IGIHE

RALC isanga ubuhanga bw’abanyarwanda bo hambere ari isomo ku bariho ubu

1 18-09-2018 - saa 13:28, Ferdinand Maniraguha

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) yatangaje ko ubuhanga bw’abanyarwanda ba kera mu kuvumbura, ari isomo ku bariho ubu ry’uko na bo bashobora kwifashisha ikoranabuhanga ririho bakagera kuri byinshi.

Kubera iterambere n’ubuvumbuzi byihuta buri munsi usanga ibikoresho mvamahanga ari byo byiganje mu Rwanda, bigatera bamwe kwibaza uko mbere abanyarwanda babagaho abanyamahanga bataraza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ry’umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, yavuze ko abanyarwanda kuva na kera barimo abahanga bagiraga uruhare mu kuvumbura no guhanga ibikenewe.

Aganira na IGIHE yagize ati “Abanyarwanda kuva kera ni abantu bazi gushakisha, bazi kwibeshaho kandi bazi kwishakamo ibisubizo bitewe n’ibyo bakeneye cyangwa n’ibibazo bari guhura nabyo muri icyo gihe.”

Yatanze urugero rw’uburyo kuva ku byo bambaraga, ibyo bakoreshaga mu rugo, ibyo bahingishaga, ibyo bifashishaga mu bworozi, ku rugamba n’ibindi byose babyikoreraga.

Ati “Nk’imyambaro kuva ku mutwe kugera hasi barabyikoreraga. Hari ibyo bakoraga bivuye mu mpu, ibyo bavanaga mu biti nk’impuzu. Ibyo bakoraga bivuye mu mpu byasabaga abafite ubuhanga mu guhiga noneho uruhu barubona bigasaba abafite ubuhanga mu kurukana.”

Icyo gihe nta ntebe ziva i Dubai cyangwa mu Bushinwa zabagaho, ahubwo mu banyarwanda habagamo ababaji bakabaza intebe zo kwicaraho zirimo ibikiko, imvunwa, imbaho. Hari abari bazi kuramvura imivure, imbehe, isekuru n’ibindi.

Hari abandi babaga bafite ubuhanga mu bubumbyi, bakabumba ibibindi byo kuvoma amazi, ibyungo byo gutekamo, inzabya zo gushyiramo amavuta n’ibindi.

Nta matola zabagaho ariko abanyarwanda baryamaga neza, bafite abahanga mu kubaka urutara ubundi bagasasaho ishinge, ibirere cyangwa impu.

Habagamo abacuzi bari bazi gucura amacumu yifashishwaga ku rugamba, inkota, abacura amasuka n’ibindi byuma bavanaga mu butare.

Nzabonimpa ati “Bari bafite ikoranabuhanga rishobora kubakemurira ibibazo bahuraga nabyo umunsi ku wundi.Bari bazi kwishakamo ibisubizo.”

Akomeza avuga ko kuba abanyarwanda batagikora buri cyose bakeneye atari ubuhanga buke, ahubwo ngo ni ugusabana n’amahanga.

Ati “Kubera ko u Rwanda rwagutse rugafungura amarembo, haje abari bafite ubuhanga butambutseho gato ubw’abanyarwanda, bafite ubushobozi bwo gukora ibikoresho birambye cyangwa bikomeye .”

Gusa ashimangira ko nubwo hari ibyo abanyarwanda batakikorera, hari ibindi bagumyeho kubera umwimerere wabyo birimo ibikoresho byo mu gikoni nk’imyuko, utuyunguruzo n’ibindi.

Nubwo abahanga bavumbura udushya buri munsi, Nzabonimpa asanga n’abanyarwanda bifashishije ikoranabuhanga ririho uyu munsi barushaho kugaragaza ubuhanga bwabo mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Abanyarwanda bafite abahanga bashobora guhanga no muri iki gihe bifashishije aho ikoranabuhanga rigeze, bakaba banahanga ibintu bihambaye kurusha andi mahanga.Ikintu iyo kije giturutse hirya kiza cyari kigenewe gukemura ibibazo bya hariya aho cyakorewe, n’iyo twabyakira, dufite gushyiraho akarusho kacu kugira ngo bize bitunogeye.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kuzamura abahanga mu ngeri zitandukanye nko gushyiraho amashuri menshi y’imyuga, gushyiraho amarushanwa n’ibigo bifasha urubyiruko kuzamura impano n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, avuga ko hari ibyo abanyarwanda bakwigira ku bo hambere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ntimukigeze nkana 2018-09-19 05:06:13

Ubu se abana bakora ibishoboka byose ngo bandike ntimubabwira ngo courage ariko ntimubafashe kandi lLeta yarabahaye buget yo gutera inkunga abanditsi. Ntago rwose mufasha abanditsi

Kwamamaza