuma yo gukusanywa.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Leta ya Kinshasa ifashe icyemezo cyo guhindura amazina y’ahantu hose hitiriwe Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019.
Leta ya Kinshasa yagifashe nyuma y’aho Kabila ashinze umutwe wa FRN uyirwanya, akanawubera Perezida, aho yungirijwe n’abayobozi bakuru b’iryari ihuriro AFC/M23.
Icyemezo cya Meya Ngabo gica amarenga yo guhindura amazina y’iyi mihanda, nk’uko na Leta ya Kinshasa yabikoze yihimura kuri Kabila.





Ibitekerezo 0