IGIHE

Rutangarwamaboko yasobanuye uko ubupfumu yaburazwe na sekuru n’impamvu yo guterekera(video)

12 25-03-2020 - saa 11:46, Uwiduhaye Theos

Rutangarwamaboko yasobanuye byinshi birimo uko yarazwe na sekuru kuba umuvuzi gakondo ndetse n’impamvu akora imigenzo imwe n’imwe yo hambere yacwekereye mu Rwanda rw’ubu.

Rutangarwamaboko usanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.

Ni umugabo w’abana babiri yabyaranye na Umuziranenge Sana Cynthia, barimo imfura yabo bise Umugiramana n’ubuheta bise Benimana. Izina Rutangarwamaboko arikomora kuri sekuruza wari umukuru w’imandwa.

IGIHE yamusuye imuganiriza byinshi ku buzima bwe abantu benshi batazi.

Uko yabaye umupfumu…

Ubusanzwe yitwa Nzayisenga Modeste ni umuganga ubugira gatatu, kuko yabyize muri kaminuza mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, akaba umuganga nk’umupfumu ndetse akanaba we nk’umunyempano wabirazwe.

Ati “Sogokuruza Rutangarwamaboko yari umugangahuzi, umuganga akaba n’umupfumu akaba n’umukuru w’imandwa mu nduga hose, ari iki gihe twamugereranya na ba musenyeri. Niho nabikuye nk’umurage. Hari uburyo umubyeyi agenda abiraga abazakurikiraho, ni naho izina Rutangarwamaboko bituruka.”

Yumvikanisha ko akiri umwana aribwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuvura ndetse akajya abiganiriza se, utaramuciye intege ahubwo akamwumvisha ko ari ibintu agomba gukorera.

Ati “Ndi umuganga kandi nk’impano kuko mvuka kumwe umwana akura afite imyaka itanu cyangwa irindwi, barambazaga bati uzakora iki? Data yarabimbazaga nkamubwira ko nzaba umuganga, akambwira ko ngomba kubyitaho, nanjye nkamubwira nti sinzaba umuswa. Akavuga ati nk’ubu mu Rwanda dufite umuganga umwe ubaga umutwe ntigeze menya, nkamubwira nti nzaba uwa kabiri kandi nzamurusha.”

Yashoje kaminuza atangiza uburyo bushingiye ku muco nyarwanda mu kuvura indwara n’ibibazo byo mu mutwe avura abarwayi bari barananiranye, by’umwihariko baraciye kuri za kirazira barasara ibintu ahanini ubuvuzi mvamahanga bwigwa mu ishuri buyoberwa.

Rutangarwamaboko yakuriye kwa Sekuru, ndetse aza kugenda akurira mu maboko ye kuko akenshi yamutumaga imiti bigatuma agenda akerebuka mu Kinyarwanda no mu kuvura.

Yamusigiye imiringa yambara ku maboko yise ‘Imiringa y’imirinda’ imurinda ibintu byakototera umuntu by’amandu n’amarozi ndetse ikaba n’umurimbo.

Impamvu akunda gukora imihango yo kubandwa no guterekera kandi abenshi batakibikozwa muri iki gihe

Rutangarwamaboko akunda gukora imihango itandukanye itagikorwa cyane mu Rwanda rw’ubu irimo kubandwa, guterekera n’indi itandukanye yakorwaga mu gihe cyo hambere.

Avuga ko impamvu abantu benshi batakiyikora ari uko bafite ukutamenya kuko ariwo muco w’abanyarwanda kandi bikaba byakabaye akarango kuri buri wese ukomoka mu Rwanda.

Ati “Hari igitabo kimwe ndi kwandika cyitwa nyina w’umugome ni ubugoryi. Ubugome abantu tugirira abandi natwe twigirira bituruka ku kutamenya, n’ubu rero hariho ibintu byacu byabaye nk’ibishitani cyangwa bikaba interamatsiko ku bandi ku buryo abantu babikubonamo bagatangara kandi ubundi bwari bwo buzima. Ni ukutamenya, ni uguhona, ni ubugoryi. Ntekereza ko abantu nibahonoka bazagenda bamenya ko umuco arirwo rutirigongo twigoragorezaho gutsinda ubugorogoro bwose, niwo uduha akito mu bandi tukagira icyo twitirirwa, bakavuga bati uriya ni umunyarwanda kubera ibi n’ibi. Arangwa n’imihango n’imigenzo.”

“Nko kubandwa no guterekera ni imihango, nkimara gusobanukirwa ibyo aribyo, kirazira aribyo, maze gukura nabonye abo byasajije kubera ko baciye kuri iyo kirazira. Utagira imihango ntagira ibyo ahanga ntagira n’ibyo ahangamura byamuhangaye kimwe n’utagira imigenzo ntagira uko agenza.”

Kuri we yemeza ko abantu b’iki gihe kubera ko badashamadukira kubandwa no guterekera ari ikibazo gikomeye kuko bifite umumaro mu kwegeranya umuntu n’abakurambere be.

Ati “Ninde wamenya icyo kubandwa aricyo ntabandwe cyangwa ntabyifuze kuko biva ku nshinga ‘kubanda’ bivuga komatanywa. Abanyarwanda rero babandwa kabiri, bwa mbere bomatanywa n’Imana y’i Rwanda bwa kabiri bomatanywa n’abakurambere. Abazimu nibo batuma tutazima, ariko uramuvuga abantu bakikanga. Hatari iyo mihango n’imigenzo wazamenya aho uvuka se ? wazamenya agasozi kanyu ? Guterekera biva ku nshinga gutereka, umuteguro ugiriye abakuru, abanyacyubahiro, abegeramana, ababyeyi mu mutima wawe kugira ngo ubwo urya urye nkabo, ubwo unywa unywe nkabo.”

Rutangarwamaboko asanzwe atuye ku Gisozi ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ndetse anafite ivuriro ry’ubuvuzi bushingiye ku muco riherereye i Nyarutarama.

Rutangarwamaboko yavuze ko ubupfumu ari ibyo yarazwe na sekuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Irihose 2020-03-27 11:52:24

Igihe Imana y’i Rwanda ihorana namwe kukutuzanira inkuru nk’iyi y’Ubuhanga n’ubwenge bw’Abakurambere bacu kdi bugikomeweho n’umwe mu bahanga Isi nzima isigaranye. Uyu mugabo Doctor Rutangarwamaboko akaba n’Umupfumu rukumbi w’i Rwanda dusigaranye muby’ukuri njye mpamya ko ari impano y’Imana yadusigarije muri ibi bihe by’ubuhone kugirango ahonore benshi barindagijwe n’ingaruka z’ubukoloni ngo aha ni ubusirimu n’agakiza. byahe se byo kajya aho bataye iby’Abakurambere bacu babyita ibishitani n’ibishenzi kdi bakabisimbuza kudupakiramo ibyabo ngo niryo juru kdi ntaho bitaniye n’iby’iwacu. Ubu koko mubona bidateye isoni kubaza umuntu w’umugabo wanize uti witwa nde ngo nitwa eric wamubaza uti eric ni igiki, bivuze iki, ngo ariko mwagiye musirimuka koko. nyuma byatinze....ati ubundi iry’ikinyarwanda ni Rugira/Habimana cg andi mazina meza y’imfura nk’ayo uti se ubanza abazimu b’ahandi iyo ubanza ab’iwanyu koko ko numva arinabo basobanutse banumvikana impamvu yo kubitirirwa ibindi wiratana ko utaziko ari ingaruka z’ubuhone...? Nawe kdi koko agasanga bwari uburindagizi. Benimana rwose duhonoke twumve kdi tugarukire ibyiwacu Muganga Rutangarwamaboko atwigisha kuko njye mpamya ko atari nawe ahubwo ari Umuzimu w’Umwe mu bakurambere bacu bakomeye wamwihanzemo ngo azazahure twe abazahajwe n’ibizazane byeze ubu ngo TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

2
Bobo 2020-03-26 01:04:43

Erega iyo twiyambaza ba bikramariya na ba Yezu, tuba twambaza abazimu b’ahandi.
Nta cyahindutse uretse kuba twarahawe abahandi tukabwirwa ko ab’iwacu ari aba shitani.Ikindi ni uko ibyavuye iwabandi byasirimuwe tukanabikuriramo akaba aribyo twamenyereye.

3
Umunyarwanda nyawe 2020-03-26 00:57:45

Urakarama....Niwowe munyarwanda..Urekw aba bakigendera kubukoroni...Iyaba twagiraraga ba rutangwa benshi murwanda..

4
Kamba 2020-03-25 18:53:15

IMANA yarakoze yo yaguhumuye amaso ukamenya ubukire yaduhaye buhishe mu muco wacu, abatakumva ni abayobejwe n amadini y abanyamahanga yababeshyeko ntibadahamagara izina ry irinyamahanga Yesu ngo ntibazasubizwa da,nyamara Imana y I Rwanda yadusubije kuba kera nuyu munsi iracyadusubiza kandi twe ntitwabeshya abanyamahanga ko bagomba kumuhamagara mu izina tuyihamagara"Imana"ngo Nibwo bazasubizwa kuko tuziko yaduhaye indimi zitandukanye bityo buri wese uyizi afite izina ryo muri gakondo ye ayihamagara.

Erega ukumva ba pasitoro babeshya abantu ko bagomba kuvuga ngo Imana ya isiraheli ngo nibwo izabitaba ra hahhhh kandi ubwo ni abanyarwanda bakarushwa ubunararibonye n abasogokuruza kuko bo bayihamagaraga Imana y I Rwanda kuko nyine ari iyabo nano bakaba abayo, ariko amadini y inzaduka abwira abubu ko ngo bo ari abanyamahanga kuri yo ra bigatuma bayitirira abanyamahanga yewe uwapfuye yarihuse koko, Gihanga ageze aha yakumirwa yumvise uburyo abamukomokaho batazi ko ari BENIMANA bityo bakaba bayitirira abanyamahanga rimwe na rimwe bagacishamo bakiyita Bene aburahamu hahhhh kandi ubwo ari BENE GIHANGA ku mubiri bakaba BENIMANA mu mwuka ,uwo aburahamu ava he akajya he kweri,sha iyo wibajije ibi ubona koko uko ubukoroni bwakoresheje bibiliya bukoroniza abantu.

5
Nyirumugisha 2020-03-25 14:02:17

Twifuza kukugeraho nuko uko wanditse nta address ushyiraho mbese biba bimeze nka wa muntu wagize uti ndashaka kubajyana kwa Dada tukabana. Bamubajije bati mutura he ?nawe ati ntura kwa dada . Bati badata wawe atura he ? Bati ni mwijuru . Bati aho mwijuru nihe ? Nawe ati muzahamenya bidatinze ! Bati uzaza ryari kuhatubwira ati mwirambirwa nzaza vuba bidatinze,ati kandi sinzaza mumugeni ahubwo nzaza nkibandi(umujura) ... Nuko abaho barumirwa nubu bagitegereje imyaka ibihumbi irashize batazi Aho bamubariza... Ngayo nguko.

6
Nkunzurwanda 2 2020-03-25 13:52:24

Uyumugabo atanga ikizere ko inzira nzima yoguhumuka kwabanyarwanda yatangiye ndetse na Afrika muri rusange.

Uburetwa bubi nuguta umuco ubireba. Urubyiruko rumugane bavome ubumenyi buzira umugozi wabasahuzi bateye Afrika bitwaje ngo baratwigiosha Imana da! Nkaho basanze tutayizi tutayigira bakatubwira ko iyacu atari Imana natwe tukemera tukemera kubafasha kuramya abazimu babo. Nishyano.

7
Mugenzi 2020-03-25 13:46:44

Abanyamadini hamwe nabapfumu abenshi nabatubuzi

8
Mugenzi 2020-03-25 13:46:44

Abanyamadini hamwe nabapfumu abenshi nabatubuzi

9
emma 2020-03-25 12:27:10

imana y’iyi si yaguhumye amaso kugira ngo Umucyo w’Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo utagutambikira. ngo umenye ko uri mu mwijima ngo uhindukire, ukizwe. Satani agufite mu nzara ze, iyaba wabaga umunyabwenge, wakwitaye ku iherezo ryawe. Hariho Imana imwe, se w’Umwami Yesu Kristo, kandi nta rindi zina abantu bahawe bashobora gukirizwamo mu nsi y’ijuru usibye izina rya Yesu. Rutanga rero, niba ujya wiherera, usabe Imana ikugirire impuhwe, igutsindire umwijima ukugose. Ukiriho, uracyafite amahirwe, USHOBORA GUKIRA, niwakira Yesu Kristo.

10
fils 2020-03-25 11:58:30

Uri umuhanga pe!Bazaguhe rugali wigishe abanyarwanda

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza