IGIHE

Padiri Amerika agiye kumurika igitabo gitanga umucyo ku mpaka z’urudaca zishingiye kuri Bibiliya

10 5-12-2019 - saa 11:16, Ferdinand Maniraguha

Padiri Amerika Victor, uyobora Paruwasi ya Nyabinyenga muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi agiye kumurika igitabo yise ‘Nzi uwo Nemeye’ gishishikariza abakiristu mu madini yose kumenya imvano y’ibyo bemera aho kuba imbata z’idini.

Muri iki gitabo, Padiri Amerika yashyizemo ibice bitandukanye bishingiye ku bushakashatsi na Bibiliya, bigaragaza ukuri kw’imyererere abantu bajya bibazaho.

Avugamo inzira ikwiriye abanyamadini kuri ubu basa n’abarajwe ishinga no kurwana intambara zishingiye ku myemerere, ugasanga barwanira abayoboke kurusha uko bwaranira kwigisha ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Agaruka no ku bibazo bigaragara mu muryango ariko bitavugwaho rumwe, nk’ibijyanye no kwihorera, gusenda abagore, kuboneza urubyaro n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Padiri Amerika yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika iki gitabo nyuma yo kwegerwa na bamwe mu bakiristu ayoboye akumva ibibazo bakunze kumubaza bigaragaza ko hari ibyo badasobanukiwe.

Yabihereye kandi mu gace paruwasi ayobora iherereyemo kabonekamo amadini menshi ariko ugasanga ashishikajwe no gushaka abayoboke asebya andi aho kwigisha ukuri kw’ijambo ry’Imana kuboneka muri Bibiliya.

Ati “Muri iki gihe abantu benshi baremera, dufite amadini atandukanye dusengeramo ugasanga umuntu yabaye uw’idini kuruta kuba uw’ukuri, agatsimbarara kuri bya bindi bemera ariko atanabisobanukiwe.”

Yakomeje agira ati “Igitabo cyanjye ntabwo ari igitabo cy’idini, ni igitabo nanditse nk’umuntu uri mu buzima bw’iyobokamana ariko cyakwifashishwa n’abantu bose.”

Padiri Amerika nko ku kijyanye no kuboneza urubyaro, agaragaza ko hari abagendera ku mugambo aboneka muri Bibiliya avuga ngo “Mubyare mwororoke mungane n’umusenyi wo ku Nyanja”.

Yavuze ko nubwo Bibiliya ivuga ityo, Aburahamu ufatwa nka sekuruza w’abemera bose yabyaye abana umunani gusa mu gihe cye bishingiye ku bushobozi n’inshingano yari afite.

Ibyo bijyanye n’andi magambo yo muri Bibiliya, mu ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye abanyakolenti, 12:14 handitse ngo “ si abana bateganyiriza ababyeyi ahubwo ni ababyeyi bateganyiriza abana babo.”

Padiri Amerika agaragaza ko iyo ngingo yereka umubyeyi ko kubyara ari uburenganzira n’inshingano. Ati “Byara uwo ushoboye kurera, utazaba interagahinda akurushye, arushye n’igihugu.”

Muri iki gitabo kandi umwanditsi agaruka ku buhanuzi bweze muri iki gihe cyane cyane ubujyanye n’igihe isi izarangirira.

Yabwiye IGIHE ko ntawe ukwiriye guhanura iby’irangira ry’isi atarayishyizeho, ko bikwiriye guharirwa Imana ari nayo yaremye.

Yifuza ko uzasoma iki gitabo asobanukirwa n’imyemerere ye ndetse n’itandukaniro n’iy’abandi ariko byose bikaba ibiganisha ku kubana neza n’abandi aho gushwana.

Ati “Tureke kuba abantu b’idini, ntabwo idini ari ishyaka. Ishyaka rya mbere ni ukurwanirira kubana neza n’abandi , kugira ngo mugenzi wawe akugirireho umugisha nawe umugirireho umugisha.”

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege ni we wanditse ijambo ry’ikaze ry’iki gitabo.

Mbonyintege mu ijambo ry’ikaze, yavuze ko iki gitabo kije gukemura impaka z’urudaca ku myumvire ya Bibiliya mu matorerro atandukanye.

Ati “Impaka z’urudaca ku myumvire ya Bibiliya duhuriyeho
n’andi matorero ndetse no ku Masakramentu bamwe mu
banyamatorero bakunze kugoreka imyumvire, umwanditsi
yabiboneye ibisubizo ku buryo bwumvikana.”

Yongeyeho ati “ Iki gitabo ndagishimira ko kitagamije kwinjira mu mpaka n’abagoreka ibyo twigisha, ahubwo gufasha mbere na mbere abakristu bacu gusobanukirwa mu mpaka z’ababarundaho ibisobanuro biyobya.”

Iki gitabo kizamurikwa kuri uyu wa Gatanu i Kigali kuri Hotel St Famille, guhera saa kumi n’igice z’umugoroba.

Igitabo 'Nzi uwo Nemeye' kijya mu mizi imyemerere itandukanye ikunze guteza impaka zishingiye kuri Bibiliya
Muri iki gitabo, Padiri Amerika agaruka ku bibazo bigaragara mu muryango ariko bitavugwaho rumwe, nk’ibijyanye no kwihorera, gusenda abagore, kuboneza urubyaro n’ibindi.
Muri iki gitabo umwanditsi anagaruka ku buhanuzi bweze muri iki gihe cyane cyane ubujyanye n’igihe isi izarangirira, buvugwa n'abatakabaye babuvuga.
Padiri Amerika asanzwe akuriye Paruwasi ya Nyabinyenga muri diyosezi ya Kabgayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
JD Ndayishimiye 2019-12-06 09:07:50

Padiri Victor ndamuzi rwose ni umusaserodoti wacengewe na Bubiriya . Iki gitabo cye rwose cyiziye igihe. warakoze rwose Padi.

2
Egidie Nina 2019-12-05 22:52:06

Komeraza aho Padiri Wacu, ukomeze Ube urugero rwiza Mu Guhamya Kristo Twemera! Nyagasani aguhe Imigisha Myinshi!! Iki gitabo Wagikoranye Ubwenge Peeeeee!!! Bravoooooo

3
América Victoria 2019-12-05 14:40:19

AMERIKA Víctor, que todo lo que hagas en el nombre de Jesucristo prospere, el que merece toda gloria, felicidades de tus amigos en Mexico 🇲🇽 saludos y que seas bendecido

4
sibomana 2019-12-05 08:49:37

Ntabwo ABRAHAM ari "sekuru w’abemera bose".Ahubwo amadini aramwiyitirira(Abayahudi,Abakristu n’Abaslamu) .Nyamara akigisha ibintu bitandukanye.Urugero,mu gihe Bible ivuga ko Abraham yavukiye ahitwaga UR muli Irak,Abaslamu bigisha ko Abraham yavukiye I Maka muli Saudi ARABIA.Ndetse ngo niwe wubatse inzu yaho yitwa Kaba.Bakongera bakavuga ko Abraham yagiye "gutamba" umuhungu we Ismael wali afite Nyina w’umwarabu.Nyamara bible ivuga ko Abraham yagiya gutamba Isaac.Byerekana ko amadini menshi abeshyera Imana.Niyo mpamvu muli Yohana wa mbere,igice cya 4,umurongo wa 1,Imana idusaba gushishoza mu gihe duhitamo idini.
Birababaje kuba twese twitwa Abakristu,nyamara tukigisha ibintu binyuranye.Urugero,benshi basenga Imana Data,Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu.Bakongeraho ko ari "amayobera".Nyamara Yesu n’Abigishwa be bigishaka Imana imwe gusa,Se wa Yezu.Yezu ubwe akigisha ko SE amuruta nkuko Yohana 14,umurongo wa 28 havuga.

5
MUNEZERO 2019-12-05 06:13:33

PADIRI YARAKOZE RWOSE TURAMUSHIMIYE.

6
ANGE 2019-12-05 05:22:54

IKI GITABO TWAKIBONA GUTE?Namwumvise ari kugisobanura kuri radio maria vraiment naragikunze cyane.Aduhe numero ye

7
Intéressant 2019-12-05 05:09:22

Dukunze kandi twishimiye iki gitabo muri iki gihe koko abantu barajwe ishinga n’amadini aho kurushaho kumenya no gusobanukirwa uwo bemeye. Padiri Amerika uri umuntu ureba kure pe.Mutubwire aho twagisanga plz.

8
Intéressant 2019-12-05 05:09:21

Dukunze kandi twishimiye iki gitabo muri iki gihe koko abantu barajwe ishinga n’amadini aho kurushaho kumenya no gusobanukirwa uwo bemeye. Padiri Amerika uri umuntu ureba kure pe.Mutubwire aho twagisanga plz.

9
Aimé victor 2019-12-05 04:57:38

Iki gitabi ni cyiza cyane byadufasha mugikoreye urubuga kuri internet kubera ko hari byinshi twakwigiramo nk’urubyiruko ruri muri kiliziya gatolika.

10
COMMANDO 2019-12-05 03:57:31

Padiri ndamuzi nigeze kumva inyigisho ze ahantu hitwa i gitongati yasomye missa, numva yacengewe nibyo yigisha Imana ikomeze umwongerere ubumenyi, ndibaza nkumukristu cg undi waba yifuza kuzasoma icyo gitabo kiwe yagikurahe,niba hariho n’igiciro yakitubwira tukakimenya, nkanjye icyo gitabo ndumva nakigiramo byinshi bashyireho uburyo bwokukibona,murakoze!

Kwamamaza