IGIHE

Village Urugwiro, inyubako y’amateka akomeye mu Rwanda

18 22-11-2019 - saa 14:48, Ferdinand Maniraguha

Village Urugwiro, ni inyubako yubashywe kuva icyubakwa kugeza n’ubu. Benshi tuyirebera kure kubera icyubahiro tuyigomba nk’ibiro bicurirwamo icyerecyezo gitumye u Rwanda ruba ubukombe, ikaba isoko y’amahoro aduhesha ibikombe mu mahanga.

Ni inyubako y’amateka kuko abagera kuri 50 % by’Abanyarwanda bariho bavutse iriho, iganje ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho imaze imyaka 44.

Yubatswe mu 1975 n’Umuryango wahuzaga Ibihugu bya Afurika cyane cyane ibyakolonijwe n’u Bufaransa n’ibikoresha Igifaransa, Organization Commune Africaine et Malgache (OCAM).

Uwo muryango kuri ubu wazimye, u Rwanda rwawinjiyemo mu 1965. Mu 1975, nibwo rwari kwakira inama yawo yagombaga kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 15.

Byari ihurizo rikomeye ku gihugu nk’u Rwanda cyari gifite hoteli nke zitwa ko zikomeye nka Mille Collines na Diplomate zari zigezweho icyo gihe ariko zifite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi baringaniye.

Muri icyo gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama, inyubako za mbere za Village Urugwiro zubatswe ku mafaranga ya OCAM nkuko Rucagu Boniface, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye yabibwiye IGIHE.

Inama ya OCAM irangiye, inyubako za Village Urugwiro zeguriwe Leta y’u Rwanda nayo izihinduramo hoteli yakiraga abifite muri ibyo bihe.

Nubwo Village Urugwiro yabaye hoteli, mu gihe u Rwanda rwabaga rwakiriye inama zikomeye yakomezaga kwifashishwa mu kwakira abashyitsi ba Leta.

Urugero ni tariki 21 na 22 Gicurasi 1979 ubwo u Rwanda rwakiraga inama ya Gatandatu ihuza u Bufaransa na Afurika yanitabiriwe na Perezida wari uyoboye u Bufaransa icyo gihe, Valéry Marie René Georges Giscard d’Estaing.

Mbere y’uko iyo nama iba, u Bufaransa bwari bwatanze amafaranga yo kwagura Village Urugwiro no kuyivugurura kugira ngo ijye ku rwego rwo kwakira inama ikomeye nk’iyo, nkuko biri mu nyandiko z’ibanga za Ambasade ya Amerika mu Rwanda muri icyo gihe, zashyizwe hanze na WikiLeaks.

Uwo mwaka ni nabwo hubatswe hoteli Novotel Umubano (Marasa Umubano Hotel kuri ubu) nabwo ku mafaranga yatanzwe n’u Bufaransa.

Rucagu avuga ko nyuma yo kwagura Village Urugwiro, yasigaye igizwe n’inyubako (appartments) zisaga 20 zirimo amacumbi agezweho, ibyumba by’inama n’ibindi.

Amacumbi y’abadepite, ibiro bidahoraho bya Perezida

Juvénal Habyarimana amaze gufata ubutegetsi mu 1973, yahise asesa Inteko Ishinga Amategeko. Yongeye kuyisubizaho mu 1981, abadepite ba mbere 70 b’inzibacyuho batangira imirimo mu 1982.

Kubera ubuke bw’amacumbi muri Kigali, Leta yemereye buri mudepite icumbi muri Village Urugwiro dore ko abenshi babaga baturuka mu bice bya kure badashobora gukora bataha iwabo.

Mu 1983 habaye amatora y’abadepite, Rucagu Boniface aba umwe muri bo ubwo yatangiraga imirimo mu 1984 na we ahabwa icumbi muri Village Urugwiro.

Umudepite yahabwaga icumbi gusa, ibyo kurya akimenya. Rucagu avuga ko mu badepite 70, abasaga 40 babaga muri Village Urugwiro kuko babaga baturuka mu bice bya kure. Uwabaga yifitiye inzu i Kigali, yayibagamo Leta ikamugenera amafaranga y’icumbi.

Rucagu ati “Uwabaga yifitiye inzu ye bamuhaga amafaranga ariko babanje kubyanga bavuga bati kuki mushaka kurara mu nzu zanyu kandi twarabageneye iza Leta, baraburana ariko byaje gukemuka nyuma.”

Icyo gihe abadepite babamo, inzu zasagukaga zakomezaga kuba ibyumba bya hoteli bisanzwe, abashaka kubiraramo bakaza kwishyura.

Nubwo hari hoteli n’amacumbi y’abadepite, Perezida Habyarimana na we yahashyize ibiro ariko akajya abizamo rimwe na rimwe kuko ibiro nyamukuru byari mu mujyi rwagati, ahubatse Ibiro by’Umujyi wa Kigali ubu.

Rucagu ati “Iruhande rw’izo nzu haruguru y’ahahoze reception niho hari Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Muri izo nzu zose ahagana ku rwinjiriro yari yarafashemo inzu y’ibiro bye, izindi zose zikomeza kuba hoteli. Yari ibiro bya kabiri yazagamo nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.”

Buri nyubako (apartment) muri izo zari zigize Hotel Village Urugwiro yabaga ifite icyiciro runaka ibarizwamo.

Rucagu wahabaye mu gihe cy’imyaka 10 ari umudepite, avuga ko buri nyubako yabaga ifite ibyumba bitatu, ni ukuvuga A, B na C.

Icyumba A, cyabaga gifite ibyangombwa nkenerwa byose birimo uruganiriro, uburiri, ubwiherero, igikoni, harimo frigo n’ibindi, kikaba kigenewe Umukuru w’Igihugu mu gihe habaye inama cyangwa undi muntu wo ku rwego rwo hejuru wakirayemo.

Hafi y’icyo cyumba nyamukuru, habaga ikindi bise B, kikararamo umuganga w’umuntu mukuru waraye muri A. Ni ukuvuga ko niba haraye Perezida, muri B hararaga umuganga we naho muri C hakarara abarinzi be.

Mu gihe habaga habaye inama zikomeye, abadepite bari barahawe amacumbi muri Village Urugwiro basabwaga kuvamo bakazagaruka inama yarangiye.

Rucagu ati “Batumenyeshaga mbere y’ukwezi, tukavamo bakahakoropa, bakahasukura bakavanamo umwanda wose, tukazagaruka baragiye. Ubwo mu mirimo y’Inteko twariyeranjaga.”

Village Urugwiro yakomeje kuba hoteli kugeza mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside imaze guhagarikwa, muri Nyakanga uwo mwaka Leta y’Ubumwe imaze kurahira Village Urugwiro aho kuba ibiro bidahoraho by’Umukuru w’Igihugu, yahindutse Ibiro byuzuye by’iminsi yose by’Umukuru w’Igihugu kugeza ubu.

Village Urugwiro ni imwe mu nyubako zubatse amateka akomeye mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Andreya Rudatinya 2019-11-25 00:34:58

Njye ndashimye

2
Andreya Rudatinya 2019-11-25 00:34:58

Njye ndashimye

3
rwagitare 2019-11-24 01:21:50

iyi nkuru ni nziza. Mperuka mu rugwiro muri 1988 bajyaga bayinyitirira kuko nitwa Rugwiro. Ese bya biti byaho byanditseho abantu babiteye biracyabaho?

4
Ruhorahoza 2019-11-24 00:46:40

Ariko igihe none of names ndabaye. Nta Nandi mashusho ngo mutembereze abasomyi banyu barbe uko imbere hasa n’uko hahoze ?

5
HABYARA JDD 2019-11-23 02:53:13

Harya ubwo mwagiye mufotora amazu yanyu aho gufotora presidence?

6
Amahoro 2019-11-23 01:35:39

abasaba amafoto mwihangane,ahantu umukuru wi igihugu akorera sibyiza kuhafotora hose. kuko byaba ari ugushyira ubuzima bwe mukaga ,ikindi nkeka barahinduye plan kuko iyakozwe na abafranca buriya bayibitse iwabo,bashobora kuyiha uwayibasaba wese nkuko byagenze bafata Bagbo muri Cote divoire. ndizera ko ntawe twagize ibyo duhindura kubwo kurinda umutekano wa President wacu.

7
Habineza 2019-11-22 18:45:45

Mu nama nyinshi zatumirwagamo abaprezida benshi ni ho babarazaga,umwe agahabwa Pavillon ye yihariye,ndibuka sommet OCAM na Sommet Franco Afiricain,mu minsi ya nyuma hali Hotel icungwa na ORTPN.Kuhafatira icyo kumira byali agahebuzo "uwampaye inka"!!!!!

8
Habineza 2019-11-22 18:45:45

Mu nama nyinshi zatumirwagamo abaprezida benshi ni ho babarazaga,umwe agahabwa Pavillon ye yihariye,ndibuka sommet OCAM na Sommet Franco Afiricain,mu minsi ya nyuma hali Hotel icungwa na ORTPN.Kuhafatira icyo kumira byali agahebuzo "uwampaye inka"!!!!!

9
Countryman 2019-11-22 14:00:41

@Justin: reka da, muntu we, uribeshya. Uranasetsa! U Rwanda ruhoraho igihe cyose hari Abanyarwanda barutuye; burya kandi na Leta y’igihugu nayo ihoraho (ingaruka yabyo cg icyo bivuga yazasobanurwa kuri occasion yindi). Nk’urugero rufatika n’uko nyine Village Urugwiro igikorerwamo nk’uko byari biteganyijwe, kimwe na hariya mu Kiyovu na hariya Kimihurura Inteko ikorera. Soma utuje inkuru ku mateka ya Village Urugwiro. Gusa, bishobotse cg byemewe, bazadushyirireho amafoto bijyanye. Murakoze

10
Mibatu 2019-11-22 12:39:08

Justin ubivuze neza.Izo discours nanjye narazumvise.

11
Maheru 2019-11-22 12:32:15

Aho avuga hubatse umujyi wa Kigali hariya imbere ya banque commerciale niho hari présidence ya repubulika yu Rwanda kuva yajyaho.

12
Uwihaye assiel 2019-11-22 12:18:39

Imana izamfashe mpagere ndebe! Muzamfashe ndabinginze!

13
Rwanda 2019-11-22 10:47:47

Hazigwe uburyo abantu bajya bahasura hinjirize n’amafaranga igihugu

14
Alisa 2019-11-22 10:37:16

Mpora nifuza kuhagera ariko sinzi niba byashoboka ababishinzwe mwazankorera ubuvugizi niyo nahagera gusa nkareba aho muzehe wacu akorera muzaba mukoze

15
Moïse 2019-11-22 10:07:22

Inkuru Yari Nziza Ariko Ni Nkene Mu Mafoto.

16
Clement Ruzindana 2019-11-22 08:22:44

Uradutuburiye! namafoto yarakenewe! Ubutaha uzakore inkuru wabanje gusaba uburenganzira bwo gufotora no gutambagira.

17
Justin 2019-11-22 07:56:56

Hagati ya 1959 na 1994 u Rwanda ntirwari rukibaho. Ubwo rero aya mateka y’irugwiro mutubwiye yose ni zero. Urugwiro nyarwo rwatangiranye n’ibohozwa ry’igihugu muri 1994.

18
Patriote 2019-11-22 07:21:55

KO mutahadutembereje se?! nsomye inkuru nihuta nziko hari andi maphoto i nyuma hhhhh .ariko birumvikana

Kwamamaza