IGIHE

Ingoro y’Abami yo mu Rukali yakiriye Inyambo Perezida Kagame yayigabiye

2 9-02-2020 - saa 12:24, Twarabanye Venuste

Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Abami iherereye mu Karere ka Nyanza mu Rukali yatangaje ko yakiriye imfizi y’Inyambo yagabiwe na Perezida Kagame hagamijwe ko zororoka no kuzimurikira abanyarwanda ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’ibwami n’icyo Inyambo zari zisobanuye.

Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda cyatangaje ko Perezida Kagame akigabiye iyo mfizi nyuma yo kubona ko ikenewe muri gahunda asanzwe agira zo gukurikirana ibikorwa bibera mu ngoro y’abami yo mu Rukali akabona ko hakenewe imfizi nziza kugira ngo zororoke n’abazisura babyishimire.

Kuwa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2020 nibwo iyo mfizi yagejejwe mu nyambo zo muri iyo ngoro iherereye mu Karere ka Nyanza hazwi nko mu Rukali, yakirwa n’umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage, Amb. Robert Masozera.

Gahongayire Yvonne, Ushinzwe Ingoro y’Abami yo mu Rukali, yabwiye IGIHE ko biri muri gahunda ya leta yo guteza imbere inyambo zisobanuye byinshi mu mateka n’umuco by’u Rwanda.

Ati "Ririya shyo rero bari babibonye ko rikeneye inyambo kugira ngo zinororoke. Ni imfizi nziza bari bayitwemereye kugira ngo n’abadusura bazibone kuko hari abanyarwanda benshi batazizi. Ni imfizi nziza izatubyarira Inyambo nziza."

Yavuze ko kubona imfizi nziza bifite icyo bisobanuye ku muco bari gusigasira wo kugarura Inyambo no gusobanurira abanyarwanda amateka yazo.

Ati "Kuba yajemo ni ishema ku kigo cy’Ingoro z’umurage, ni ishema by’umwihariko ku ngoro y’abami yo mu Rukali kuko twifuje kugarura umuco w’ubworozi no kwereka abantu uko inyambo zabaga zimeze n’icyo bisobanuye.”

Yavuze ko izongera abasura iyo ngoro ndetse ashishikariza abanyarwanda kwitabira kuzisura kugira ngo basobanukirwe amateka yazo.

Ati “Abanyarwanda baze barebe bamenye uko inka zabagaho, bamenye ngo inyambo zari zisobanuye iki ku mwami. Tuniteze n’abashyitsi benshi kuko ni imfizi nziza. Bazaba benshi baza kuyireba kuko uko isa byonyine birakurura abantu.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage, Amb. Robert Masozera; yashimiye Perezida wa Repubulika kuba yarahaye Abanyarwanda Ingoro nziza y’Umurage W’Amateka y’Abami imurikwamo inyambo, zari zaribagiranye mu muco n’amateka by’u Rwanda.

U Rwanda rwiyemeje kugarura inyambo, aho rwashyizeho n’urwuri zororerwamo rwa Gako ruherereye mu Karere ka Bugesera kugeza ubu rufite ishyo rimwe.

Imfizi Perezida Kagame yagabiye Ingoro y'Abami yo mu Rukali i Nyanza
Inyambo ziri mur Rukali zitezweho kongera umubare w'abasura iyo ngoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ellan 2020-02-10 10:46:27

Ntazina igira se?Iwacu twahoranye Impakanizi na Rubambagutsinkakitimirwa.nigute ishyo ry’igihugu ritagira amazina.Bategure amarwa duhurire mu rwuri mu Rukali tuzihe gatozi.

2
Pierre Kayiranga 2020-02-10 10:42:36

N’iby’agaciro iki gikorwa cyiza Pdt Paul Kagame, akoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Kwamamaza