IGIHE

U Rwanda rugiye gushyiraho ibibumbano bigaragaza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge

4 7-06-2018 - saa 19:22, Dusabimana Aimable

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iri gukora inyigo y’ibimenyetso bizashyirwaho mu gihugu bishingiye ku mateka asharira Abanyarwanda banyuzemo n’uko nyuma bubakiye ku musingi w’ubumwe bakinjira mu nzira y’amajyambere.

Umushinga w’iyi nyingo ugizwe no gushyiraho ibimenyetso by’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bikagaragazwa hifashishijwe ibibumbano, ubusitani n’ikusanyirizo ry’ibihangano by’ubugeni.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Kamena 2018, NURC yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abantu batandukanye barimo abaturutse mu nzego za leta, abayobozi b’amatorero, abo mu miryango ya sosiyete sivile, abanyamateka, abashakashatsi n’abandi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yavuze ko ibimenyetso bizubakwa bigomba kuzakorwa mu buryo bw’ubuhanga kandi butera amatsiko ubisuye ku buryo amahanga yumva u Rwanda akagira n’inyota yo kumenya amateka y’Abanyarwanda bakaba banasura n’ingoro zitandukanye zibitse andi mateka.

Yagize ati “Ibi birango bigomba kuba bigaragaza urugendo rw’Abanyarwanda, icyerekezo n’ingamba. Hagomba gukorwa ibimenyetso umuntu areba akibaza, agatekereza, akazagaruka ubwa kabiri n’ubwa gatatu, akagira icyo yumva akazagaruka akumva ikindi.”

Abatanze ibitekerezo bibanze ku kurebera hamwe iby’ingenzi byagaragaza amateka y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ndetse abayitabiriye batanga ibitekerezo bitandukanye mu kurebera hamwe aho ibyo bimenyetso byazashyirwa.

Hari abatanze ibitekerezo ko ibyo bimenyetso byazashyirwa hose mu gihugu ariko hakabaho n’icyicaro gikuru; hari ibyifuzo byagaragajwe by’uko byazashyirwa i Gasabo nk’ahabitse amateka y’ihangwa ry’igihugu; izindi nama zatanzwe zari uko byazajya ahantu hagerwa n’abantu benshi ariko by’umwihariko ibyo byose bizakorwa hashingiwe ku hantu n’ubundi hasanzwe hazwiho amateka mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko iyi nama ari nk’itangiriro ry’akazi ko gukusanya ibitekerezo ku iyubakwa ry’ibirango ndetse by’umwihariko bakaba bishimiye kubona abazajya babaza aho uwo mushinga ugeze kuko hamaze gutangazwa inyigo yawo.

Yagize ati “Bizanyura mu nzira nyinshi, hari abatari muri iki cyumba, impuguke zagiye zumva ibitekerezo n’izitari aha, zizagira umwanya wo kugira icyo zigenda zongeraho, n’igitekerezo cyo kugira andi matsinda mato mato y’abantu basobanukiwe, inzego zifite amakuru yakunganira mu gutoranya aho ibirango byazajya, icyo bisobanuye n’impamvu yabyo. Ibyo byose bizagenda byegeranywa.”

Yabwiye itangazamakuru ko inyigo y’iki gikorwa hatagize igihinduka izaba yarangije guca mu nzira zose zajyenwe mbere y’uko uyu mwaka wa 2018 urangira.

Yavuze akazi k’inyingo y’uyu mushinga kadatangiye none kuko hari abantu batandukanye bagiye begerwa mu gukusanya ibitekerezo. Ingengo y’Imari y’inyigo irangana na miliyoni zirenga 80 Frw.

Yongeyeho ko bafite icyizere ko mu gihe hazaba hizihizwa imyaka 25 y’urugendo rwo kongera gusana ubumwe bw’Abanyarwanda mu 2019 hazaba hari ishusho y’uko ibirango bizaba biteye ndetse hakazatangwa gahunda y’igihe bizubakirwa n’aho bizashyirwa.

Inyigo y’iki gikorwa cyatangijwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge hari ahandi yagiye ikorwa ndetse ikagerwaho. Hari ingero z’ibibumbano byo muri Afurika y’Epfo, ku mateka ya nyuma y’ivangura rya Apartheid; muri Ireland, ahari icyitwa “Josefina de Vasconcellos sculpture”; mu Buyapani, ahari icya “Hiroshima Cenotaph and Atomic Bomb Dome” n’ibindi.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kugira ngo igere kuri ibyo bikorwa itegura irateganya gukorana n’ikipe y’abiga umushinga barimo abanyamateka n’abashakashatsi; abanyabugeni n’abahanga mu myubakire; abahanzi n’izindi ngeri.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yasobanuye umushinga w'ibirango bigaragaza ubumwe n'ubwiyunge
Umushakashatsi akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Senateri Antoine Mugesera
Inzego zitandukanye zitabiriye inama ivuga ku birango bigiye gushyirwaho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
B 2018-06-09 02:17:48

Ayo mafaranga nimuyafashishe abakene mureke abishe biyunge n’abatariciwe ibindi bizakemurwa na Rulema kumunsi w’urubanza

2
Tab 2018-06-08 13:37:40

Umushinga mwiza rwose. Byazafasha gukomeza umuryango nyarwanda wahungabanyijwe n’amateka mabi. Njyewe mfite igitekerezo ku cyakorwa: kubaka NATIONAL CATHEDRAL nziza kandi nini; kubaka NATIONAL SQUARE nayo nini, kubaka NATIONAL MONUMENT nini. (Bapfa kutazigana ibyakozwe mu mujyi wa Dakar/Sénégal !)

3
Reverien 2018-06-08 00:01:23

Uyu mushinga ni mwiza rwose. Ndumva uzatanga undi musanzu ukomeye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwigisha amateka y’u Rwada. Ese buriya ntibyaba byiza hakoreshejwe amarushanwa (mu banyarwanda) nk’uko byakozwe mu gushaka indirimbo yubahiriza igihugu, ibendera ry’igihugu... Amarushanwa yaba ajyanye na conception (gukora ishusho n’ubusobanuro bw’ibibumbano), ibitsinze amarushanwa bigashakirwa abubatsi b’abahanga (binyuze mw’itangwa ry’amasoko) babyubaka. Numva byarushaho gukora ibibumbano by’umwimerere w’abanyarwanda kandi bikozwe n’abanyarwanda bazi neza amateka yabo n’urugendo bakoze (bakora). Murakoze

4
Mwitonde 2018-06-07 16:29:32

Ibyo bibumbano, ntimuzabihe amasura y abantu, kuko muzi neza ko bishobora gutanga ubutumwa butandukanye nibyo mugambirirye.

Ikindi mujye muha agaciro amakuru n inama muhabwa hano k urubuga, kuko ibi ubusanzwe ababikora bahembwa akayabo. Ubwo igihe mwarimukwiye kujya mugishimira k ubwubufasha kibaha bwo kubahuza n abagenerwabikorwa ndetse mukabona n ibitekerezo by inyunganizi.

Kwamamaza