IGIHE

U Bufaransa: Uwambaje Béatrice yanditse igitabo yise ’Le silence des Collines’

0 26-08-2019 - saa 21:46, Karirima A. Ngarambe

’Le Silence de Collines’ ni igitabo cyanditswe na Uwambaje Béatrice uba mu Bufaransa, kirimo inkuru igaruka ku bikomere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye abayirokotse ndetse n’ababakomokaho.

Ni igitabo kivuga ku nkuru y’umugore witwa Mutesi wabaga mu muryango we atuje mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye umugabo we na nyina.

Ayo mateka n’uburemere bwayo byatumye ahungira mu mahanga, anyura mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’u Burayi mbere yo guhingukira mu Bufaransa.

Umwanditsi agaragaza ko yaje gusubira mu Rwanda nyuma y’imyaka 23 Jenoside ihagaritswe yibwira ko ibikomere byashize, kuko yabaga mu buzima butuje mu Burayi muri iyo myaka yose.

Agikandagiza ikirenge ku ivuko yahise yibuka bya bihe byo mu 1994 nk’ubihagazemo bushya.

Icyo gihe yatangiye kwibaza impamvu abantu babanye mu buto ari inshuti zisangira akabisi n’agahiye n’abo mu muryango we bwite, bageze aho bakora amahano.

Mu kuzimiza mu nyandiko, Uwambaje amateka ayaganisha ku giti cy’Umuko kizwi cyane mu mateka y’u Rwanda rwo hambere.

Icyo giti kikaba cyari kiri mu rugo iwabo, aho avuga asa n’ukibaza impamvu ibyo byose byabaye kireba kandi cyarafatwaga nk’umurinzi mu mateka ya kera.

Ati ‘‘Kuki u Rwanda rwageze aha, kuki ari twe byabayeho?’’

Nyuma y’ibyumweru bine yamaze mu Rwanda yaje gusubira mu Bufaransa aho atuye ahita atangira kwandika igitabo yise ’Le silence de Collines’.’

Uwambaje yabwiye IGIHE ko yanditse icyo gitabo nk’uburyo bwo guha agaciro amateka yanyuzemo no kuyasigasira.

Yagize ati ‘‘Nifuzaga kongera kwibona muri ayo mateka, nageze aho numva ntanashaka kuba mu Banyarwanda cyangwa ngo mvuge Ikinyarwanda.’’

‘‘Ikintu gikomeye muri iki gitabo ni ukuba impunzi mu mutima, kugira imbogamizi zo kuvuga ubuhamya bw’ibyo nabayemo, ibyo benshi twabayemo mu 1994, kubibonera amagambo, inyito n’intangiriro.’’

Uwambaje yanditse asa n’uwitirira undi inkuru ariko ashushanya ubuzima bwe bwite yanyuzemo.

Ni umushinga yakoze agamije gufasha abana be n’abandi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi batabikuye ahandi cyangwa ngo babibwirwe uko bitari kandi afite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubikora.

‘‘Le silence de Collines’’ ni igitabo cyereka abakiri bato ko ibyabaye byakozwe n’abantu bari abaturanyi bari mu miryango imwe, biganaga n’abandi ba hafi.

Yagize ati ‘‘Mube maso kuko ni ibintu bishoboka kandi byakongera kubaho mu gihe cyose mutabibwiwe mubyirinde.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Amagambo iyo atitondewe akavugwa uko abonye ashobora kugeza ku bwicanyi kuko twarabibonye kuri RTLM, aho bitaga umututsi Inyenzi, Inzoka n’ibindi bikaza kuvamo kwicwa. Ibi byose urubyiruko rugomba kubimenya ni kimwe mu mpamvu nanditse igitabo.’’

Uyu mwanditsi yerekanye ko amagambo meza ashobora gukiza, kubaka, nkuko biri kugerwaho mu Rwanda rw’uyu munsi rukataje mu iterambere.

Ibi abishimangira mu gutangira igitabo cye aho avuga ko “Kuba narabonye n’amaso ibyabaga ntibingira umuntu w’igitangaza ariko bimpa kwerekana uko mbyumva. Ni ishusho y’ibyabaye mu gihe runaka (1994) mu buzima bw’umugore w’Umunyarwanda n’umwana we w’umuhungu babagaho bisanzwe ariko bikaba byaramuteye ikimwaro. Ni umuntu ushaka kuva mu kintu kimeze nko kuba imfungwa y’amateka yanga kuvuga ngo idakomeretsa abandi. Iri ni ijwi ryanjye riranguruye numva ari inshingano zanjye zo gusiga no kwandika aya mateka.’’

Uwambaje Béatrice ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 50, aba mu Bufaransa hamwe n’umuryango we ugizwe n’umugabo n’abana batatu.

Uwambaje Béatrice yanditse igitabo yise ‘‘Le Silence de Collines’’ agamije gutanga ubutumwa ku bapfobya Jenoside
Uwambaje yatangaje ko yanditse igitabo agamije kwerekana ukuri kw'ibyabaye no guhangana n'abashaka kuyobya imbaga bakugoreka
Uwambaje Béatrice aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE i Burayi, Karirima Aimable Ngarambe
Igitabo Le Silence des Collines kirimo ubuhamya bw'inzira y'umusaraba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza