IGIHE

Zimwe mu ngeso zibangamiye ubukwe bwa Kinyarwanda muri iki gihe

1 10-03-2020 - saa 13:12, IGIHE

Ubukwe ni intangiriro y’ishingwa ry’umuryango, ukaba icyizere ku gukomeza kwaguka kw’igihugu kuko abashyingiwe baba bitezweho kwibaruka, bakarerera neza igihugu kigakomeza kubaho no gutera imbere.

Uko iminsi ishira indi igataha, ikoranabuhanga rikomeza kwiyongera imico ikagenda ihura, bikoroha gutira no kwigana iby’abandi. Ibi hari ubwo bishora Abanyarwanda mu rwiganwa rudafite ubushishozi, mu itira ritagira ishingiro no mu ngeso zihutaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Kugeza ubu hari ingeso zisa n’izinjiye muri bamwe mu rubyiruko rw’iki gihe, ku buryo hari impungenge ko izo ngeso zishobora kugira ingaruka ku ishingwa ry’ingo mu minsi iri imbere nubwo hari n’aho byatangiye kwigaragaza.

Igitabo ‘Ubukwe bwa Kinyarwanda, 2018’ cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’muco, (RALC) , kigaragaza ko muri izo ngeso mbi harimo nko kuryamana mbere yo gushyingirwa, kutagira isoni zo kuryamana n’abakubyaye cyangwa abo ubyaye, icyo ubu abantu bita ubupfubuzi n’ubutinganyi.

Ubusambanyi

RALC igaragaza ko mu bihugu by’amahanga, akenshi umusore n’inkumi bakundana kuryamana ntacyo biba bitwaye kuri bo. Ni imico yabo mu bihugu byabo, ifite aho ikomoka.

Bitewe n’iterambere ryaba iry’ikoranabuhanga n’itangazamakuru ry’ibyo bihugu, izo ngeso zatangiye kwinjira mu baturage b’ahandi ku isi cyane cyane urubyiruko.

RALC ivuga ko ibyo bigira ingaruka ku myumvire y’abateganya kurushinga nko gutinyuka ibyo batinyaga birebana n’ubukwe.

Akamenyero ko kuryamana mbere yo kubana byemewe n’amategeko gaturuka ku mibereho urubyiruko rw’ubu rubamo yo kwibana no kuba kure y’imiryango yabo. Abana batangira kubana umunsi ku wundi, ku mashuri bakiri mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, kugeza biga amashuri ya za kaminuza bakibana. Na nyuma y’amashuri urubyiruko rukomeza kwibana mu kazi.

Mu gitabo, RALC ivuga ko umusore n’inkumi bagera igihe cyo kubana baranyuze mu buzima bwinshi butuma bisanzuranaho kandi bigasa nk’aho nta cyo bitwaye kuryamana ku bitwa ko bakundana. Bagera igihe cyo kubana, abenshi mu bakobwa baratwaye inda bigatuma bakora ubukwe buhutiyeho.

Gupfubura

Indi myitwarire idahwitse ibangamira ubukwe, RALC ivuga ko ari iya bamwe mu bakuze bashukisha urubyiruko amafaranga, impano n’ibindi bintu bifite agaciro bagamije kurushora mu busambanyi.

Ibi bigaragarira ku bagabo bakuze bitwa shugadadi (Sugar daddy) n’abagore bitwa shugamami (Sugar Mummy). Mu muryango nyarwanda birasanzwe ko abantu bakuru bashyikirana n’abato ariko hakabaho imipaka igenga kubahana no gukurikiza amahame ngengamyitwarire y’umuco w’Igihugu.

Gusa uko iminsi ihita, hari bamwe mu bakuze barengera bakagirana imishyikirano idakwiye n’urubyiruko kugeza barushoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Ingeso y’ubusambanyi hagati y’abakuze n’abato kandi ntisigana n’indi yo gupfubura, aho umugore utanyuzwe n’umugabo we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari ubwo ashaka undi mugabo yishyura akamukemurira icyo kibazo.

Uwo mugabo cyangwa umusore wishyurwa azwi ku izina ry’“umupfubuzi” cyangwa “umwunganizi”. Ni ingeso itavugwa cyane ariko iriho ndetse hari bamwe mu basore bagiye biyemerera ku mugaragaro ko bahoze ari abapfubuzi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu Ukuboza 2018 yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa yigaga ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda no kwihutisha iterambere rishingiye ku muryango utekanye, Depite Nizeyimana Pie yasabye Guverinoma kugira igikorwa ubupfubuzi bukarwanywa nk’uburaya kuko busenya imiryango.

Ubwo RALC yakoraga ubushakashatsi ku bukwe bwa Kinyarwanda, Abanyarwanda bifuje ko hajyaho amategeko ahana abantu biyandarika cyangwa bakora imirimo y’urukozasoni, ari uburaya ndetse n’ubupfubuzi.

Izi ngeso zigira ingaruka ku bukwe bwa Kinyarwanda kubera ko nko kuryamana k’umusore n’umukobwa mbere yo kubana byemewe n’amategeko, bituma bakora ubukwe buhutiweho kubera ko hari ubwo umukobwa aba yaratwaye inda. Ibyo ubwabyo bishobora kugabanya ubwizerane hagati y’abashakanye kuko hari ubwo umwe na nyuma yo kubana akomeza gutekereza ko mugenzi we yamucaga inyuma.

Mu gihe umusore yishoye mu bupfubuzi biragoye ngo atekereze kubyo gushinga urugo kubera ko aba abona ibyo akeneye byose bitamugoye. Uwabaye umupfubuzi yubatse na we, nta cyizere ko azakomeza kwita ku muryango we.

No ku bakobwa cyangwa abagore ni uko, harimo abahitamo kwibana kubera ko baba bumva bihagije batifuza kugorwa n’umugabo n’amahame y’umuco agenga abashakanye.

Umugore wishoye mu bapfubuzi afite umugabo nabwo urugo ruba rusa nk’urwubatse ku manga, kuko iyo bimenyekanye bibyara amakimbirane yo mu muryango. Umugore wagiye mu gupfuburwa kandi biragoye ngo atekereze indi mishinga iteza urugo rwe imbere.

Hari ingeso mvamahanga zibangamira ubukwe bwa Kinyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Murengezi 2020-03-11 08:52:32

Mwibagiwe amakwe ahenze kubera imihango n’uduhangao by’inzaduka bitagize icto bimaze kandi bigoye gusubira inyuma kuko nta ngamba zihari zo kubikemura (decorations zihenze zimara umunsi umwe, amashyirahamwe yo gukora za protocole bishyurwa, ababera abandi ba parrain, ababyeyi bishyurwa kandi ba nyir’ubwite-imiryango bahari, ...

Kwamamaza