IGIHE

Aberekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda

7 15-06-2018 - saa 15:19, IGIHE

Buri mushinga wose ukorwa ku Isi, ugira abawutekereza bakaba n’aberekeza bawo bawuyobora mu cyerekezo bifuza ko uganamo, bakirinda icyawutanisha kiwuyobya bakanawuhagarikira mu ishyirwa mu bikorwa ryawo bakayobora abandi babafasha mu bintu bitandukanye bikenerwa ngo ugere ku ntego zawo.

N’umushinga wo kubaka u Rwanda watekerejwe na Gihanga, wagize aberekeza 34 bari bawurangaje imbere mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, bakayobora abaturage babarwaga nk’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa icya rimwe, mu byo babifuzagaho.

Nibo barwanye inkundura ngo bawugeze aheza hishimirwa, nubwo hari abandi baciye ruhinganyuma bagasenya ibyiza byagezweho. Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro,” cy’inzobere mu muco n’amateka y’igihugu, Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye kubavira imuzi amateka y’abakurambere babaye aberekeza b’Umushinga wo kubaka u Rwanda kugeza magingo aya ubwo aya mateka yandikwaga.

Aberekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda, ni Abayobozi bawuhagarikiye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Nibo bagiye babwiriza abo bakuriye n’abaturage ibyo bagomba gukora kugira ngo ugera ku ntego zawo.

Inshingano zikomeye bari bafite, ni izo guhora batera akajisho ku mitegurirwe y’umushinga n’uburyo uzashyirwa mu bikorwa, bityo bakarushaho guhora bawibuka, bakatanya baharanira kugera ku ntego zawo, bazirikana ko utageze ku ntego zawo, uwawuteguye yazabagaya kandi bamwemera nk’umubyeyi wabyaye u Rwanda, igihugu cyiza baganjemo.

Ibikorwa byagiye bikorwa n’abayobozi bombi baba Abami n’Abaperezida bikaba bigaragazwa n’amateka y’ibyo bakoze byubaka cyangwa bisenya igihugu, bigatuma ubusesenguzi bw’ubutwari n’ubugwari bwabo bworoha mu isesengura kuko burya habaho “Intwari n’Ikigwari” kandi kimwe nticyaboneka ikindi kitabanje kubaho, kuko kimwe ni indorerwamo y’ikindi.

Intwari ziboneka mu mateka y’u Rwanda, ni izagiye zubaka ibyasenywe n’ibigwari byabaga byarubatswe n’izindi Ntwali z’Imbanza zirimo n’Abatabazi bashyizeho imfatiro zikomeye zizagenderwaho n’Intwari mu kubaka igihugu, zikanagerekaho no guhanga ibishya bigaragaza itandukaniro ry’abazibanjirije.

Ibyo bikorwa byose bifatirwaho mu kugaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze nubwo ari byinshi, ariko usanga bikorwa n’abantu babiri, cyangwa se benshi ariko bibumbiye mu matsinda abiri y’abubaka n’abasenya.

Nta gishobora gupfa kitaravutse, nta n’icyazutse kitarapfuye!!! Mu mateka y’u Rwanda izo mpande zombi zagiye zigaragaza cyane bamwe bubaka abandi bagasenya. Ibyo bigatuma mu busesenguzi buhambaye, aberekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda, baba Abami cyangwa se Abaperezida, baza mu byiciro bitandatu byaba ibisenya igihugu cyangwa se mu guharanira ubutwari cyane cyane bwo kucyubaka no kurinda ubusugire bwacyo.

Ibyo bice byose hagiye haboneka abubakaga abandi bakaza bagasenya, byamara kugera kure ibintu byaradogereye igihugu kigeze iwa Ndabaga, hakaboneka Umutabazi w’Umucunguzi ugikura aharindimuka kikongera kikubakwa kikava ibuzimu kikajya ibuntu, Intwari zikabona urufatiro rwo gukomerezaho zubaka ibiramba.

Uyu mushinga wagabanyijwemo ibyiciro, hakurikije icyo buri wese yawukozemo, nicyo cyatumye haboneka ibyiciro bitandatu. Ibyo byiciro uko ari bitandatu bigizwe n’Abami 28 n’Abaperezida batandatu bayoboye u Rwanda mu bihe bitandukanye, mu gihe cy’imyaka 926, bose bakagera kuri 34.

Ibyo byiciro bifite ababihagarariye n’ababigize bagiye baba ba kizigenza n’intango y’igikorwa iki n’iki cyabaga kigezweho mu mushinga wo kubaka u Rwanda, mu bihe urugamba rwabaga rugeze aho rukomeye, Abatabazi bakabakorera mu Ngata, bakegura igihugu cyari cyahengamye kigiye kurimbuka burundu, bakagishyira ku murongo kikongera kubaho, nk’uko umuyobozi w’ikinyabiziga akigarura mu muhanda cyataniye ku mankumbukumbo!!!

Hari n’abagiye bahagararira ibyiciro by’abakoze ibikorwa by’ihuzagurika mu kubaka igihugu cyangwa se ababaye impirimbanyi zo kugisenya.

Uko ibyo byiciro bikurikirana, uhereye ku ihangwa ry’igihugu kugeza magingo aya ubwo amateka yandikwaga

-  Gihanga I Ngomijana: Umutekereza w’umushinga, n’Uwahanze igihugu

-  Ruganzu I Bwimba: Umuhuza w’ibihugu bya bene Gihanga n’umutekereza wo kucyagura

-  Ruganzu II Ndoli: Umuhanzi w’imiyoborere myiza n’Intiti ihanga ibishya

-  Kigeli IV Rwabugili: Umurinzi w’ubusugire bw’igihugu

-  Sindikubwabo Théodore: Impirimbanyi yo gusenya igihugu

-  Kagame Paul: Uwakebanuye u Rwanda, rukongera kubaho

Imbonerahamwe ikurikira igaragaza itonde ry’abayobozi ba buri cyiciro, ugihagarariye nk’Intwari n’umushozarugamba wacyo, n’abahagarariye abandi mu gusohoza umugambi w’igihe kirekire wo kugisenya, hagaragaramo kandi igihe cyatangiriye, igihe cyasoreje n’imyaka cyamaze.

Buri cyiciro kikaba cyarahawe izina bitewe n’ibikorwa byagaragajwe n’ikibazo umutabazi yaje gukemura, kikagendana kandi n’intego yari igamijwe mu iyinjira rye ku butegetsi bw’u Rwanda nk’umuyobozi w’igihugu.

Muri ibi byiciro uko ari bitandatu, hagaragaramo ibyiciro bibiri bifite umwihariko, harimo icyiciro cyamaze imyaka myinshi (292) yakozwemo ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu kwagura igihugu, kugiha umurongo ngenderwaho w’imiyoborere n’umuco, kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kunoza iby’ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Harimo kandi icyiciro cyamaze imyaka mike (99) ariko kikabamo ibikorwa byo gusenya igihugu n’amahano bitagira ingano!

Hari n’ikindi cyiciro cyamaze imyaka mike cyane (23) ariko kikabamo ibikorwa byo kubaka ibikorwa byinshi by’indashyikirwa. Imbaraga zakoreshejwe mu gusenya mu gihe gito, ni nazo zakoreshejwe mu kubaka mu gihe gito.

Mu gusenya hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe, kugeza ubwo hapfa Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa bazize agaherere. Ni nayo mpamvu n’imbaraga zashyizwe mu gusana igihugu no kongera kucyubaka zagombaga umutabazi ufite aho avuye atari ugukunda Politiki gusa.

Buri gice mu mushinga wo kubaka u Rwanda cyagiye gikora haba mu kubaka ibikorwa by’ubutwari, kwandika amateka y’ubugwari no kuba inkoramahano zitagira ingano zarushenye kakahava!!

Amateka y’ibikorwa by’abayobozi bayoboye u Rwanda, ahera ku bikorwa bya Gihanga Ngomijana nk’umwami wabimburiye abami b’umushumi, agakomereza kuri Ruganzu Bwimba watangiriye abami b’ibitekerezo, akaza kugeza kuri Sindikubwabo uhagarariye ba Rushenyi, agasozereza kuri Perezida Paul Kagame wakebanuye iki gihugu kigeze aharindimuka.

Muri icyo gitabo, hagaragazwa uruhare rwa buri wese mu gushyira itafari rye mu mushinga wo kubaka u Rwanda, yaba uwubatse ndetse n’uwagize uruhare mu kurihirika ngo u Rwanda rwubame.

Ibindi byimbitse ku mateka yaranze abo Berekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda ni ibikorwa by’ubutwari byagejeje igihugu aheza, ndetse n’ubugwari bwaranze bamwe muri bo biboneka mu gitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” Umutumba wa mbere, n’ikitwa “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” Umutumba wa Kabiri. Ibi byombi bikubiyemo amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 (1091-2017).

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gitera Yozefugitera 2018-10-08 12:52:00

Hahahaaaaaa!!!!!!!!! mukomeze murutwike umunsi kuwundi nirwongera kugurumana ntimuzibaze ibyo byakomotse.

2
Kanyamateka 2018-06-17 08:29:15

@ NZABANDORA, ibyo uvuga ndemeranywa nawe! Mu mateka,uko uwandika yegera igihe cye,niko yongera icyuho cyo kwibeshya no kuyoborwa n,amarangamutima.
Ikindi ni uko amateka atajya ahinduka.
Ni ibyabaye(ibibi n,ibyiza) ntaguca kuruhande.
Biragoye guhishingira kuri" tradition orale,ngo uhamye ukuri kw,ibyabaye".
Reka tuzashyire imbaraga mu kunoza amateka yacu yanditse(1895- gukomeza)kuko inkuru mbarirano iratuba

3
Kanyamateka 2018-06-17 08:29:13

@ NZABANDORA, ibyo uvuga ndemeranywa nawe! Mu mateka,uko uwandika yegera igihe cye,niko yongera icyuho cyo kwibeshya no kuyoborwa n,amarangamutima.
Ikindi ni uko amateka atajya ahinduka.
Ni ibyabaye(ibibi n,ibyiza) ntaguca kuruhande.
Biragoye guhishingira kuri" tradition orale,ngo uhamye ukuri kw,ibyabaye".
Reka tuzashyire imbaraga mu kunoza amateka yacu yanditse(1895- gukomeza)kuko inkuru mbarirano iratuba

4
Nzabandora 2018-06-15 17:03:45

Ubu bushakashatsi ndabona bukora amakosa yo kutita ku mategeko agenga imyandikire y’amateka. Ubundi ibintu bitaramara imyaka 50 ntabwo byitwa amateka kuko abahanga basanze biba bitarasobanuka neza ngo bigaragaze ukuri ntakuka kwabyo. Zimwe mpamvu batanga ni uko bene kubigiramo uruhare baba bakiriho kikazira gufata umwanzuro kuko uba utazi uko ubuzima bwabo buzarangira kandi bakaba bafite n’ibindi byinshi batatuma bigaragara igihe bakiriho. Ibi bivuze ko hashobora kubaho kwibeshya ku bikorwa n’ibitekerezo by’umuntu mu gihe ashobora no guhinduka. Amarangamutima ya muntu ashobora kuyobya uwandika amateka bimuturutseho we ubwe cyangwa ku bandi ashakiraho amakuru.
Urugero rwa hafi ni ukuntu mu minsi mike ishize wagira utya ukumva ngo akarere kabaye aka mbere, aka kabiri cyangwa aka gatatu mu kwesa imihigo, ibikombe bigatangwa, imbwirwaruhame zikavugwa, ariko bwacya ukumva radiyo zose zatangaje ngo umuyobozi w’akarere kari aka mbere, kabiri cyangwa gatatu mu gihugu yeguye kubera amakosa PAC yasanze mu micungire y’ibya Rubanda, ruswa , gutonesha, gusuzugura njyanama....
Hanyuma se cya gikombe za za mbwirwaruhame aho zanditse no mu binyamakuru birimo birasibwa?
Ikindi kandi burya ngo nta nkumi yigaya, ngo nta wivuga amabi ameza ahari, ngo nta mwiza wabuze inenge, nta murozi wabuze umukarabya, nta ngoma itagira abubu, nta wuvuma iritararenga, ngo aho umugabo aguye uteraho utwatsi.....Iyo ni imigani yerekana ko amateka uyandika aba akwiye kwitondera igihe kimwegereye kugira ngo agabanye amahirwe yo kwibeshya.
Ikindi ni uko kwemeza amateka ya mbere ya 1850 mu Rwanda bitoroshye kuko nta wari urakamenya kwandika ngo tugire aho duhera. Uretse ko n’ibyanditse byose biba atari ukuri, ubwo rero namwe murumva ibitaranditswe igipimo cy’ukuri kwabyo kigoye.
Ni byiza kudukorera inyandiko ku mateka y’igihugu cyatubyaye, ariko ni ukwitondera ibyo gusigiriza ( gutaka) abantu.
Ubu ibintu byaranivangavanze ku buryo ubaza umuntu ngo Muhanga ni he? Akakwereka ku biro by’akarere ka Muhanga, undi akakubwira ati ni umusozi uherereye mu nzira yerekeza Ngororero uvuye Gitarama, undi ati ni mu cyerekezo cya Karongi .... wakwibaza ufite ukuri bikagufata umwanya.
Dukomeze dusigasire ibyo dushoboye ariko tuvangure ukuri kw’amateka n’uko abantu bayavuga bitewe n’amarangamutima meza cyangwa mabi bakomora ku buzima bwabo bwite.
Murakoze.

5
Ben 2018-06-15 10:38:16

Mwakoze gushyiramo Umusaza Kagame, ndamwera cyane. Bagiriye neza Urwanda n’ abanyarwanda, Imana izabibibukire. Ndabakunda cyane , nzabakurikiza

6
Ben 2018-06-15 10:38:16

Mwakoze gushyiramo Umusaza Kagame, ndamwera cyane. Bagiriye neza Urwanda n’ abanyarwanda, Imana izabibibukire. Ndabakunda cyane , nzabakurikiza

7
BAZANABO 2018-06-15 09:29:46

Mwibeshye kuri RUDAHIGWA.

Kwamamaza