IGIHE

Umwihariko w’umugenzo wo gukirana wakorwaga n’abageni nyuma yo gushyingirwa

5 9-03-2020 - saa 11:15, Ferdinand Maniraguha

Ubukwe bwa Kinyarwanda hambere, bwari imbumbe y’ibikorwa byinshi bitandukanye ariko byuzuzanya bigamije gusigasira umuco n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda, hubakwa urugo rushya ruzibaruka amaboko azubaka igihugu.

Gukirana ni umwe mu migenzo yakorwaga n’abageni bo hambere, bigakorwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere babaye umugabo n’umugore.

Bwari uburyo umugeni yakoreshaga, akabanza kwiyima umugabo we mu gihe bagiye kubonana bwa mbere.

Mu gihe umukobwa agiye gushyingirwa, iwabo bamuzanaga bitwaje amavuta mu giseke, bagera ku mukwe bakayasiga umukobwa wabo ari menshi ari byo bitaga gutotobeka kugira ngo umugabo we namufata intoki ze zinyerere.

Mu muco nyarwanda cyaraziraga ko umukobwa ahita yemera kubonana n’umugabo kuko bari gukeka ko asanzwe yiyandarika. Babanzaga gukirana, umukobwa akanga ko babonana, ariko akurikije impanuro yabaga yabanje guhabwa na nyirasenge, yazaga kwemera nyuma.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC mu gitabo “Ubukwe bwa Kinyarwanda, 2018”, igaragaza ko hari ibice bimwe by’Igihugu nko mu Bugesera, aho byari ishema ku mukobwa ko ananira umusore, akazamwemerera ko babonana ari uko abanje kugira icyo amugabira nk’itungo cyangwa umurima.

Icyo kintu yahabwaga kuko yananiye umugabo cyabaga ari icye bwite n’iyo yasendwaga yarakijyanaga.

Nubwo umugeni yabanzaga kunanira umugabo, yazaga kugera aho akemera bakaryamana ku nshuro ya mbere.

Ni umugenzo mu myumvire umuntu ashobora gukeka ko ntacyo wari umaze kubera ko n’ubundi umugeni yabaga yamaze gushyingirwa atari busubire iwabo ariko wari ufite igisobanuro gikomeye mu muco.

Kuba umugeni yarabanzaga kunanira umugabo, byahaga icyizere umugabo we ko nta ngeso mbi yigeze ajyamo kandi ko n’undi wese uzashaka kumufata ku ngufu atazabigeraho.

Mu gitondo, iwabo w’umukobwa bashakaga inzoga n’ipfukire bakabijyana iwabo w’umukwe bakajya kurisha umugeni kuko yabaga anywa amata gusa cyangwa arya duke cyane kuko kugira umutima n’isoni byamubuzaga kugira icyo arya. Ab’iwabo ni bo bazaga kumumara isoni, bakamusangiza n’umugabo we.

Ubukwe bwa Kinyarwanda bwabaga bugizwe n'imigenzo itandukanye ariko yuzuzanya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kweza 2020-03-09 13:56:19

Nanjye nararahiye nta musore nzaryamana nawe kereka umugabo wanjye wenyine, nsinzigera nisuzugura ngo nisuzuguze, numva ari ukwiyandarika n umwanda kuba nareka umusore tutashakanye akanyinjiramo arheee biteye isesemi pe,kandi nizera nkomeje ko Imana y I Rwanda izampa mwene Gihanga utariyandaritse pe, mwene Imana uwo tukabyarana BENIMANA tukabarera tubashyiramo indangagaciro na kirazira z umuco nyarwanda.

2
Senyamwishywa 2020-03-09 08:19:15

Nubu niko bikimeze abakobwa benshi barajya gushyingirwa batarabonana na rimwe n’umugabo. Mukomereze aho bari beza bizihiye u Rwanda, musigasire umuco pe ntunshike rwose!!!

3
Emmanuel 2020-03-09 06:03:10

Uyu muhango wo gukirana Ni wo bita †Kumara amavutaâ€

4
Emmanuel 2020-03-09 06:03:10

Uyu muhango wo gukirana Ni wo bita †Kumara amavutaâ€

5
Emmanuel 2020-03-09 06:03:10

Uyu muhango wo gukirana Ni wo bita †Kumara amavutaâ€

Kwamamaza