IGIHE

Bimwe mu bitabo by’Abanyarwanda byagufasha muri iki gihe cya coronavirus

16 25-03-2020 - saa 14:25, Hategekimana Richard

Gusoma ni bumwe mu buryo bwo kwiyungura ubwenge, bukaba uburyo bwo kuruhuka no kwinezeza mu gihe ufite umwanya uhagije.

Muri ibi bihe Abanyarwanda bagiriwe inama yo kuguma mu ngo kugira ngo hahashywe icyorezo cya Coronavirus, gusoma igitabo ni bumwe mu buryo bwafasha kubyitwaramo neza, ntikibe igihe cy’ubwoba no gupfusha ubusa ahubwo kikaba umwanya wo kwiyungura ubwenge no kumenya byinshi.

Ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda bukomeje gutera imbere, ariyo mpamvu IGIHE yatoranyije bimwe mu bitabo by’Abanyarwanda biri mu ngeri zitandukanye bishobora gufasha abantu kumererwa neza muri ibi bihe.

La mort ne veut pas de moi, Yolande Mukagasana

La mort ne veut pas de moi ni igitabo Yolande Mukagasana yanditse mu mwaka wa 1997 nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Kigaruka ku buzima bubi Abatutsi baciyemo mu gihe cya Jenoside. Bavuga ko ‘Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda’, ariko Mukagasana mu gitabo yibaza niba guhera tariki 6 Mata 1994 yari ikiri mu Rwanda koko, cyangwa niba yari yarusigiye sekibi.

Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro, Nsanzabera Jean de Dieu

Iki gitabo cyasohotse mu mwaka wa 2018. Gikubiyemo amateka y’imyubakire y’u Rwanda nk’igihugu, umushinga waraje benshi rwantambi bawutekereza, na nyuma yo kuwunoza, ukabaraza ishinga mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Indege y’ubumwe Rwanda rw’ubu, François Xavier Gasimba Munezero

Igitabo ‘Indege y’ubumwe Rwanda rw’ubu’ cya François Xavier Gasimba Munezero, cyasohotse mu 1999. Ni igitabo cy’inkuru mpimbano ikoze mu buryo bw’igisigo, ivuga kuri Guverinoma y’Ubumwe yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu buryo busa nk’ubutebya, Gasimba agaragaza u Rwanda nk’indege, itwawe n’abayobozi batandukanye bagenda bafata imyanzuro itandukanye ngo indege itarohama.

Petit Pays, Gaël Faye

Iki gitabo cyanditswe mu mwaka wa 2016, cyandikwa na Gaël Faye, Umufaransa uvuka ku mubyeyi w’umunyarwanda. Avugamo ubuzima bwe, aho agaruka ku buzima bw’umwana wavukiye i Burundi akabyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’umufaransa wakoreraga i Burundi. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana ufite hagati y’imyaka 10 na 15 aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Gukira Bishobokera Buri Wese, Ariko Biraharanirwa, Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana

Cyanditswe na Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana mu mwaka wa 2019. Gikubiyemo amabanga menshi yatuma ukira mu kanya gato abari bakuzi udafite n’urwara rwo kwishima bagatangira gutangazwa n’impinduka zaje mu buzima bwawe.

Rwanda means The Universe, Louise Mushikiwabo

Mu mwaka wa 2006 ubwo yabaga muri Leta Zuze Ubumwe za Amerika, Louise Mushikiwabo yasohoye igitabo ‘Rwanda means The Universe’ (U Rwanda bisobanuye Isanzure) cy’amapaji 384 yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer.

Igitabo cya Mushikiwabo cyanditse mu buryo bw’ibarankuru n’itangabuhamya. Inkuru ya Mushikiwabo ayitangira mbere gato y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana mu 1994, avuga uko yari abayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabaga ndetse n’ibyo inshuti ze zakundaga kumubaza ku mubano, amateka n’imibereho y’abanyarwanda.

Mushikiwabo na Kramer bagaragaza ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe n’uburyo bigaragara ko yari yarabanje gutegurwa. Iki gitabo kijya mu mizi y’imibereho y’abanyarwanda mbere y’abakoloni, ubwo abanyarwanda babagaho nta yindi si bazi ari naho izina ry’igitabo ryaturutse.

Untamed, Beyond Freedom, Uwineza Celine

Igitabo ‘Untamed, Beyond Freedom’ cyanditswe na Uwineza Celine, gisohoka muri Mata 2019. Yanditse ku buzima yabayemo we n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yicirwaga benshi mu muryango akiri umwana muto.

Iki gitabo cy’amapaji 149 cyanditse mu buryo bwo kubara inkuru. Uwineza atangirana ibaruwa yandikiye mama we wishwe tariki 10 Mata 1994 hamwe na bakuru be babiri na musaza we, abamenyesha agahinda afite nyuma yo kubabura n’uburyo akumbuye kuzongera kubabona.

Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame, Richard Hategekimana

Iki gitabo “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame”, kigaragaza ibikorwa bya Perezida Kagame by’indashyikirwa nuko yagaruriye u Rwanda ikuzo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gitabo cy’amapaji 98 kigaragaza uburyo igice kimwe cy’Abanyarwanda bari barahejejwe hanze ariko akabacyura, ndetse akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yanaguyemo abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

Mitingi Jenosideri, Imbundo, Imbarutso y’imbunda yarimbuye imbaga , Edouard Bamporiki

Iki gitabo cyasohotse mu 2017, ni icya Edouard Bamporiki. Gikubiyemo ubuhamya bw’abantu 67 bakoze Jenoside ndetse na bamwe mu bana bavutse ku babyeyi barokotse nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abajenosideri.

L’oncle Gynécologue, Numuhire Caroline

Iki gitabo cya Numuhire Caroline, gikubiyemo inkuru y’umwana w’umukobwa wahohotewe na nyirarume wamusuzumaga igihe yari atwite.

Inkuru iri muri iki gitabo ishingiye ku mwana w’umukobwa watewe inda nk’urwibutso asigiwe n’inshuti ye magara yari irwaye kanseri, nyuma yo gutereranwa n’umuryango we, ahitamo kubiganiriza nyirarume wari inzobere mu kuvura indwara z’abagore ariko ntiyamubera imfura, amufata ku ngufu.

Moi, Le dernier Tutsi, Charles Habonimana

‘Moi le dernier Tutsi’, ni igitabo cyanditswe na Charles Habonimana gisohoka mu 2019. Gikubiyemo ubuhamya bw’imibereho y’Umututsi mbere ya Jenoside, inzira y’umusaraba we ubwe yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n’uburyo Ingabo za FPR Inkotanyi zamurokoye.

Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo, Innocent Nizeyimana

Iki ni gitabo cyasohotse mu mwaka wa 2015. Umwanditsi agaragaza imibanire y’Abanyarwanda mbere y’uko abazungu baza mu Rwanda, uko iyo mibanire myiza yaje kugenda ihinduka mibi buhoro buhoro bitewe n’imiyoborere mibi y’ubukoroni ndetse n’uburyo Abatutsi batangiye kwirukanwa mu Rwanda. Iki gitabo gisoza kivuga uko abakoroni basizeho Repubulika ya mbere yagombaga gukomeza gukora ku nyungu zabo

Inzira y’Inzitane yo kwibohora, NDAHIRO Logan

Iki gitabo cyanditswe na nyakwigendera Ndahiro Logan mu mwaka wa 2017. Gikubiyemo inzira igoye ingabo za FPR Inkotanyi zanyuzemo mu rugendo rwo kubohora Abanyarwanda.

Un abrege de l’ethno histoire du Rwanda, Alexis Kagame

Ni igitabo cyanditswe n’inzobere mu mateka y’u Rwanda, Padiri Alexis Kagame. Kivuga ku mateka y’u Rwanda guhera mu 1853 kugeza mu 1972, kikaba cyarasohotse mu 1972.

Rwanda demain! Une Longue Marche vers la transformation, Dr Kimonyo Jean Paul

Iki gitabo cyasohotse mu 2018, kivuga ku mbogamizi n’ibitekerezo byiza byaranze inzira yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Goliyati Araguye, Mgr Birindabagabo Alexis

Iki gitabo cyasohotse mu 2019, cyanditswe na Musenyeri Birindabagabo Alexis. Gikubiyemo inzira n’uburyo bwakwifashishwa mu guca ibiyobyabwenge mu Rwanda. Harimo inshingano za buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge, icyo buri wese asabwa, inyungu zo kubirandura mu Rwanda n’ubuhamya bw’abasore bakoreshejwe n’ibiyobyabwenge bakica mugenzi wabo.

Rwanda 1959-1962, La Révolution manquée, Antoine Mugesera

Iki gitabo cyasohotse mu 2018, gisobanura uburyo impinduramatwara yo mu 1959 yiswe ‘revolisiyo’ atari yo kuko icyo impinduramatwara ziba zigamije kitagezweho.

Undi Munsi, Maniraguha Ferdinand

Iki gitabo cyiswe ‘Undi Munsi’ cyasohotse mu wa 2019, gikubiyemo inkuru mpimbano y’urukundo rw’umukobwa Naila n’umusore Gisa bakundanye, urukundo rwabo rukaza kwicwa n’ishyari ry’abatarabifurizaga ineza.

New Rwanda From Hell to Heaven, Bamurangirwa Patricia

Iki gitabo cyamuritswe muri Mutarama 2020. Havugwamo uburyo u Rwanda rwabashije kwivana mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari igihugu cy’icyitegererezo muri Afurika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
habiyakare joseph 2020-03-26 04:50:33

Ni iki wakora muli ibi bihe?Kwiryamira gusa cyangwa ukareba TV gusa,ntabwo ari byiza.Koresha igihe cyawe ukora utuntu mu rugo,usoma ibitabo,ukora sport,etc…Icyo nongeraho nk’umukristu,ni ugusoma bible cyangwa ukajya ku rubuga https://www.jw.org/rw/,ugasoma byinshi ku byerekeye Iyobokamana.Rwose iki ni igihe kiza cyo gushaka Imana.Kubera ko hari byinshi Imana idusaba kandi benshi batazi.Urugero,benshi ntibazi cyangwa ntibashaka kwemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Ikarokora abayumvira,bamwe bakajya mu Ijuru,abandi bagasigara mu isi izahinduka paradizo.Soma Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Wipfushe ubusa igihe ufite.

2
Ndimubanzi 2020-03-25 15:50:24

Wapi,
Muri iyo listi yanyu nta na kimwe nzasoma.
Njye nkunda za romans z’urukundo.
Ibindi muri listi yanyu n’ibyo kumbabaza.
Mumbabarire .

3
Paradis 2020-03-25 15:26:31

@igihe, turabashimiye cyane kubw’ibitabo muduhaye, tugiye kubishaka online tubisome,
Rwose muradufashije, ibi bihe birangira nzajya no muri Libraries mbigure nkore Library,
Kutagura igitabo Ni igihombo?kudasoma igitabo burya ubura amakuru menshi!#

Ibitabo byose mwaduhaye birasobanutse kabisa, muri Intore zibereye u Rwanda n’urwa Gasabo.

Turabakunda mukomereze aho!!!!

4
helloworld now 2020-03-25 14:35:41

nihe twakura ibi bitaho na filme zabanyarwanda ko utapha kuzibona kuri netflix

5
helloworld now 2020-03-25 14:33:52

nihe twakura ibi bitaho na filme zabanyarwanda ko utapha kuzibona kuri netflix

6
kim 2020-03-25 14:14:03

Ibi bitabo se twabikurahe? nkunda ibitabo byabanyarwanda ndetse na filme zabo ariko ntaho wapha kubibona.urugero filime la petit pays ntayo wabona kuri netflix

7
Seruhanga 2020-03-25 10:48:32

Thanks Richard. Ibi bitabo ni ingenzi cyane. Ubutaha uzatubwire ku bitabo bivuga ku bukungu n’ishoramari, ubuzima n’imibereho myiza, umuco n’imibanire,... Come again!

8
NYIRUKURI 2020-03-25 10:47:24

Abashaka ibitabo bya Alexi Kagame, muzahamagare kuri:0728489916, babarangire uko mwabibona

9
Apolo 2020-03-25 10:24:19

Igihe rwose na mwe ntimukagire amarangamutima mu gukora list y’ibitabo byo gusoma. Ntimukagendere ku byo nabshaye ngo mwamamaze ahubwo mujye kugenda archives Nationals ibahe urutonde maze mubihe abasomyi bihitiremo ibibashimisha.

10
Next Page 2020-03-25 09:43:02

Nshimishijwe nuko dutangiye kugira abanditsi benshi mu Rwanda...ariko bagerageze bibande no muzindi nguni zubuzima kuko abantu bose ntibashishikazwa na politique kuko urebye 90% zibitabo mudushishikarije gusoma byose biri political.

11
Rutura 2020-03-25 08:58:48

Ubwo se wasom’ibitabo bya Alexis Kagame, Aloys Bigirumwami na Padiri Muzungu ukongera gut’igihe muri izi nyitwa bitabo? ab’amaco y’inda ntibakanter’igihe mwene Zirunguye.

12
Macari 2020-03-25 08:56:10

Ariko mwabaye mute! Abantu babuze ibyo barya bari mukaga kugarije isi namwe ngo gusoma igitabo, n’ababyanditse ntamwanya bagifite wo kubisoma. Nonese amabwiriza yatanzwe yemerera amasomero gufungura no kugurisha ibitabo? Birababaje iyi nkuru ntijyanye nibihe turimo. Njye nabagira inama yo gusoma Bible na coran kuko amenshi basanzwe babifite mungo zabo.

13
lecture 2020-03-25 08:53:36

Naho se romans ? Kuki Abanyarwanda batandika romans mu kinyarwanda (novels, mu cyongereza) ? Inkuru ya roman iyo ikoze neza ni byiza cyane kuyisoma.
Hari Abanyarwanda mbarwa banditse romans... Ariko mu ndimi z’amahanga. Nk’urugero: "Notre Dame du Nil" cyanditswe na Scholastique Mukasonga. N’igitabo roman cyiza cyane kuburyo umusomyi atwarwa n’inkuru kugeza ku musozo.

14
Jean Luc 2020-03-25 08:39:50

IGIHE, turabkunda cyane. Mureba kure, ni byiza gutekerereza abantu maze mukabibutsa ibibafasha gukomeza kuba ingirakamaro muri société Rwndaise. Credit to IGIHE STAFF

15
Alpha 2020-03-25 08:17:53

Urakoze kutumenyesha ibyo gusoma. Ariko ntiwatubwiye aho twabisanga. Librairie zibicuruza.

16
@Machiavelli 2020-03-25 08:00:11

Mwakoze kuduha references muri kigihe turi murugo-
Ese igitabo cya Alex Kagame nagikura hehe?

Kwamamaza