IGIHE

Umugambi wapfubye mu 1978 wo kohereza Abanyarwanda muri Tanzania na Gabon kubera ubwiyongere bw’abaturage

11 3-03-2020 - saa 08:55, Ferdinand Maniraguha

Guhera u Rwanda rutangiye kubarwa nk’igihugu nyuma y’ubwigenge, ubuyobozi bwose bwagiyeho bwagowe no guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, baberanye na kilometero kare 26338 rwahawe n’abakoloni mu nama y’i Berlin mu 1885.

Mu myaka ya 1970 nibwo iki kibazo cyagaragaye cyane, ndetse icyo gihe ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga bigira inama u Rwanda ko mu gihe nta gikozwe, bizarangira runaniwe kwita ku baturage barwo.

Muri iyo myaka Kiliziya Gatolika yasaga n’iyashinze imizi haba mu buzima bw’iyobokamana n’ubwa Politiki mu Rwanda, ntiyemeraga uburyo bwo kuboneza urubyaro butari ubwa kamere ari nayo myemerere yayo kugeza ubu, mu gihe ubushakashatsi bwagaragazaga ko ubwo buryo butafatwa nk’ubwahangana n’ikibazo nyamukuru igihugu cyari gifite.

Mu 1978, u Rwanda rwabarirwaga abaturage miliyoni 4.8 utabariyemo impunzi zari mu mahanga. Hakurikijwe ubutaka buri mu gihugu bukoreshwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarushyiraga mu bihugu bituwe cyane dore ko kilometero kare icyo gihe yabarirwaga abaturage basaga 400.

Guhera mu 1975, imyaka ibiri Habyarimana afashe ubutegetsi, ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage cyari kimaze gufata indi ntera. Ibyo byakubitiyeho ko umuryango nyarwanda wari ukibaswe n’imyumvire gakondo y’uko kubyara abana benshi, ari umugisha, bikaba amaboko n’ubukungu.

Hiyongeragaho ko benshi mu baturage ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika itarakozwaga ibyo kuboneza urubyaro.

Habyarimana wari umuyoboke Gatolika anakorana nayo bya hafi kugeza no mu miyoborere, muri Nzeri 1977 yatumije uwari intumwa ya Papa mu Rwanda, Rotunno ngo baganire ku buryo igihugu cyatangiza gahunda yo kuboneza urubyaro ariko bitabangamiye imyemerere Gatolika.

Inyandiko z’ibanga za Ambasade ya Amerika mu Rwanda icyo gihe, zigaragaza ko Rotunno yemeye ko ubwiyongere bw’abaturage buri mu Rwanda bukwiriye gushakirwa umuti mu maguru mashya. Mu nama yagiriye Habyarimana harimo gukoresha uburyo bwa kamere mu guhangana n’icyo kibazo.

Banki y’isi mu 1977 yamenyesheje u Rwanda ko kugira ngo rugire ubushobozi bwo guhaza abaturage biyongera rufite ari uko umusaruro w’ubuhinzi wiyongera ku kigero cya 3 % buri mwaka.

Kimwe mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinjaga u Rwanda nka nyirabayazana w’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ni ukugendera ku bitekerezo bya Kiliziya Gatolika byo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere.

Mu 1978, mu Rwanda habaye inama yiga ku kuboneza urubyaro, imiryango mpuzamahanga nka Pathfinder International yiyemeza gutanga ubufasha.

Icyo gihe hagaragajwe ko mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda, kuboneza urubyaro ari cyo gisubizo gishoboka hagakoreshwa uburyo bwose bwaba gakondo n’ubwa kizungu kandi abaturage bakabwegerezwa ari nako basobanurirwa imikorere yabwo.

Mu biro bya Perezida hashyizweho itsinda ryihariye ryita ku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuboneza urubyaro, ari nabyo byaje kurangira mu 1981 hashinzwe Ofisi y’Igihugu yita ku Mibereho y’Abaturage, ONAPO, yari ishinzwe ibyo kuboneza urubyaro.

Gutuza abanyarwanda mu mahanga, umushinga wapfubye

Mu nama zitandukanye Leta y’u Rwanda icyo gihe yagiye igirwa, harimo gushaka uburyo bamwe mu baturage bakimurwa bakajya gutuzwa mu mahanga, mu bihugu byabemera.

Iyi nama yahuje akanama ka Leta kagizwe n’inzobere zitandukanye mu by’ubuzima n’imibereho myiza, ku matariki 18 na 19 Mata 1978 hemejwe ko Guverinoma ishyira imbaraga mu kuganira n’ibihugu byifuza gutuza Abanyarwanda, bikagabanya igitutu cyari kuri Leta cy’ubwiyongere bw’abaturage.

Intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga zamenyesheje ako kanama ko Tanzania yari yemeye kwakira no gutuza abanyarwanda bari hagati ya 400 000 na 1 000 000, bakabatuza ahantu hihariye.

Muri uko kwezi, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Aloys Nsekalije yari yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ruzishimira kohereza abo banyarwanda muri Tanzania ariko bigakorwa mu buryo budahubukiwe kandi abagiye koherezwa bakabanza gutegurwa.

Ntibyatinze, tariki 11 Gicurasi 1978, Perezida Julius Nyerere yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Inyandiko z’ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahishuwe na WikiLeaks, zigaragaza ko yemereye u Rwanda kwakira abaturage barwo, bagatuzwa mu bice byo mu Burengerazuba bwa Tanzania bitari bituwe.

Agiye guhaguruka asubira muri Tanzania, Nyerere yagize ati “Twiteguye no kwakira abanyarwanda 500 000 icya rimwe kuko dufite ahantu hanini hadatuwe. Abazaza bazashyirwa mu midugudu izwi nka Ujamaa nkuko abandi Banyatanzaniya bameze.”

Uyu mushinga waheze mu mpapuro kuko nubwo u Rwanda na Tanzania byari byawemeranyijeho, ikiguzi cyose cyo gutuza abo baturage cyari kuri Leta y’u Rwanda.

Inyandiko z’ibanga za Amerika zerekana ko u Rwanda rwabigenzemo gahoro cyane, dore ko amikoro yo kubatuza yasaga nk’aho ari menshi ahubwo rushyira imbaraga muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Mbere yo kuganira na Tanzania, Habyarimana yari yaciye undi muvuno wo kumvikana na Gabon abanyarwanda bamwe cyane cyane abafite ubumenyi runaka, bakajyanwa gutuzwa muri icyo gihugu cyari cyugarijwe n’ubuke bw’abakozi mu nzego nyinshi cyane cyane iza Leta.

Tariki 30 Nzeri 1976 Perezida Habyarimana yagiriye uruzinduko muri Gabon, we na Perezida Omar Bongo basinya amasezerano ane y’ubufatanye arimo ayo kohereza abanyarwanda muri Gabon bakagenda nk’abakozi.

Byari byitezwe ko nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, impande zombi zizashyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe kuyashyira mu bikorwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza ko uwo mushinga nawo waje gupfuba kuko Gabon yagiye igaragaza ubushake buke mu kuwushyira mu bikorwa, cyane ko byari biyoroheye kubona abandi banyamahanga batayihenze kandi ba hafi no guteza imbere uburezi imbere mu gihugu kugira ngo ibone abaturage bayo bafite ubumenyi bukenewe.

U Rwanda rwakomeje guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage hakoreshejwe kuboneza urubyaro ariko umusaruro bitanga ukaba muke.

Mu 1966, abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu, bagenda bazamuka aho mu 1988 rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu mwaka wa 2018 rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

Ibimenyetso byerekana ko bazakomeza kwiyongera ku buryo mu 2032 bazaba bageze kuri miliyoni 16.9 mu gihe baba biyongereye cyane, cyangwa miliyoni 15.4 baramutse baboneje urubyaro.

Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko bazaba barikubye gatatu mu 2050 urebeye ku bwiyongere bariho bwa 2.6% ku mwaka.

Abanyarwanda bari bagiye koherezwa gutuzwa mu mahanga, umushinga uza guhagarara
Nyerere yari yemereye Habyarimana gufata Abanyarwanda basaga ibihumbi 500 bakajya gutuzwa mu mashyamba yo mu Burengerazuba bwa Tanzania
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Damas 2020-03-06 20:55:24

Mu RWANDA turi bake cyane imbere y’Imana
yo yavuze ngo tubyare twororoke tugwire nk’umusenyi wo kunyanja. Kutubaha Imana nibyo bituma satani atuzanira ibyo kuboneza urubyaro kubera ko satani ihora itwereka ko imbere bikomeye ko tutazabona aho gutura, ko tutazabona ibyo tugaburira abana bacu, etc. Imana yo mu gihe cya Musa ni yo iriho uyu munsi. Imana yahaye abayisiraheli manu iracyariho kandi yabikoze kugira ngo bibe ikimenyetso cy’ibihe byose ko itazatererana abayikunda, kandi ko itazigera iva mumugambi watumye iturema. Satani iduteza kwirwanirira kubuzima kubera ko atifuza ko dutungwa na gahunda y’Imana, urugero: umugore cg umukobwa mwiza akumva ko igitsina cye kizamuhesha akazi kugira ngo abeho, umugabo nawe akumva ko agomba kwiba cg kugirira nabi mugenzi we kugira ngo abone iby’ahejo hazaza. Uwagize amahirwe yo kuba Guangzhou muri China yagufasha kumva ukuntu RWANDA idatuwe nabusa nta n’iterambere tuzageraho mugihe igihugu kidatuwe. President MAGUFURI kubera ko we yamaze kuvumbura ibanga yasabye abaturage be kubyara cyane. Ubuhumyi bwacu butuma tutamenya amabanga y’Imana bikadutera kubaho mu bukene n’umwiryane kubera satani ntashaka ko tumenya imbaraga Imana idufiteho.

2
uwera solange 2020-03-05 00:13:16

Yooooo ariko uwo mugambi wapfiriye iki koko Wenda ababyeyi bange ko Bari kuba mubagenda ntibapfe 1994 ariko Habyarimana yari fake kabisa cyangwa yabyishe kugirango 1994 hatazagira abamucika!

3
uwera solange 2020-03-05 00:13:16

Yooooo ariko uwo mugambi wapfiriye iki koko Wenda ababyeyi bange ko Bari kuba mubagenda ntibapfe 1994 ariko Habyarimana yari fake kabisa cyangwa yabyishe kugirango 1994 hatazagira abamucika!

4
sezikeye 2020-03-04 07:19:42

Ibi byose byatewe nuko abantu baciyemo ibice Isi Imana yaduhaye,babyita "Ibihugu".Imana yashakaga yuko isi iba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana,aho kurwana no gucurana.Uwo mugambi Imana ntiyawuretse.Guhera ku Munsi wa nyuma,izakora ku buryo isi yose izaba Paradizo,ituwe n’abantu bayumvira gusa,kubera ko abatayumvira izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Uyu munsi,1/3 cy’isi ni "ubutayu".Nkuko bibiliya ivuga,ubwo butayu buzavaho,isi yose iturwe,ndetse n’imanga z’imisozi zere imyaka myinshi cyane.Byisomere muli Zaburi 72:16.Ugereranyije,isi ishobora kuzaturwa na Miliyari zirenga 100.Isi yose izaba igihugu kimwe gusa,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa.Nta bwene-gihugu buzabaho.Uzajya gutura aho ushaka.Icyo bibiliya igusa kugirango uzabe muli iyo paradizo,nuko washyiraho umwete ugashaka Imana,ntiwibere gusa mu gushaka ibyisi.

5
Kabindi 2020-03-04 00:08:42

Nonese iki nacyo cyarigitekerezo kibi ?

6
Mug 2020-03-03 21:12:50

Habyalimana ibitekerezo bye byari bimeze nk izina rya see: Ntibazirikana.
Ubu yumvaga iki gitekerezo Ari cyo koko
Kienyeji kabisa

7
mn 2020-03-03 06:47:50

Kera habayeho koko, uyu mushinga wo kwimura Abaturage ni igitekerezo kidashobora kumvikana muri ibi bihe; isi natwe tuyituye twahindutse ba Nyamwigendaho ! Ariko se ko ubutaka bw’isi ari bunini, twese tukaba twaravukanye ubusa, kwiharira byabamwe byavuye hehe ? Ibaze nk’ibihugu umuturage umwe ashobora kwiharira nk’imisozi irenga icumi wenyine, kandi ugasanga bituriye muri karitsiye z’imigi ! Ahazaza hazatwigisha igikwiye.

8
Mugenzi 2020-03-03 06:22:36

Kwiyongera kwabaturajye sikibazo
Ikibazo nubuyo abantu twikunda bamwe bakwikubira byinshi cq bwose
Kandi isi ifite ibihagije abantu bose bariho ubu nabazaza tugabanye ubusambo kuko abantu barakenewe kwisi ahubwo turacyari bacyeya cyane ugeraranyije barakenewe
URWANDA abaturajye turabakeya cyane Ngusa dufite ubutake bukeya cyane
Igikwiye ngukorwa nunguhindura imwinvire yiburyo tugomba ngukora Hamwe nimibereho
Ngusa Murwanda bizagorana kuko nidushaka nguhindura imibereho nimikorere

9
Kabare William 2020-03-03 05:00:24

Nongeye Kubashimira Ko Twongeye Gukurikirana Amakuru Yanyu Ku Igihe,sinzi Aho Byari Byapfiriye Ibyumweru Bibaye 2 Ntabakurikira,gusa Muzajye Mutubwira Impamvu Iba Ibiteye,ni Mwe Igihe Mutugezaho Amakuru Yizewe,ibitekerezo Byacu Ntabwo Binyuranya N,umurongo Wanyu Sinzi Icyateye Divorse Hagati Yacu Namwe(journal Igihe)nongeye Kubabona Ku Murongo N,inkuru Zigezweho,Israel,FLN,n,ifatwa Ry,abayobozi Bayo,courage Igihe Akazi Keza.Ni Kabare Ka Rwakagara.

10
Maniragaba 2020-03-03 04:01:21

None twese turi hanze nidutaha tuzarukwirwamo?

11
lg 2020-03-03 03:06:15

Ahubwo habayeho amahirwe yo kutajyayo muzi neza ko Tanzania yirukanye.abanya Rwanda ndetse bamwe bageze yo mbere y icyo gihe bivuze ko nabo bari kwirukanwa noneho barikubye3 wakongeraho abo birukanye gutura . abantu barenga abo byari kutoroha kuruta ko ntaho bagiye gusa Mzee Nyerere yali umuntu udasanzwe umuntu utikunda nurugero.muli Africa ndetse no kwisi

Kwamamaza