IGIHE

Uko umunaniro wazahaje Perezida Kayibanda agashaka kwegura

18 17-03-2020 - saa 08:17, Ferdinand Maniraguha

Umunaniro ukabije ni imwe mu ndwara zizwi cyane izahaza abayifite ku buryo itavuwe cyangwa ngo uyirwaye yitabaze abaganga b’inzobere bamubwire icyo akora, bishobora kurangira ahatakarije ubuzima.

Iyo ndwara yazahaje Perezida Grégoire Kayibanda mu myaka ya 1970 kugeza ubwo asabye kwegura ku mwanya wa Perezida ngo hashakwe umusimbura, abaminisitiri be bakabyanga.

Kayibanda yayoboye u Rwanda guhera mu 1961 kugeza mu 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wahoze ari Minisitiri we w’Ingabo.

Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe, ibintu byasaga n’ibigenda neza mu ishyaka rye MDR Parmehutu ndetse benshi bamubonamo icyerecyezo kizima dore ko ari we wari waranashinze iryo shyaka, nyuma yo gushyigikirwa n’Ababiligi bakaza gukuraho ubwami bwari bumaze imyaka amagana mu gihugu.

Akijya ku butegetsi, Kayibanda yatowe n’abadepite muri manda y’imyaka ine yagombaga kuzarangira mu 1965. Mu mwaka wa 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, hatowe Itegeko Nshinga, rishyiraho umubare wa manda ebyiri kuri Perezida, manda imwe ikamara imyaka ine.

Manda yatorewe mu 1961, yarangiye mu 1965 yiyamamariza indi yagombaga kurangira mu 1969 ndetse aranayitorerwa. Mu buryo bugaragara kugeza mu 1969, Kayibanda yari amaze kuyobora manda ebyiri ariko we siko yabibaraga ahubwo yumvaga ko amaze kuyobora manda imwe kuko iya mbere yatowe Itegeko Nshinga ritarajyaho kandi agatorwa n’abadepite aho kuba abaturage.

Imvururu mu ishyaka, intandaro yo gushaka kwegura

Mu 1968, mu ishyaka MDR Parmehutu ari naryo ryari ryemewe mu gihugu, ryavutsemo imvururu, bamwe mu batangiranye ishyaka na Kayibanda batangira kumwivumburaho banenga imiyoborere ye.

Mu nyandiko yo mu 2010 ya Bagaragaza Thadée wabaye umudepite akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika ya mbere, yagaragaje ko nyuma ya 1965; ruswa, ikimenyane n’indi myitwarire mibi yatangiye kwigaragaza mu bayobozi batandukanye ndetse no mu bucamanza, kugeza aho byavuzwe cyane bikagera no ku baturage bo hasi.

Ibintu byarushijeho kuba bibi mu 1968 ubwo bamwe mu bikomerezwa byo muri Leta ya Kayibanda byabonaga ko afite imigambi yo kwiyamamariza manda ya gatatu kandi Itegeko Nshinga ryaravugaga manda ebyiri gusa.

Muri uwo mwaka, bamwe mu badepite ba MDR Parmehutu bakoze raporo yagaragazaga imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bashaka ko bamwe begura, ku munsi wa nyuma wo kuyemeza ishyaka ritera ubwoba abadepite bayo birangira raporo batinye kuyemeza.

Igitabo kivuga ku buzima bwa Kayibanda, Toute ma Vie pour vous mes frères cyanditswe na Baudoin Paternostre, kivuga ko Itegeko Nshinga ryabuzaga Kayibanda kongera kwiyamamaza ryavuguruwe muri Gicurasi 1969 rikuraho umubare wa manda ntarengwa, ahubwo manda imwe igenerwa imyaka itanu aho kuba ine nkuko byari bisanzwe ndetse n’imyaka 60 umukandida ushaka kuba Perezida yagombaga kuba atarengeje ivanwamo.

Kuri ba bayobozi n’abarwanashyaka ba MDR Parmehutu bari bamaze kurambirwa Kayibanda, babaye nk’abakubiswe n’inkuba kuko inzozi zo kubona undi Perezida usimbura Kayibanda zari ziyoyotse.

Igitabo cya Paternostre kigira kiti “Ba bantu bakekaga ko guhererekanya ubutegetsi bishoboka cyangwa se bumvaga ko ubutegetsi bwahabwa abandi, bahise babona ko bidashoboka. Batangiye kumushinja irondakarere cyane cyane gutonesha abo baturuka mu gace kamwe ka Gitarama no mu Majyepfo y’igihugu”.

Kayibanda amaze kubona ko bamwe bashinganye ishyaka batangiye kumumenyera, yatangiye kugenda abasimbuza muri Guverinoma ashyiramo abandi bato bari barangije za Kaminuza, noneho umujinya ku bamurwanyaga urushaho kwiyongera.

Ibintu byarushijeho gukomera ubwo n’abasirikare bakuru cyane cyane abo mu bice by’Amajyaruguru batangiraga kwivumbura, bamushinja gutonesha abo bakomoka mu gace kamwe.

Kayibanda bivugwa ko muri iyo myaka ya 1969, yatangiye gucika intege no kugaragaza kwiheba kubera kubona bamwe bahoze ari inshuti ze aribo bari kumurwanya.

Paternostre ati “Hari ubwo kenshi yajyaga agira irungu ryo kuba iruhande rwe atari kumwe na ba bayobozi bakuru bahoranye, yagiye akura mu duce twabo nyuma bakagenda bamwitaza kubera ubuzima.”

Kwigunga no kwiheba kwa Kayibanda, byarakomeye biza kuvamo indwara kuko icyo gihe yasaga n’uhanganye n’ibibazo by’igihugu ariko anahanganye n’abahoze ari inshuti ze batari bakimwishimiye kubera ko yarenze ku masezerano.

Inyandiko z’ibanga z’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) zo kuwa 10 Nzeri 1970, zigaragaza ko Kayibanda yageze aho arwara indwara y’umunaniro ukabije w’ubwonko, agasaba ko yegura abaminisitiri be bakabyanga.

Iyi nyandiko igira iti “Biravugwa ko Perezida Kayibanda arwaye umunaniro akaba ari gupanga gufata ikiruhuko akajya mu Burayi. Icyifuzo cye cyo kwegura giherutse kwamaganwa n’abaminisitiri be ahubwo bamusaba kuba ashyizeho Perezida w’agateganyo.”

“Muri iyi minsi ubutegetsi bwa Kayibanda bwacitse intege cyane ku buryo aza gake mu murwa mukuru avuye mu mirima ye kandi asigaye agaragara gake mu ruhame. Ku butegetsi bwa Kayibanda, u Rwanda rwabaye nk’urutagaragara ku buryo bisa nk’aho abanyarwanda bakwishimira impinduka mu buyobozi n’iyo yaba ari inzibacyuho.”

Mu buyobozi bukuru bw’ingabo, abasirikare bo mu bice by’Amajyaruguru n’Iburengerazuba nibo bari biganje. Nabo bari baratangiye gutera umugongo Kayibanda.

Paternostre mu gitabo cye yagarutse ku munaniro Kayibanda yari asigaye agaragaza kugeza ubwo n’abasirikare buririye ku bushobozi buke yari asigaranye.

Ati “Abo basirikare bato babonye umunaniro Kayibanda yari afite n’umutima uhagaze, batangira gutekereza kureka inshingano zabo za gisirikare ahubwo bakajya mu myanya y’ubutegetsi bwa gisivile, biyumvamo uburyo bushya bwo gutuma igihugu gikomeza kujya mbere abandi bashaka kubyuririraho ku nyungu zabo bwite.”

Paternostre avuga ko mu ntangiriro za 1973, buri wese yabonaga ko impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda ari ikintu gishoboka cyane cyane cyane hashingiwe ku matora ya Perezida n’ay’Inteko Ishinga Amategeko yari ateganyijwe muri Nzeri uwo mwaka ndetse no ku mvururu zari zimaze iminsi mu gihugu, abahutu bakomeje kumenesha abatutsi mu mashuri no mu kazi kandi bigaragara ko ntacyo ubutegetsi bwa Kayibanda bukora ngo buhoshe izo mvururu.

Uko kunanirwa guhosha imvururu z’abahutu bibasiraga abatutsi, nizo Habyarimana yuririyeho ahirika Kayibanda ku butegetsi muri Nyakanga 1973 ariko bikavugwa ko ako kavuyo n’ubundi katerwaga n’abasirikare kugira ngo babone ibirego baheraho bahirika Perezida.

Kayibanda yageze ubwo afatwa n'umunaniro, ashaka kwegura abaminisitiri be barabyanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Rwejo 2020-03-17 20:29:55

Birumvikana ko yati ananiwe kuko igihugu cyari mu ntambara, kandi inzengo zari zitarakomeza imizi. Ibyo rero bisaba ubwitange bwinshi ku bayobozi

2
Lisala 2020-03-17 14:22:41

Hanyumase se ko uyu wanditse iyi nkuru atatubwira ko Kayibanda kuva muri 1962 kugeza muri 1967 u Rwanda rwari mu ntambara? Ibyo se nabyo nibanga?

3
Migina 2020-03-17 11:03:12

Nanjye ibyo justin avuga ndabishyigikiye.U Rwanda ntarwariho kuva 1959 kugeza 1994. Rwari ruyobowe nabanyamahanga.Ntarwariho rwongeye kubaho rusubirana ba nyirarwo nyuma ya 1994.Naragenze ndabona none narumiwe.

4
Red-F-k.3 2020-03-17 09:32:07

Nta Habyarimana nta Ntamabyariro nta Kayibanda nta bakiga Bose nibamwe nka guverineri wabo ... Harakabaho RPF inkotanyi.

5
Tegeko 2020-03-17 08:25:21

Agomba kuba yarashyiraga mu gaciro. si kenshi muri Afurika umuperezida yegura. tumenyereye abiyongeza manda zubuziraherezo.

6
Gahindiro Michael 2020-03-17 08:22:28

Nturora se! In fact Kayibanda yafashweho ingwate. Nakwemeza ko mubamufasheho bugwate niKinani cyali imbere. Kirangije we na Kanyamurengwe (Kanyarengwe), Lizinde Lucifer, Nsekarije Macinya, birara mubavandimwe bacu babarabatwikira, babirukana mukazi, no mumshuli, babona impanvu yo kumukuraho no kumwica urwimbwa. Icyiruta byose nuko nabo urwo bamwishe nabo haje the chosen one akarubagenera.
Bref: amateka akunda kwisubiramo. PK yavuze azategeka 2 terms, yemwe yaranafite impanvu asobanura ukunva zunvikana! Yagize ati: igitera bamwe guhindura itegeko nshinga ngo bakomeze gutegeka, nicyo cyizatuma njyewe ntanga ubutegetsi nyuma ya manda 2. Ibyakurikiye murabizi. Abagabo bakenyeye imishansna, bikorera inkangara zuzuye impaparo ngo basaba ko PK agumaho. Twarahendahenze ngo yoye kwiyamamaza aliko bipfa ubusa!
Kubona umuntu wakoze byinhi nka PK agiye kuzarangiza nka Kayibanda Masudi birababaje cyane.
Aliko wenda muli 2024, azahereza undi muntu inkoni yubuyobozi. Hanyuma we tuzahore tumwibuka nkumuntu wimikaje Democratic process mu Rwanda. Icyo niyemeje ni uko nabikora, nzatangiza drive yo gushinga fund to build the Kagame library and good governance institute! Izubaka ku Rucunshu muli province ya Muhanga!
Mugire amahoro bana bu Rwanda.

7
Maniragaba 2020-03-17 07:43:38

Gutegeka abanyarwanda ngo ntibyoroshye.
Musinga we ngo yabwiye abazungu ati:
Ntiwategeka abanyarwanda utabishe(kubica).

8
Neza 2020-03-17 07:09:58

Rwose ayamateka ntacyo atwigisha kitari yandorerwamo yamoko please!!! Reka turebe ibyanone nibyejo peeee!! Iyowanditse izinkuru bituma (........)

9
Neza 2020-03-17 07:09:56

Rwose ayamateka ntacyo atwigisha kitari yandorerwamo yamoko please!!! Reka turebe ibyanone nibyejo peeee!! Iyowanditse izinkuru bituma (........)

10
[email protected] 2020-03-17 06:21:05

Muzanatubwire Ubuntu ngo yatemberega mugihugu close ntabasirikare cg abapolisi afite bamurinda. Nabyunvise kuri gahusamiryango birantangaza cyane!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza