IGIHE

Impamvu y’imiziro imwe n’imwe yari yihariye ku bagore bo mu Rwanda rwo hambere

8 23-03-2020 - saa 09:39, Nsanzabera Jean de Dieu

Abantu benshi bakurikiranira hafi iby’imigenzo n’imiziro y’Abanyarwanda mu bihe byo hambere, bakunze kuvuga byinshi kubera imyemerere y’Abanyarwanda ishingiye ku miziro, bagera ku byo abagore bagomba kuziririza, bagasya bitanzitse!

Abenshi bagaragaza ko imyumvire y’Abanyarwanda bo ha mbere yakandamizaga umugore hashingiwe ku miziro bamushyiragaho.

Muri iyi nkuru, twabakusanyirije amateka y’imwe mu miziro yashyirwaga ku mugore n’impamvu yayo, ikamutoza kudakora iki cyangwa se kiriya, kugira ngo urujijo rw’iyo miziro rushire.

Nk’uko tubikesha igitabo “Umuco mu Buvanganzo’’ cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere ku muco, amateka n’ubuvanganzo, mu muco n’amateka y’u Rwanda hagabamo imibereho ishigiye ku miziro, imigenzo n’imihango, yose igendanye no kunoza imibereho yabo ya buri munsi.

Imiziro ni ibintu byaziraga mu muco nyarwanda cyangwa byagombaga kubahwa, gufatwa neza no gutinywa, kurinda ibyiza byagezweho ngo hatagira ikibyangiza cyangwa se ubyangiza. Kenshi na kenshi yanatozaga kwirinda ingeso mbi, kugira ibyo wubaha n’ibyo utinya, kwirinda kwandavura, kwiyandarika n’ibindi.

Imiziro ni imyemerere-hame idutoza kudakora iki cyangwa se kiriya. Za kirazira zose zigendana n’intera iyi n’iyi igihugu kigezeho, niyo mpamvu usanga za kirazira izi n’izi zaracyuye igihe, ugasanga izindi ziganje, hakavuka n’izindi nshya.

Zimwe muri za kirazira zagengaga ubuzima bw’umugore benshi bakunze kwikoma kubera kutazisobakukirwa, ni izi zikurikira:

Nta mugore wurira inzu:

Mu Rwanda rwo ha mbere cyaraziraga ko umugore yuyira inzu. Byaterwaga nuko nta makabutura cyangwa se amakariso yabagaho, byatumye bashyiraho uyu muziririzo ngo hatazagira umugore wurira inzu maze abari hasi ye bakamurunguruka bakabona ubwambure bwe bakamwubahuka. Bityo agata agaciro mu muryango kandi ari nyina w’umuntu.

Nta mugore ujya aho abagabo bicaye:

Mu Rwanda rwo hambere cyaraziraga ko umugore ataramira aho abagabo bicaye. Byaterwaga nuko kera nta bibindo (Cotex) byabagaho.

Iyo abagore bajyaga mu mihango, biberaga iyo mu mbere no mu bikari kugeza igihe imihango ishiriye, umugore akabona kujya ahabona. Niyo mpamvu hashyizweho uyu muzizirizo ku bagore, kugira ngo atazajya ajya aho abantu bateraniye ari mu mihango bityo bakamwubahuka bakanamusuzugura.

Ariko nubwo aticaraga hagati muri bo, yicaraga hafi yabo nk’uri kumwe nabo, ariko ku buryo ntawe umukenguza ngo amenye uko amerewe muri ibyo bihe.

N’iyo yabaga atari mu mihango, cyaraziraga kwicara mu bagabo kubera ko bashoboraga kumureba ikimero, bagatangira kumuzeyuka, bamukorakora uko biboneye. Yicaraga kure aho adashobora kwegerana n’abagabo. Biba intandaro yo kumurinda ahantu hose hateraniye abagabo.

Nta mugore ukama inka:

Uyu muziro ujya gusa n’uwo kurira inzu, kuko byose bisangiye impamvu. Nta myambarire yikwije abagore bagiraga mu bihe byo hambere yabafashaga guhisha ubwambure bwabo, ku buryo ubegereye cyangwa se ubari imbere atabasha kubarunguruka.

Niyo mpamvu bashyizeho umuziro wo kudakama inka kw’abagore, kugira ngo batazatera iry’abakamyi imbere y’abashumba n’abarenzamase, bakabona icyo bambariyeho.

Iyi miziro imwe n’imwe twagaragaje, yari iyo guhesha umugore agaciro no kumurinda igisuzuguriro, nta mpamvu yo kuyigaya tuyigira icyasha ko yakandamizaga abagore, nyamara bwari uburyo bwo kubarinda no kubungabunga ubusugire n’icyubahiro cyabo mu muryango nyarwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
UMUSIZI NSANZABERA 2020-03-25 05:06:56

NOSENTI, ntabwo umuziro wo kurya ihene ku bagore, wari rusange mu gihugu cy’u Rwanda ku buryo washyirwa mu muco rusange w’igihugu, ahubwo wari uw’akarere aka n’aka kubera abagabo b’ibisambo bahari bashakaga kwiharira inyama zazo mu gihe cy’amapfa yari yateye. Uwo mugani uzawusanga mu gitabo cy’umwaka wa 4 cyo mu wa 1978 kuri titre yitwa: AMACO Y’INDA.Aho bababeshyaga ngo nibazirya bazamera ubwanwa. Ahubwo mu kuri kw’amateka y’u Rwanda, ni uko inyama z’ihene arizo zaribwaga cyane kuruta izindi, kuko inka ntiyaribwaga
( kereka imfizi n’ingumba)bayifataga nk’umuntu bategerezaga ko ipfa bakayishyingura. Intama yari imana y’inka ikaziherekeza mu rwuri nayo ntiyaribwaga yarapfaga bakayishyingura. Inkoko n’amagi byari umwihariko w’abana n’abagore kuko aribo bakeneye intungamubiri cyane. Nta mugabo wabiryaga.

2
UMUSIZI NSANZABERA 2020-03-25 05:06:15

NOSENTI, ntabwo umuziro wo kurya ihene ku bagore, wari rusange mu gihugu cy’u Rwanda ku buryo washyirwa mu muco rusange w’igihugu, ahubwo wari uw’akarere aka n’aka kubera abagabo b’ibisambo bahari bashakaga kwiharira inyama zazo mu gihe cy’amapfa yari yateye. Uwo mugani uzawusanga mu gitabo cy’umwaka wa 4 cyo mu wa 1978 kuri titre yitwa: AMACO Y’INDA.Aho bababeshyaga ngo nibazirya bazamera ubwanwa. Ahubwo mu kuri kw’amateka y’u Rwanda, ni uko inyama z’ihene arizo zaribwaga cyane kuruta izindi, kuko inka ntiyaribwaga
( kereka imfizi n’ingumba)bayifataga nk’umuntu bategerezaga ko ipfa bakayishyingura. Intama yari imana y’inka ikaziherekeza mu rwuri nayo ntiyaribwaga yarapfaga bakayishyingura. Inkoko n’amagi byari umwihariko w’abana n’abagore kuko aribo bakeneye intungamubiri cyane. Nta mugabo wabiryaga.

3
NOSENTI 2020-03-25 01:39:39

1. Murakoze kutubwira iyi miziro. Koko nta mugore wakamaga inka ariko hari igiye byabaga ngombwa ko azikama ariko byabaga gake. Byaba iyo bangaga ko zitararanya, icyo gihe umugore kugira ngo akame bagenzi be bamukikizaga akana k’agahugu kuko agakobwa kabaga ari nkawe (Imiterere/imicarire)

2. Hari undi muziro wo kutarya ihene ku bagore. Kubera iki ari ihene bababuzaga ntibababuje intama? Abenshi usanga tuvuga ko ari ubusambo ariko si byo kuko inyama zaboneka ga muri icyo gihe ni iz’umuhigo kandi muzi inyamaswa zitandukanye bahigaga, iyo biza kuba ubusambo bari kubabuza zimwe muri zo cyane ko bazibonaga bibagoye. Impamvu ni uko ihene zaduka mu Rwanda abantu batangiye kwambara impuzu bahisha ubwambure abakannyi bariho. Ihene isa n’iyamabye ubusa ugereranyije n’intama, isa n’inshizi y’isoni imeze nk’inkoko urayirukana ikagaruka ntiyumva. Kubuza abagore kurya ihene ni ukwanga ko bamera nk’ayo.

4
Kariza 2020-03-23 15:41:21

Njyewe mbabwire abagore bose kwisi maze gusoma ibitabo 40 nundi ubishaka azabikore byabanyaburayi abanyafurika bitandukanye
Ndetse nongereyeho nibyo nasomye cya alex
Nasanze abagore hafi ya bose kwisi baruzuzanyaga Na abagabo babo
Bagafatanya kubaka urugo nubwo nta byera ngo de! Ariko abakecuru hafi ya bose bashaje bafite imyumvire Imwe Nuko bitwaraga, Nuko bambaraga
Nuko beneraga kuzahara kubera gupfira abana babo
Maze aho demokarasi
Iziye ni kwisi yose umugore akenera kureshya nu umugabo arabibona Kandi rwose abagore bose byarabagoye kwisi kubona ubwiyemezi bwabo
Ariko Kugeza Kuri iyi saha abagabo barakikanyije
Cyane ni yo mpamvu ubona nubwo mu burayi bagerageza ariko Na nubu
Umugabo yabaye inzitizi mu gufungurira umugore Imipaka yitwaje ko we ashoboye ku murusha
Maze ya mutaba abana icyuho cyaboneka
Bigatuma gender ifatwa nabi
Kandi burya abagabo benshi kwisi
Batanga kubi ko dukorana debat
Gusa afrika yo yumva nabi gender
Cyane
Ntago uko muyisobanura ariko yagasobanuwe
Haba kubagora ni kubagaba biracyagoye
Cyane mu madini
Ariko ababyeyi bacu baharaniye uburenganzira bwabo
Rwose ni mureke ntitubatetereza
RIP nzambazamaliya veneranda 🙠🦋 warakoze cyane ngo umugore agree aha ageze
Mwiyushye akuta njya nkutekereza. Ruhukira mu mahoro

5
Chantal Uwimana 2020-03-23 11:48:08

Mwiriwe, Njyewe n’ubwo nemera cyane ko abagore bahabwa agaciro, ariko nanemera ko umugore n’umugabo buzuzanya; kuko hari ibyo umugore akora neza kurusha umugabo hakaba n’ibyo umugabo akora neza kurusha umugore. Iyo iwanjye itara ryapfuye numva rwose bireba umugabo; ariko nanone nemera ko ari njye wegera abana , umukozi mu gikoni ngo menye uko byifashe; noneho naba ndwaye; ntahari se cyangwa vice-versa akaba aribwo umwe akora ibyundi akora. Kuri iki kibazo cy’IMIZIRIRIZO NEMERA CYANE KO ABANYARWANDA BARI BAZI UBWENGE BAFITE PHILOSOPHY IHAMBAYE PE!! NTAHO BABYIZE. Nemera ko birari guheza abagore ahubwo byari SOCIAL PROTECTION MEASURES ; byari ugishakira ibisubizo ibibazo byari bihari. Ndetse banakubwira ko UMUGABO WAFATAGA UMUGORE WE NABI YABIGAYIRWAGA.. IKI AHUBWO NICYO ABAZUNGU BATUBWIYE KO ARI BIBI NGO BABONE UKO BADUKOLONIZA!!! NONE SE WAGIRANGO SICYO CYISHE IBINTU!! WABONYE SOCIETE ITAGIRA UMUKURU!!?? uzi kubona UMWANA ABWIRA SE NGO NDAKWIYAMYE!!!EEEE!!!!IBI UBU NABO BARABYIFUZA ; none NATWE BABIDUCUYEHO

6
drake 2020-03-23 09:27:47

very useful information ;

7
Bosco M. 2020-03-23 05:10:28

Kbsa ibi birakwiye ko tumenya impamvu ibi byakorwaga ariyo mpamvu kugeza uburenganire bugeze kurwego nyarwo birakwiye pe
Kdi Imana ishimwe ko Urwanda rwo hambere rutandukanye nurwubu
🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦🇬🇦

8
Bosco 2020-03-23 04:21:06

Uriya niwo war,umuco mwiza pe ariko ubu nubwo aeuburinganire babyumva nabi hakwiye kubaho ubukangurambaga mukumvikanisha uburinganire neza ntabwo ngewe mbona uburinganire bwikigihe buriguca umuco abantu bagakora ibidakwiriye bya kibyeyi kd twese tuziko nkuko umubyeyi yonsa umwana we aribyo bituma yitwa umubyeyi kuko yumva umwuka we akarushaho kumumenya nonese Nina ubu bitwaza uburinganire bakigira mutubari cg no muzindi shuguri zigayisha ababyeyi ex:ubusinzi -uburaya -guhangana nabo bashakanye bitwazango n,uburinganire ubwo koko nibyo byiza umwana uzabyarwa n,umubyeyi uteye gutyo we azagira ubuhe burere abona into MAMAN we abamo nabyara umukobwa se ubwo we azubaka ahhhhh birakaze ibyo mbona iwacu mu rwatubyaye gutaha amajoro nta businesses barimo wavuga ngo ibyo byari ibyacyera ubwose umuco uzavahehe ntakirazira ikibaho murakoze namwe ngirango mujya mubona abiyandarika kd arababyeyi.

Kwamamaza