IGIHE

Iyororoka ry’Abanyarwanda: Inkomoko y’amoko y’imiryango migari

8 24-08-2018 - saa 15:35, IGIHE

Abantu benshi bakunze kumaranira ku moko y’Abanyarwanda, abandi bajijwa no kuyasobanukirwa bijyanye no kumenya inkomoko yayo, rimwe na rimwe ugasanga banyotewe no kumenya igisekuruza cyabo ariko bikababera ingume.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe n’inzobere mu Muco, amateka n’Ubusizi nyarwanda; Nsanzabera Jean de Dieu; tugiye kubavira imuzi imyororokere y’Abanyarwanda n’imiryango migari babarirwamo ari nayo yabaye imvano y’amoko.

Dukurikije ibirari by’amateka y’u Rwanda kuva mu ntango y’u Rwanda kugeza ahasaga mu 1912, mu Rwanda hari amoko y’imiryango migari agera kuri 24, hakaziraho n’andi yagiye abyarwa n’ayo y’imiryango migari atabarika yiswe amoko y’inzu mu mateka y’u Rwanda.

Ayo moko uko ari 24, akomoka ku moko y’ingenzi yagiye ajya imbu mu gutura u Rwanda. Ayo moko ni Abasinga, Abazigaba n’Abanyiginya, Abashi bo mu Bunyabungo n’Abashi b’Abahavu bagengaga ingoma y’ Idjwi.

Abasinga bakomokwaho n’amoko umunani, Abazigaba bakomokwaho n’amoko atatu, Abanyiginya bakomotsweho n’amoko icumi n’ubundi bwoko bukomoka ku mpamvu z’amateka ya Busyete wakomotsweho n’Abasita n’abashi b’Abahavu.

Amoko y’abanyarwanda yavutse kubera ko akenshi ubwoko bukomoka ku gisekuruza cy’umuntu w’igihangange wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bimwamamaza bigatuma aba igihangange gifite amavugwa, abamukomokaho bagafata izina rye bakaryitirirwa.

Hari ubwoko kandi bukomoka ku murage abantu aba n’aba bahawe na ba Sekuruza, uko barushaho kuwuzirikana ari nako barushaho kuvuga uwawubaraze, niko izina ry’uwo mukurambere wabo rigaruka.

Ubwoko kandi bwagiye bukomoka ku ihangwa ry’ibihugu kuri ubu butaka bw’u Rwanda.

Abaturage bafashe ubutaka mwimerere, bakabukonda, bakabuhangaho igihugu bakagiha izina.

Iryo zina kenshi ryabaga ari intego ya ba nyir’igihugu bihaye kuzageraho mu iyubakagihugu bashoboraga kwitirirwa ikabaviramo ubwoko bw’umuryango mugari.

Ubwoko kandi bwagiye bukomoka ku nshingano zo gukorera mu matsinda, cyane mu mushinga wo kubaka u Rwanda.

Abahawe inshingano iyi n’iyi nk’icyate cyabo mu mushinga wo kubaka u Rwanda, bibumbiye mu itsinda ryo mu muryango wo kwa Naka, nibo bagendaga bororoka bakavamo ubwoko bukomoka kwa Naka, umukurambere wabo wahawe inshingano bagomba kwitaho mu kubaka igihugu.

Iyo niyo yabaye inkomoko y’amoko y’imiryango migari y’Abanyarwanda kugeza mu ntango y’Ikinyejana cya 20, ubwo abakoloni b’Abadage bashyiragaho imipaka y’ u Rwanda.

Nyuma y’aho amwe mu moko y’imiryango migari afite inkomoko mu Rwanda yatatiwe ku butaka bwo mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda.

Amoko gakondo y’Abanyarwanda azwi neza inkomoko y’ayo ni Abasinga, Abarenge, Abongera, Ababanda, Abenegwe, Abanyakarama, Abungura, Abahunde, Abazigaba, Abahinda, Abagesera b’Abazirankende n’Abanyiginya.

Hari kandi Abasindi, Abashambo, Abega, Abaha, Abakono, Abatsobe, Abagesera b’Abahondogo, Abashingo, Abacyaba, Abasita, Abashi n’Abashi b’Abahavu.

Nyuma y’aho imipaka ishyiriweho kuva mu wa 1910-1912, u Rwanda rwasigaranye amoko 20, amwe muri yo yagiye muri Congo nk’Abashi bo muri Kivu y’Epfo habarirwaga mu Bunyabungo, Abashi b’Abahavu babarirwaga ku Idjwi n’Abahunde bo muri Kivu ya Ruguru babarizwaga mu Buhunde, naho muri Uganda bakatirayo Abahinda b’Abanyankole.

Mu nkuru zitaha tuzabasesengurira by’imazeyo inkomoko ya buri bwoko n’igisekuruza cyabwo.

Mu ihangwa ry'ibihugu buri muryango uhuje inkomoko waremaga igihugu cyawo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dido 2018-08-26 09:51:36

Uyu mugabo koko hari ibyo aba avuga avuyanga, atabikoreye neza ubushakashatsi bwimbitse!
Ah’ubwo Prof. NYAGAHENE Antoine, watubwira aho twakubona, ko tugukeneye turi benshi?

2
Rwatoro 2018-08-26 07:45:21

[email protected] byonandotse ko nabibuze

3
Umushambokazi 2018-08-24 21:55:50

Narinziko iwacu ari Abashambo, Abasindi, bakaba Abanyiginya.
Ibyo mvuze birashoboka? Kuki umwanditsi avugako burikimwe ari ubwoko?

4
Prof Nyagahene Antoine 2018-08-24 14:24:40

Hari byinshi Nsanzabera J. D. avanga cg akabivuyanga byerekana nk’ubushakashatsi buke, butari ubw’umwuga cg buhubukiyeho. Nyamara agiye yisunga abandi bashakashatsi babyigiye cg b’inzobere bajya bamugira inama. Iyo asoma nk’igitabo nanditse ku moko gakondo kiba cyaramufashije kurushaho.

5
Makombe Edmond 2018-08-24 14:12:10

Nagirango munsobanurire ubwoko bwabitwa Abashubi .murakoze

6
Evan 2018-08-24 13:36:11

Mfashe aka kaanya kugirango mbashimire byimazeyo,nk’urubyirko turushaho kunguka kubyerekeye amateka yacu.

7
Kbs 2018-08-24 12:44:17

Mutugirire vuba tumenye ibisekuru byacu

8
faustin 2018-08-24 10:06:34

Kara kose se? Uziko ibibintu bikewe cyane

Kwamamaza