IGIHE

Imyemerere itangaje y’Abanyarwanda bo hambere: Kuzinga inzoka no kohera imvura

2 22-12-2019 - saa 11:11, Nsanzabera Jean de Dieu

Kuzinga inzoka no kohera imvura, ni imigenzo nyarwanda yakorwaga mu buvuzi gakondo no kurinda ibyago Abanyarwanda, bityo uwabikoraga akaba afite imyemerere y’uko iyo bikozwe byanze bikunze birinda kandi bikanavura.

Icyakora kuri ubu Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse bavuga ko ari imihango ya gipagani, n’ubwo hari abaganga bemeza ko iyo migenzo yabaga ari ingirakamaro.

Nk’uko tubikesha igitabo “Umuco mu Buvanganzo’’ cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, Inzobere ku muco, amateka n’ubuvanganzo nyarwanda, tugiye kubataturira imwe mu mihango ishyigikiwe n’imigenzo yakorwaga mu kuvura no kurinda indwara mu muco w’Abanyarwanda.

Kuzinga inzoka byaterwaga n’uko bashaka kwica iyo nzoka kugira ngo itagira uwo iza kuruma. Hari kandi no kohera imvura ntigwe cyangwa se kuyica iyo yabaga yaciye ibintu .

Niyo mpamvu uzasanga abantu bakuru benshi bafite imigenzo bakora mu rwego rwo gutsirika imvura ntigwe no kubuza inzoka kuva aho iri, mu gihe hakivuzwa intabaza yo kuyica itaragira uwo iruma cyangwa ngo icike ariko isize abantu mu bwoba.

Umumaro wo kuzinga inzoka ahanini wari uwo gutuma itava aho iri ngo yiruke, ahubwo bayihasange bayice, kuzinga inzoka, byakorwaga mu buryo bw’ibimenyetso byungaiwe n’imitongero ituma iyo nzoka itava aho iri.

Naho kohera imvura, byagendanaga no gukora imigenzo yo kuyibuza kugwa no kuyohera iyo yabaga yaciye ibintu.

Umumaro wabyo, nuko iyo batayishakaga itagwaga, haba hari ibyo yangije bakayibuza kongera kugwa cyangwa se yaba irimo amahindu bakayicecekesha nayo igahwama. Ari umugenzo wo kuzinga inzoka, ari umugenzo wo kohera imvura no kuyica, yose yagiraga uko ishyirwa mu bikorwa mu bihe byo ha mbere.

Umwuga-buvuzi wo kohera imvura wakorwaga n’Abavubyi mu bihe byo mu Rwanda rwo ha mbere. Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye, no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu, rubanda bagahonga amasororo kugira ngo abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugira ngo batume yohoka.

Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga nk’inkokera, ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Naho umugenzo wo kohera aribyo bakunze kwita kuyihenera yadutse vuba, ariko ifitanye amasano n’ibyakorwaga mu bihe byo ha mbere mu kuvuba imvura no kuyohera mu bihe yabaga yaciye ibintu. Guhenera imvura ni mvugo ngiro yadutse vuba aho abana b’abaharerezi mu muryango ngo bahenera imvura ntibe ikiguye.

Hari n’indi migenzo yakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere yo gutsirika imvura y’amahindu ubwo yabaga irimo kugwa. Aho bafataga isuka y’ifuni, bakayihingisha imbere y’umuryango inshuro ebyiri, ubundi bakayitongera muri iyi mvugo: Oherwa utagira uwo uhitana n’ibyo wangiza, cururuka ucurike icumu u Rwanda ruguhaye indaro, n’ibindi.

Ubundi buryo bwa hafi bukoreshwa n’abahanga mu gutsirika urubura, bafata icupa ry’icyuma, bakarufata aho rwaguye bakarushyiramo, ubundi bakarijungunya aho mu mbuga urubura ruri kugwamo. Ako kanya ruhita rucururuka, rukagenda nka nyomberi.

Umwuga-buvuzi wo kuzinga inzoka wabaga wihariwe n’Abahoryo. Mu mateka y’u Rwanda rwo ha mbere. Abahoryo nibo bavumaga ibyonnyi byangiza imyaka yo mu butaka bagatanga n’imiti ivura imyaka, bakazinga kandi bakanagombora inzoka. Uburyo-mugenzo bwo kuzinga inzoka bwakorwaga mu buryo bukurikira butandukanye.

Hari buryo bwakorwaga n’igitsina gore: Ubu buryo bwakoreshwaga n’abagore bakuze, cyane cyane bamaze gucura ( batakibyara). Iyo yabaga abonye inzoka akabona nta buryo bwo kuyica ako kanya afite, yafataga ibere ry’ibumoso akarihuza n’iry’iburyo mu buryo byo kuyagerekeranya, ubundi inzoka igahagarara igategereza abaza kuyikanira uruyikwiye.

Impamvu ubu buryo bwakoreshwaga n’abagore bacuze, nuko babaga nta mihango bagifite, kuko mu igenantekerezo ry’Abanyarwanda bari bazi ko ibikuruka byose bizirana n’umukobwa cyangwa se umugore uri mu mihango. Ikindi cyatumaga uwo mugenzo uharirwa abagore bacuze, ni uko aribo babasha kugira amabere maremare kandi ashobora kwirambura akagera ahakenewe hose, ku buryo ushobora kuyagerekeranya.

Ubundi buryo bwashoboraga gukorwa n’uwari we wese hatitawe ku gitsina icyo aricyo cyose, ni ubwo gufata ukuguru kw’iburyo, ukakugereka hejuru y’ukwibumoso, ariko kudakoze hasi, ubundi nzoka igahagarara.

Imigenzo gakondo y’Abanyarwanda ishingiye ku kuzinga inzoka no kohera imvura, yari yuje igenantekerezo risobetse rwose, ku buryo ritabashaga kugerurwa n’abahisi.

Ubwo aya mateka yandikwaga hari aho iyo migenzo igikoreshwa mu rwego rwo guhangana n’inzoka z’inkazi nko mu bice bituriye amashyamba magari kandi ya kimeza n’imisozi yiganjemo umukenke, ndetse hari n’ahagikorwa imihango yo kohera imvura no kuyohera iyo yabaga yaciye ibintu, nko mu turere tw’u Rwanda twari twiganjemo Abavubyi n’amavubiro agera kuri atandatu yabagaho mu Rwanda rwo ha mbere.

Kuzinga inzoka ni umwe mu migenzo yakorwaga mu Rwanda rwo hambere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bobo 2019-12-26 10:00:33

iyi nkuru ni nziza , mwongere imbaraga mugushaka aya makuru musure abasaza ba cyera baduhe byinshi kuko barabizi mabura abo babiganiriza . ibi abantu bamwe bumva atari byo kdi birakora nubu . kuzinga inzoka nabikoze kenshi niga amashuri mato bikarangira inzoka ihagaze tukayica .

2
shumbusho 2019-12-22 06:05:29

Statistics zerekana ko Inzoka ziruma abantu 6 millions,hagapfa abantu bagera kuli 50 000 buri mwaka.Ariko impamvu ari bake bapfa,nuko henshi bafite imiti basiga aho inzoka irumye ntibapfe.Gusa abandi barenga 150 000 baramugara.Ariko nkuko Yesaya 11,imirongo ya 6-8 havuga,ntabwo inyamaswa zizongera kurya abantu mu isi nshya ivugwa muli petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13.Niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,dushake imana cyane,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Kubera ko imana ivuga ko abibera gusa mu gushaka ibyisi batazabona ubuzima bw’iteka kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.

Kwamamaza