RALC irifuza inkoranyamagambo n’ibitabo byanditse mu Kirera n’Ikigoyi

1 12-07-2018 - saa 08:40, Ferdinand Maniraguha

Hari imiryango imwe n’imwe mu turere twa Rubavu na Nyabihu usanga umugabo avuga Ikigoyi ariko umugore n’abana bavuga Ikinyarwanda. Ni nako bimeze ku miryango imwe n’imwe ituye mu Burera ahakoreshwa ururimi shami rw’Ikirera.

Izo zose ni indimi shami z’Ikinyarwanda zimwe zimaze gukendera, izigikanyakanya zishobora kuzimira zitabungabunzwe.

Ururimi shami cyangwa urushami ni imvugo yihariwe n’abantu runaka batuye mu karere aka n’aka. Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku burezi n’Umuco, UNESCO rigaragaza ko 43% by’indimi zigera kuri 6000 zivugwa ku Isi ziri mu marembera.

Guhera mu mpera z’umwaka ushize, Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco (RALC) yatangiye ubushakashatsi ku ndimi shami z’Ikinyarwanda, by’umwihariko ku zikoreshwa cyangwa zakoreshwaga mu turere tw’amajyaruguru ashyira i Burengerazuba.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi muri RALC, Nsanzabaganwa Modeste, yatangarije IGIHE ko basanze hari indimi shami ziri gukendera ndetse hatagize igikorwa zazimira burundu.

Nsanzabaganwa avuga ko nubwo Ikigoyi n’Ikirera zigikoreshwa, ngo gukomeza kubaho bizasaba ko zandikwamo.

Yagize ati “Indimi ebyiri twasanze zihagazeho zifite n’abantu benshi bazivuga. Ikigoyi n’Ikirera ni indimi shami ubona zivugwa n’abantu benshi, zizwi cyane kandi burya ururimi rugirwa no guhangwamo no kwandikwamo. Baruhangamo ariko ntibaragera ku rugero rwo kurwandikamo. Tuzabashishikaruza kubikora kugira ngo habeho inkoranya z’Ikigoyi n’Ikirera, ikibonezamvugo cy’Ikigoyi n’icy’Ikirera.”

Yongeyeho ati “Ni ngombwa kugira ngo barwandike,ururimi ruguma hamwe iyo rwanditswe. Amagambo barayafite, ururimi bararufite, ikindi gisigaye ni iki? Ni ukubaha ikoranabuhanga no kugira ngo begeranye ayo magambo, bayatondeke avemo igitabo.”

Nsanzabaganwa avuga ko gutakaza ururimi shami ari igihombo gikomeye kuko uba utakaje umuco, ubuvanganzo, ubuzima n’imibereho by’abaturage runaka.

Avuga ko kimwe mu byatumye batangira ubushakashatsi ku ndimi shami z’Ikinyarwanda byari ukugira ngo zinifashishwe mu gutanga amagambo Ikinyarwanda cyajya gitiramo aho gutira mu ndimi z’amahanga.

Ati “Iyo uziteranyije zivamo ikigega wajya uvomamo amagambo, ibyo ukeneye kugira ngo ubishyire mu rurirmi mbonera aho kujya gutira mu zindi ndimi z’amahanga.”

Iterambere ni kimwe mu bituma indimi shami ziri gukendera. Uretse kuba zivugwa mu miryango, nta handi zikoreshwa. Hari n’abamara gutera imbere bakanga kuzikoresha ndetse n’abatinya ko abandi babaseka.

Icyakora, Nsanzabaganwa yavuze ko ururimi kavukire ariyo ndangamuntu y’umuntu adakwiye kwibagirwa.

Ati “Umuntu navuga ururimi rwe ntumuseke kuko na we uvuze urwawe ashobora kuguseka. Nta rurimi rurusha urundi agaciro. Ururimi kavukire niyo ndangamuntu yawe, niwo mutungo wawe. Izindi ziraza, zishobora kugenda ariko rwa rundi rwawe ntiruzagenda.”

UNESCO ivuga ko ururimi rufatwa nk’ururi mu marembera igihe rukoreshwa n’abana ariko hakagira aho babuzwa kurukoresha, iyo rutigishwamo, iyo rukoreshwa n’abakuze gusa cyangwa nta baruvuga bakiriho.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi muri RALC, Nsanzabaganwa Modeste
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sinamenye jean Bosco 2018-07-12 15:46:37

Kuki mutashyiramo n’igikiga cyacu

Kwamamaza