IGIHE

Padiri Amerika yasohoye igitabo ‘Nzi Uwo Nemeye’, gihanura abasoma Bibiliya ‘bunyuguti’

12 7-12-2019 - saa 10:55, Ferdinand Maniraguha

Padiri Amerika Victor kuri uyu wa Gatanu yasohoye igitabo cya cya mbere ’Nzi uwo Nemeye’ gisobanura byimbitse imyemerere ikunze guteza impaka mu bantu.

Iki gitabo yari amaze imyaka itatu yandika, avuga ko kirimo ibisobanuro bishingiye cyane cyane kuri Bibiliya, aho avuga ku myemerere abantu bakunze kutavugaho rumwe, hakaba abayisobanura uko bishakiye kubera ibikomere bahuye na byo.

Imwe mu myemerere ikubiye mu bice birindwi bigize icyo gitabo harimo nk’ibijyanye n’umubatizo, irangira ry’isi, kuboneza urubyaro, umubare 666 ukunze gufatwa nk’uwa shitani n’ibindi.

Padiri Amerika Victor ubwo yamurikaga iki gitabo muri Hotel Sainte Famille kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko inganzo ya mbere yayikuye muri Paruwasi ayobora ya Nyabinyenga iherereye muri Diyosezi ya Kabgayi.

Yavuze ko hari abakiristu bajyaga baza kumubaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku myemerere, yongera kuyikomora ku bwinshi bw’amadini ari muri ako gace aho usanga amenshi ashishikajwe no gushaka abayoboke aho kwigisha ijambo ry’Imana uko riri.

Padiri Amerika yavuze ko abantu benshi basigaye bagwa mu mutego wo kwigisha ijambo ry’Imana nabi, bagasoma Bibiliya igice cyangwa bakayisobanura bagendeye ku marangamutima n’ibikomere basebya imyemerere y’abandi.

Yagize ati “Muri iki gihe hari amatorero y’inzaduka aho abantu bigisha aho kugira ngo bashingire ku kuri , bagashingira ku marangamutima n’ibikomere byabo, agafata Bibiliya agafata akajambo kamwe bagasoma bunyuguti, agasoma akajambo kamwe ntabashe gusoma ibikurikiraho.”

Yongeyeho ati “Iki ni igitabo numva cyafasha abakiristu Gatolika n’abo mu yandi matorero bifuza kumenya by’ukuri kuko nanditse nshingiye ku kuri aho gushimira ku idini.”

Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, André Havugimana yashimiye Padiri Amerika kuba yarashiritse ubute akandika muri iki gihe benshi bashishikajwe no gusoma ibiri kuri internet gusa.

Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko azirikana intama yahawe kuragira no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bushingiye ku myerere ye.

Yagize ati “Ubu ni uburyo bwo gushimira Imana no guhamya impano. Ntabwo abantu bose bandika cyane cyane muri iki gihe mu bapadiri kubera ko basigaye boroherwa no gusoma ibiri kuri Internet bakagira ngo birahagije. Igihe tugezemo kubona umwanya wo kwicara ukandika bikwiye gushimwa kuko abantu bahora mu bigezweho gusa kandi hirya abantu bicaranye ibibazo bitandukanye.”

Umwe mu bakristu ba Paruwasi ya Nyabinyenga, Rutaganda Henry yashimiye Padiri Amerika kuba yashyize hanze igitabo gisobamura imyerere ikunze gutera benshi urujijo.

Yavuze ko kigiye gufasha benshi cyane cyane abakiristu bajyaga bagira impungenge kubyo bemera cyangwa bakabura ibisobanuro bihagije mu gihe hari ubabajije ibyo bemera.

Iki gitabo cyatangiye kugurishwa mu nzu zitandukanye zigurisha ibitabo hirya no hino mu gihugu nko kuri St Famille mu mujyi wa Kigali, kuri diyosezi ya Kabgayi n’ahandi.

Abantu batandukanye bari baje gushyigikira Padiri Amerika ubwo yamurikaga igitabo cye
Abantu batandukanye bitabiriye imurika ry'igitabo 'Nzi Uwo Nemeye' cya Padiri Amerika Victor
Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, André Havugimana yashimiye Padiri Amerika kuba yarashiritse ubute akandika muri iki gihe benshi bashishikajwe no gusoma ibiri kuri internet gusa
Bamwe mu bapadiri n'abihayimana biganye na Padiri Amerika bari baje kumushyigikira
Bamwe mu bihayimana bitabiriye imurika ry'iki gitabo
Padiri Amerika yavuze ko abantu benshi basigaye bagwa mu mutego wo kwigisha ijambo ry’Imana nabi , bagasoma Bibiliya igice cyangwa bakayisobanura bagendeye ku marangamutima n’ibikomere basebya imyemerere y’abandi
Umwe mu bitabiriye ashimira Padiri Victor Amerika ku gitabo cye gisobanura imyemerere ikunze gutera impaka
Umunyamakuru Cleophas Barore niwe wayoboye umuhango wo kumurika igitabo Nzi Uwo Nemeye
Umubyeyi wa Padiri Victor ni umwe mu baje gushyigikira umwana we ubwo yashyiraga igitabo cye hanze

Amafoto: Dushimimana Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NSHIMIYIMANA Jeremie 2020-01-20 07:15:05

Hashimwe uhoraho nyir’impuhwe kandi amahoro ye abe kubari mu isi.

Ndashaka gutangira nshimira Padiri Amerika, ngiranti Imana ikomeze kumwungura ubwenge.

ndakomeza kandi mvuga ku ijambo yise inzaduka, kuko ridafite aho rihuruye n’igitabo yanditse, irijambo INZADUKA ryakoreshejwe bwambere n’abantu batishimiye imyizerere y’abakirisitu ahubwo bagatsimbarara kumahame y’idini ya abayuda.irijambo kandi ryongeye kugiraimbara mugihe cya Maritini Luteri kugitekerezo cyokugaragaza imyumvire mishya itaranyuze benshi mubari batsimbaraye kumahame ya kiriziya. muri make nomurwanda ubukirisito bwiswe inzaduka aturi uko ari buibi, burigihe abantu bibwirako guhangana mumyizerere hari icyo bimarira ubikora cyangwa ubukorewe.

Ikigitabo cyawe muvandimwe, kirasa naho ari icyabagatorika gusa, nkuko bigaragara mubirori byo kugishira kumugaragaro.

Ikindi kandi kuko ari icyo gutuma abantu bahindura imyumvire sibyiza ko kigurishwa, kuko ubwo zanyungu abenshi baba bashaka bigatuma basobanura Bibiliya nabi nkuko wabigaragaje, waba ubaye nkuwerekeza mumurongo wabo.

Imana igukomereze amaboko kandi ukomereze aho.

2
Atangana 2020-01-17 18:54:41

Yego munyeshuri wanjye . Un commentaire explicatif des idées chrétiennes que certains expliquent de façon farfelue ! Faut pas lire la Bible ad literam !

3
Alexis 2019-12-10 05:03:17

Muraho,
Reka nshimire Padiri America Victor kumurimo mwiza yakoze kuko icyi gutabo cyirimo inyigisho nyinshi kandi nziza ndetse zirushaho kuduhugura muburyo bwo kurushaho gusabana n’Imana ariko kandi cyigaruka no mumibereho ya hano kwisi.
Urugero: kuboneza urubyaro. Uretse kuba padiri yabigarutseho muri iki gitabo ’’ Nzi uwo nemeye’’ ni nagahunda leta ihora idushishikariza nurimunsi . Padiri rero uyu ni umusanzu ukomeye atanze ku Munyarwanda wese uzasoma iki gitabo.

Ndamushimiye cyane.
Na shishikariza ubishoboye wese kugura iki gitabo akagisoma neza kuko cyirimo ubusobanuro bwimbitse kubibazo byinshi twibaza tudafitiye ibisubizo.

4
PJius 2019-12-08 02:29:17

Ntama ya Nyagasani warakoze rwose.
Bagenzi bawe bakwigireho,kuko umwanya wo gutekereza murawufite uhagije ,nta bana muriza.
Umushumba wawe nemera cyane kubera impamvu ,nawe yarakoze kugukoresha Editorial.
God bless you!!!

5
Yego 2019-12-08 02:01:40

Hategeka, wowe uri umuhamya wa yehova. Imyemerere yanyu harubwo benshi basanga musoma bibiliya bunyuguti.

6
Eni 2019-12-08 00:10:37

Nyakubahwa Padiri wari uvuze ibintu byiza ariko iyo utavuga ngo andi madini ndetse ngo ay’inzaduka ? Buriya se wowe wanditse ukurikije ukuli kwande ? Idini irimo uherahe utaryita inzaduka ? Ko amadini mvuge ngo yose nta narimwe ryaturutse mu Rwanda dutuye uheraho uyita inzaduka iryawe ryo uryita iki ? Tugiye mukuli kw’ibyo tuzi nk’abanyarwanda ahubwo twakabaye tukiri mu idini ryariho ry’abanyarwanda abazungu bataraza kudukoroniza.Naho ibyo wanditse nawe n’amarangamutima yawe yo gukangurira abo muhuje imyumvire ngo baze muri gatolika .Ntadini rizatugira intungane ,Imana Rurema se wa Yesu Kristo ,Yarimbuje isi umwuzure abantu bambere babaye babi cyane ,nubu niyo izi uko izongera ikabigenza kuko nubu twanze kumvira dukomeje kuba babi cyane.

Itandukaniro ry’ibyo yakoze mbere n’uko yirahiye ko itazongera kurimbuza isi amazi ahubwo izayirimbuza umuriro.

Nubundi abo izabona ko bakomeje kuyumvira izabarinda ibatuze muri paradison yayo nkuko yabigenje kuri Noa.Ibindi nimukomeze muruhure ubwoko nkabantu mwandike cyakora ntihaburamo abandika ibifitiye abaturage akamaro naho ubundi iby’Imana mureke abantu bakurire mu myemerere bashaka ,uko babyumva ,nibagusobanuza ijambo icyo rivuga ubasubize kuko ubarusha indimi wize ariko Umwuka Wera w’Imana niwe ufite igisobanuro cy’ukuli kubyubu bugingo butangwa no kwakira Kristo.

7
Koko 2019-12-07 22:45:17

Ariko abayehova bunva ubutegetsi bwo muri paradizo buzaba butegeka iki? Ko nta cyaha kizongera kubaho ukundi,kandi isi bavuga ko ariyo izahinduka paradizo rwose ibyo sinzi aho mubikura ese muziko ko isi ariwo mubumbe Imana yaremye ko hariho nindi kandi igerwaho nabantu yo izahinduka iki? Igihembo tuzahabwa nukujya mwijuru aho Yezu na Maria bari ndetse nabandi benshi cyanee,ntabwo hazaba abantu 144.000 kuko isi igiye kumara imyaka myinshi cyanee,kandi abakoreye Imana bakayunvira ikabajyana mwijuru barenga za miliyari ,naho abari kumwe na satani nubu baracyamufasha koreka isi,muzambwire umutagatifu wakoreshejwe na satani yarapfuye ngo agaruke ari umuzimu gutera abantu.nukuvuga rero ko hari ababana ni Imana nababana na satani direct iyo tuvuye mu mwuka,ntabwo roho zijya hamwe rwose sinaba narakoreye Imana ngo mbane nuwakoreye satani turindiriye umuzuko,soma umugani wa Lazaro numukire ,wisobanurire.

8
PJ 2019-12-07 22:41:23

Koko Kriziya nimwe itunganye.
Abihayimana bajye bafasha abakristu kubisobanura byimbitse.
Bati Aya ni amayobera matagatifu. Bisobanurwe neza.
Nzi uwo nemeye. Reka ngaye abitwa ko bakabaye exemplaires /bandebereho,ariko bagusha abalayiki mu mitego y’ibyaha.
Kuko kenshi byagaragaye ko Hari abajya kwiha Imana nta vocation,ahubwo bijyaniwe n’inyungu zindi.
Uyu munsi ntitwagombye kumva havugwa Padri ,frere wabyaye.cg se Ma Soeur wabyumvise kimwe n’umugabo tel.
Ubundi mukore ibyo mwiyemeje,amatiku, ubujura bukorwa, kunyereza,inzangano,bamwe babireke.

9
Nganji Fabien 2019-12-07 16:31:39

Muraho neza!!!
Imperuka y’Isi ni ibyiringiro ku bakiranutsi (Tito 3:13) ikaba(imperuka)agahinda ku banyabyaha Malaki 3:19. Yesu ubwo azaba aje ubwa kabiri(ku mperuka y’isi 2 Petero 3:6,7 ,11†13 hagaragaza mu kuri ko isi izarimbuzwa umuriro hanyuma hakazabaho isi nshya), azajyana mu ijuru abamwizeye nk’Umwami n’Umukiza wabo (Yohana 14:3; Yohana 17:24).
1Abatesaloniki 4:17 handitse ngo ....duhereko tujyananwe nabo tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.
Bibiliya ni ijambo ry’Imana ridahinduka kandi ryuzuzanya mu nsanganyamasiko nyinshi zirimo. Aha twavuga nk’Urupfu n’Umuzuko, Kugaruka kwa Kristo, Irema, Ubuturo bwera, Umubatizo, Ubukwe n’Umuryango,etc... ! Ni byiza cyane gusoma Bibiliya ubanje gusenga kugira ngo wigishwe na Mwuka Wera.
Kandi tukagereranya imirongo yayo n’iyindi iyanditswemo kugira ngo tugire ireme mu buryo tuyiga , bityo bizadufasha mu mibereho yacu y’iyobokamana no kwirinda kuyobywa.
Satani ntashaka ko tuyumva kuko igaragaza uburiganya bwe , bityo akayirwanya mu buryo bumwe cg ubundi(abantu bakayisobanura nabi cyangwa bakayanga kubera icyaha ibikorwa byabo bibi)!
Bibiliya niyo rugero rw’imico mbonera(it’s all about the standard of right and wrong deeds) abatuye isi bose, nta rengayobora , abapfuye n’abariho , bazasuzumirwaho.
Nkwifurije gukunda no kwiga Biliya.
"Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye ni umucyo umurikira inzira yanjye ."Zaburi 119:105
God bless you.

10
Be blessed 2019-12-07 15:54:04

Byiza cyane Padiri wacu Imana ihe umugisha abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa turifuza ko nabari kure cyatugeraho

11
Egidie 2019-12-07 08:30:47

Merci Seigneur, Amashimwe n’Icyubahiro bibe Ibyawe iteka Ryose👠🠻👠🠻! Padi, Ukomereze aho , Igitabo cyawe ni Cyiza cyane! May God bless you 👠🠻🥰

12
hategeka 2019-12-07 05:58:46

Mu bintu Padiri yanditse mu Gitabo ke,ndavuga gusa ku bintu bibiri tutumva kimwe: Umubatizo n’irangira ry’isi.Ngewe ndakurikiza uko bible ivuga gusa.Ijambo Kubatizwa,rituruka ku Kilatini "baptizare",bisobanura "Kwinika mu mazi" (to immerse).
Na Yesu abatizwa,bamwinitse mu mazi.Bitandukanye nuko amadini amwe iyo abatiza,asuka amazi ku gahanga.Ibyerekeye "irangira ry’isi",nta na hamwe bible ivuga ko Isi izarangira.Nkuko Zaburi 104:5 havuga,Isi izahoraho iteka ryose.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka,Imana izakura mu isi abantu babi bose.Intungane zizayigumamo nkuko iryo somo rivuga.Ndetse muli Zaburi 37:29,havuga ko "Abakiranutsi bazatura mu isi iteka ryose".Bitandukanye cyane n’ibyo Padiri yigisha yuko twaremewe kuzajya mu ijuru.Bible ivuga ko abantu bake bazajya mu ijuru,ngo bazaba Abami n’Abatambyi bazategeka Isi nkuko Ibyahishuwe 5:9,10 havuga.Ntabwo bazategeka isi ituwe n’inyamaswa gusa,ahubwo ni isi izaba paradizo,ituwe n’abumvira Imana gusa.

Kwamamaza