IGIHE

Nyirarucyaba: Imbanza mu bihangange by’abagore b’i Rwanda

5 19-07-2018 - saa 18:05, IGIHE

Abantu benshi bakunze guhura n’urujijo rw’amateka y’umugore mu Rwanda, bityo bakanabura uwabaha amashirakinyoma y’amateka ye kuva mu ihangwa ryarwo kugeza magingo aya.

Amateka y’ubutwari bw’umugore w’i Rwanda, ni maremare, ku buryo kuyava imuzi ukayagera imuzingo, byasaba kuba urambukiwe utarambirwa vuba kuko bakoze ibikorwa bihanitse kuva mu ihangwa ryarwo, kugeza magingo aya ibigwi byabo bikirimbanyije.

Niyo mpamvu muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe amateka y’umwe mu bagore b’i Rwanda, wabaye imbanza yabimburiye abandi mu kugaragaza ubuhangange n’ubudashyikirwa ku ikubitiro ry’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Nyirarucyaba, umukobwa wa Gihanga cyahanze u Rwanda

Nyirarucyaba dukunze kubarirwa mu mateka y’u Rwanda, ni mwene Gihanga na Nyamususa, akaba umukobwa umwe rukumbi mu bahungu umunani Gihanga yabyaye ku bagore batandukanye.

Igihe cyarageze Nyirarucyaba amaze gukura ashyingirwa mu bikomangoma by’Abazigaba bagengaga Ingoma y’u Mubali (Rweya) aho nyirakuru Nyirarukangaga ari we nyina wa Gihanga yakomokaga.

Kubera ko Abazigaba bari barabaye isanga n’ingoyi n’Abanyiginya, nta cyari gutuma bataremya umubano ushingiye ku gushyingirana, dore ko babacumbikiye imyaka isaga magana atatu, mbere y’uko bahanga igihugu cyabo cy’i Gasabo.

Amateka ntagaragaza neza uwo bashakanye, ikizwi ni uko babyaranye umwana w’umuhungu bakamwita Gacyaba. Igihe cyarageze Gihanga atanga umurage ku bana be, mu gutanga umurage kuri buri mwana yanze ko umukobwa we aheranwa n’ubwoko bw’abanyamahanga b’Abazigaba araganwa na ba nyirarume nk’umwana we yibyariye, afata umwuzukuru we Gacyaba amuraga igisigara cy’ubutaka bwari hagati y’u Bunyoro, Ndorwa, Burera, Rwankeli y’Abalindi na Rwankeli y’abaguyane.

Baremyemo igihugu cy’igihangange cyitwa “u Bugara” bukomoka ku nshinga “Kugara” na byo bijya gusa no kwaguka no kugaba amashami hirya no hino.

Gacyaba ni we Sekuruza w’ubwoko bw’Abacyaba bagengaga Ingoma y’u Bugara. Ni we waje kugira inkomoko ku Banyiginya kandi inkomoko ye y’ukuri ari mu Bazigaba bo mu Mubali, ari naho bakurije inyito yo kwita Abacyaba, ubwoko bw’umugore.

Nubwo Nyirarucyaba yashyingiwe mu ngoma y’u Rweya, ariko amateka agaragaza ko yakomeje kuba umwe mu banyamirimo b’ibwami ku ngoma ya se, ari bo twakwita abakozi b’igihugu muri ibyo bihe.

Nyirarucyaba wa Gihanga yabaye umuyobozi w’umugore wa mbere mu nzego zo hejuru z’igihugu mu mateka y’u Rwanda. Ni we wari umutware w’ingabo zitwaga “Abahiza”.

Abahiza wari umutwe w’ingabo zifite inshingano zo kwikorera imitwaro yose y’ibwami n’indi mirimo yose ijyanye n’ibyo mu gikoni gutegura iminsi mikuru, gusya, kuvoma, n’indi mirimo yose yo mu rugo.

Ubutwari, ubuhangange n’ibigwi bye, ni byo byatumye abana be babarirwaga mu Bazigaba, gihanga abagira abe, bahabwa umurage umwe na bo mu bakomoka ku Banyiginya bagengaga ingoma y’i Gasabo, akaba ari nayo mpamvu mu moko icumi afite inkomoko ku Banyiginya habonekamo n’Abacyaba.

Ubuhangange, ibigwi n’ibirindiro bya Nyirarucyaba, nibyo byatumye benshi bamugira inkomoko y’inka mu Rwanda, aba imvano y’umwe mu migani yabaye kimomo mu w’inkomoko y’inka mu gihugu, kandi bitarabayeho ari ukubimwitirira gusa, ngo arusheho kumenyekana nk’uwakigiriye akamaro kanini, naho ubundi inka zabayeho imyaka amagana mbere y’uko abasekuruza ba se Gihanga bashyikaga mu by’ino.

Nyirarucyaba ni icyitegererezo cy’ubuhangange, kutigaya no kutisuzugura, byatumye ahabwa ubutware bungana n’ubwa basaza be, kandi ubuyobozi bwe butanga umusaruro. Hari n’abandi bagore b’i Rwanda benshi, bateye ikirenge mu cy’umukurambere wabo Nyirarucyaba, bakayobora igihugu kandi bakakigeza aheza hishimirwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Daniel 2018-08-28 11:12:54

Nyirarucyaba kandi niwe wagejeje se Gihanga ku ngoma ubwo yokoze coup d’etat ya mbere avana se ku ngoma amwicishije amata ngo se Gihanga abone uko yima ingoma amuha amata ya Nzobya. Se amwitura kumugira umwana nk’abandi abazamukomokaho bakazamwitirirwa. Ubutwari bwe ni ingenzi. Ni inkomoko ikomeye yireme ry’uburinganire mu Rwanda, nimpfura mubagore b’intwari mu mateka y’u Rwanda. Ibyo muzabisanga mugitabo cy’imirari ryinsigamigani.

2
Daniel 2018-08-28 10:53:34

Mu gitabo cy’ibirari byinsigamigani bivugwa kandi ko Nyirarucyaba ariwe wahesheje se Gihanga ingoma. Uretse kuba ariwe wazanye inka mu rugo, agakamira se Gihanga amata yatumye akira indwara yendaga kumuhitana, akamuha niyo nka yaje kuba symbol yingoma nyiginya, Nyirarucyaba ngo ubutwari bwe ntibwagarukiye aho. Ahubwo ngo niwe wakoze coup d’etat ya mbere mu mateka y’u Rwanda. Muti byagenze bite? Mugitabo cy’imirari yinsigamigani bivugwa ko "Nyirarucyaba akiri umukobwa w’inkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wabazigaba mu mubari aho ibibanuka byasanze abazigaba. Ni ahari Parc y’Akagera kurubu. Bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati " Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami? Nyirarucyaba ati " Hora nzi uko nzabigira, nzabikurangiriza". Ubwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahingutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine, avuruga amata ya Nzobya ahyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangura kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi y’umuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga. ...Nuko Nyirarucyaba amaze kwiza sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano yuko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye n’ubwo ari umugore bwose; bakitwa ABACYABA". Nyirarucyaba aba umwana nkabandi kubera ibikorwa byubutwari byo kuzana inka no kugeza se ku Ngoma yayoboye u Rwanda kuva mukinyejana cya 11 kugeza muri 1959. Umwami yima ari umwami w’inka n’ingoma.

3
iganze 2018-07-30 06:37:40

Ndabashimiye cyane. Mwatubwira se naho byaturutse kuvuga ko abacyaba baba batera umwaku?Nabyo nimubitumareho amatsiko.

4
uwera Solange 2018-07-20 01:38:42

AMurakoze kutugezaho amateka ya nyirarucyaba nge ndi umucyabakazi ariko nkunda ubutwari bwacu tugira!. murakoze

5
clement Kirenga 2018-07-20 01:14:56

Murakoze kutugezaho amateka ya Nyirarucyaba. Mwanditse ubuhangange bwe ariko hari icyo nshaka kongeraho gikomeye yakoze mu bya yakoze byinshi. Bivugwa ko ariwe wazanye inka mu Rwanda. Ngo ubwo ise Gihanga yari yaramuciriye mu ishyamba yaje guhuririrayo n’umusore aramurongora hanyuma Nyirarucyaba aza kubina inyamaswa umugabo arwaye arayikama amuha amata umugabo we arakira. Nuko ngo Gihanga aza kurwara macinya iri hafi kumwica Nyirarucyaba abimenye, ajyana inka arayikama, aha ise amata arakira nuko inka iba ije mu Rwanda ityo. Abazi akamaro k’inka gakomeye twashimira Nyirarucyaba aho yakoze igikorwa cy’indashyikirwa.

Kwamamaza