IGIHE

Dr Kimonyo yagarutse ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo mu rugendo rwo kwiyubaka

1 27-02-2020 - saa 21:16, Ferdinand Maniraguha

Umwanditsi, inzobere muri politiki akaba n’umujyanama wa Perezida, Dr Jean Paul Kimonyo yagaragaje ko nubwo u Rwanda hari ibihe bikomeye kandi bibi rwanyuzemo, hari icyizere ko ibyagezweho bizasigasirwa kubera ko urubyiruko rwongeye kwiyumvamo ubunyarwanda.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu muhuro w’abanditsi ugamije kungurana ibitekerezo (scène littéraire) by’umwihariko haganirwa ku gitabo cye ‘Rwanda demain ! : Une longue marche vers la transformation’ kivuga ku mbogamizi n’ibitekerezo byiza byaranze inzira yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhuro (scène littéraire) wateguwe n’umwanditsi akaba n’umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome mu biganiro akunze gutegura bivuga ku buvanganzo n’ubwanditsi bizwi nka ‘Atomiom’.

Dr Jean Paul Kimonyo yagarutse ku bihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, ahera mu mwaka wa 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga mu gihugu bikozwe n’abari bari mu mashyaka nka Parmehutu ku bufasha bahabwaga n’Ababiligi.

Kimonyo yavuze uburyo Abatutsi babaye impunzi muri icyo gihe babayeho nabi cyane mu bihugu bahungiyemo dore ko nta n’imiryango yita ku mpunzi yari ihari, byatumye bamwe bakurizamo gupfa kubera imibereho mibi.

Ati “Impunzi zavuye mu Rwanda zabayeho nabi cyane, zicwa n’inzara n’indwara n’ibisimba haba muri Uganda,Tanzania n’i Burundi. Muri Congo ho bazijyanye ahantu habi cyane, ntabwo bashakaga kubaha ahantu hameze neza, babashyize ahantu hatari aho guturwa”.

Dr Kimonyo yavuze ko impunzi zakomeje guhanyanyaza, mu myaka ya 1960 zirisuganya zigaba ibitero byiswe iby’Inyenzi ariko ntibyazihira.

Zakomeje kubaho mu buzima bubi mu mahanga, bigeze mu myaka ya 1980, haba ibibazo bya Politiki hirya no hino muri Afurika, impunzi z’Abanyarwanda zongera gufatwa nabi, ari nabwo abari urubyiruko muri zo icyo gihe bishyize hamwe, bagashinga FPR Inkotanyi bafite umugambi wo gusubira mu gihugu cyabo, kugeza ubwo batangije urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gutsindwa kwa Guverinoma ya Twagiramungu no kugumuka mu banyamuryango ba FPR

Muri uwo muhuro, Dr Kimonyo yagarutse ku bihe bikomeye politiki y’u Rwanda yanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ubwo hari hamaze gushyirwaho Guverinoma y’Ubumwe.

Ni guverinoma yari igizwe n’amashyaka atarijanditse muri Jenoside, ku isonga arimo MDR ya Twagiramungu Faustin ari na we wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Nta mwaka washize, aba mbere batangiye kwegura hashize amezi make igiyeho kubera kutumvikana.

Dr Kimonyo avuga ko uko kutumvikana kwatewe n’uburyo abari muri Guverinoma bari bafite ibyerekezo bitandukanye nyamara bagomba guha igihugu icyerekezo kimwe.

Ati “Guveirnoma y’ubumwe yagize gutsindwa kubiri. Ugutsindwa kwa mbere ni ukwa politiki kubera ko abantu bamwe batumvikanaga muri Guverinoma cyane cyane FPR na MDR kubera impamvu zitandukanye, nk’ikibazo cy’umutekano uburyo cyari kiri gukemurwa. Ayo mashyaka yombi kandi ntiyari afite imigambi imwe, ntabwo yabonaga ahazaza h’u Rwanda kimwe.”

Twagiramungu yeguye muri Kanama mu 1995, bukeye abandi ba minisitiri bavanwa muri Guverinoma.

Dr Kimonyo avuga ko mu myaka ya 1997/1998 haje kubaho ikindi kibazo cyo kugumuka kwa bamwe mu bari abayoboke ba FPR Inkotanyi, batangira kurya ruswa mu ishyaka haza umwuka mubi.

Ati “ Hari indi Guverinoma yagiyeho ariko nayo iza gutsindwa, ibangamirwa na bamwe mu banyamuryango ba FPR bari bagumutse mu 1997/1998 , bamwe bamagana ibintu bya ruswa byari bitangiye gukomera cyane. FPR yahise ijya mu bihe bibi cyane, ishaka uko yabivamo havanwaho abantu bakekwagaho ruswa.”

Ibibazo byadindizaga Guverinoma bimaze kuvaho, nibwo hatangiye gutekerezwa ku hazaza h’igihugu, hatangizwa ibiganiro byo mu Urugwiro ari nabyo byacuriwemo icyerecyezo 2020 kiri gusozwa.

Guverinoma y’Ubumwe yarangiye mu 2003 ubwo hatorwaga Itegeko Nshinga hakaba n’amatora ya Perezida, ya mbere kuva Jenoside yarangira.

Kimonyo yemeza ko urebye aho u Rwanda rugeze, n’imyumvire urubyiruko rw’ubu rufite, nta kabuza ko ibyagezweho bizakomeza gusigasirwa no kongerwa.

Ati “Urasanga rubyiruko rutangiye kwitabira ibintu by’umuco kandi no kuva cyera, haba mu gushinga FPR, kurwanya igitugu no kubaka igihugu, umuco w’ubunyarwanda no gukunda igihugu nibyo byari umusingi w’ibyo twashoboye kugeraho. Urasanga urubyiruko muri iyi minsi rutangiye kwitabira iby’umuco.”

Yashishikarije urubyiruko kujya rwitabira ibiganiro nk’ibyo bigaruka ku byaranze u Rwanda, kugira ngo rwige uko ibyagezweho byakozwe n’uko rwarushaho kubyongera.

Uretse igitabo ‘‘Rwanda demain !’ Dr Jean Paul Kimonyo asanganywe ikindi gitabo cyitwa ‘Rwanda : Un génocide populaire’ yasohoye mu 2008.

Benshi bari bateze amatwi Dr Kimonyo ubwo yasobanuraga urugendo rwo kwiyubaka kw'Abanyarwanda
Urubyiruko ruri mu bitabiriye uyu muhuro
Dr Kimonyo yavuze ko na nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwagiye ruhura n'ibibazo ariko kubera ubuyobozi bureba kure bigakemuka
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome niwe wateguye uyu muhuro uzwi nka scène littéraire
Dr Jean Paul Kimonyo yavuze ko urubyiruko rw'u Rwanda kuri ubu rugaragaza gusigasira ibyagezweho
Umwarimu mu ishuri ry'itangazamakuru rya Kaminuza y'u Rwanda, Yann Gwet ni umwe mu bayoboye ibiganiro
Kimonyo yafashe umwanya wo kumva ibitekerezo by'abitabiriye
Uyu muhuro watangiwemo ibitekerezo bigamije kumenya byimbitse ahahise h'u Rwanda n'ingamba ku hazaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ben 2020-03-29 23:23:56

Urakoze Dr, God bless RPF

Kwamamaza