IGIHE

Padiri Karangwa yanditse igitabo Parmehutu, imwe mu nkomoko za Jenoside yakorewe Abatutsi

0 31-07-2020 - saa 12:22, Ferdinand Maniraguha

Padiri Hildebrand Karangwa yasohoye igitabo “Parmehutu (1959 - 1973) : Imwe mu nkomoko za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994” kivuga ku ruhare rw’ishyaka Parmehutu n’abakoloni mu kubiba amacakubiri y’ingengabitekerezo mbi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni igitekerezo yagize nyuma y’uko ku itariki 02 Kamena 2018, CNLG itangaje ko Musenyeri André Perraudin yagize uruhare mu iyandikwa rya Manifesto y’Abahutu yo ku wa 24 Werurwe 1957 bityo akaba yaragize uruhare rukomeye mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri iki gitabo cy’amapaji 331 yise , Padiri Karangwa avuga ko mu bushakashatsi yakoze yabonye ko Mgr Perraudin yagize uruhare ruziguye mu mateka ya Parmehutu.

Karangawa avuga ko Perraudin atigeze afata ikaramu ngo yandike Manifesto y’Abahutu, ariko muri ubu bushakashatsi hagaragaramo uburemere bw’icyo bita ‘contexte’, ni ukuvuga amateka y’ibihe n’ahantu akenshi birusha imbaraga inyandiko nka Manifeste y’Abahutu ubwayo.

Padiri Hildebrand asanga bamwe mu bari bayoboye Kiliziya mu Rwanda icyo gihe baragize ubushishozi buke mu gushyikira amacakubiri yashimangiwe na Parmehutu ikoresheje abapadiri bamwe n’ibinyamakuru byayo nka Kinyamateka.

Ibi, umushakashatsi Padiri Hildebrand Karangwa abigaragaza ahereye ku bvo Musenyeri Perraudin ubwe yanditse muri 2003 aho yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 nta kidasanzwe kirimo, ndetse n’aho yigeze kuvuga ati ‘Sinabishyigikira ariko kuba byarabaye ndabyumva”.

Mu gitabo yanditse muri 2003, Musenyeri Perraudin yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari imikorere y’abirabura, ibintu Padiri Karangwa aheraho avuga ko byerekana ko na mbere hose yari afite imyumvire ya gikoroni.

Igitabo cya Padiri Karangwa kigizwe n’ibice bibiri.Mu gice cya mbere, umushakashatsi yerekana amavu n’amavuko ya Parmehutu n’uruhare rw’abakoroni mu macakubiri, Mu gice cya kabiri, akibanda ku ruhare rw’abasenyeri barimo Léon Classe na Perraudin, aho umwe abogamira ku Batutsi undi ku Bahutu, birengagije imibereho n’imibanire nyayo y’Abanyarwanda.

Igitabo “Parmehutu (1959-1973): Imwe Mu Nkomoko Za Jenoside Yakorewe Abatutsi Mu 1994. Kabgayi na Kayibanda” kiboneka i Kigali muri Librairie/Library IKIREZI

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza