IGIHE

Iyororoka ry’Abanyarwanda III: Imiryango migari ikomoka ku Basinga

21 6-09-2018 - saa 18:48, Nsanzabera Jean de Dieu

Nta cyiza mu buzima nko kwimenya no gusobanukirwa inkomoko yawe no kumenya Intwari zabaye mu bisekuruza byawe by’imbanza, kuko ubutwari bw’abandi budusemburamo ubugabo.

Tugiye gusubukura aho twasubikiye, tubatekerereza ibisekuruza by’imbanza by’amoko y’imiryango migari ikomoka ku Basinga.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ cya Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda, kidutekerereza mu buryo bwimbitse imiturire y’Abasinga n’amoko umunani abakomokaho.

Amoko y’Abasinga yabarizwaga ku butaka bw’u Rwanda ubwo aya mateka yandikwaga ni arindwi kuko ubwoko bw’Abahunde bwo bwakatiwe muri Congo mu gihe cy’ishyirwaho ry’imipaka.

Ibihugu Abasinga bagengaga byari mu Rwanda byari kuri 16 muri 29 byari binyanyagiye ku butaka bw’u Rwanda mbere y’uko hatangira inkundura yo kubyigarurira kw’Abanyiginya bagengaga ingoma y’i Gasabo.

Abatekereza b’amateka y’u Rwanda bagaragaza neza ko Abasinga batuye bwa mbere kuri ubu butaka bw’u Rwanda, bafite inkomoko ku Bahima babarizwa ku butaka bw’igihugu cya Uganda, aribo bakunze kwita “Abanyankole b’Abahima”.

Abasinga mu kinyankole rikomoka ku nyito iri mu nteruro y’ibigwi ikunze kuhakoreshwa igira riti “Asinga bona”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Asumba bose”.

Abasinga nk’izina rikura inyito kuri iyo nteruro y’ibigwi byabo, ryo rigasobanura “Abatsinzi’’ cyangwa se “Abatsinze’’.

Abasinga biyise iryo zina kubera intsinzi begukanye yo gutura bwa mbere no guhanga ibihugu byabo nk’imbanza mu mateka y’u Rwanda. Abasinga nibo nkomoko y’umujyo w’amateka y’u Rwanda duhora dutekereza muri ibi bihe bya vuba.

N’ubwo Abasinga ari ubwoko buganje igihe kirekire i Rwanda, nabo barimo ibice bitatu hakurikijwe uko bagiye bimuka baza gutura.

Hari Abasinga b’Abasangwabutaka, Abasinga b’Abanukamishyo n’Abasinga b’Abagahe.

N’ubwo bitwa amazina atandukanye y’inyongera, bose bakomoka ahantu hamwe bagatandukanywa n’ibisekuruza by’iyo bakomoka n’igihe bagereye mu Rwanda.

Abasinga b’Abasangwabutaka nibo bashyitse bwa mbere mu Rwanda, iryo zina bakaba bararihawe mu mwaduko w’Abanyiginya, byo kugaragaza inyito ndangatandukaniro y’amateka ko ari bo babimburiye abandi gutura i Rwanda.

Abasangwabutaka nibo bagiranye n’Abanyiginya ubumwe bw’intabohorwa kuko babahishuriye byinshi mu bwiru bw’ihangabihugu hifashishijwe umwiru wabo mukuru Rubunga n’umuhungu Shango, bagize uruhare rukomeye cyane mu gushyiraho imfatiro zihamye z’ingoma y’i Gasabo.

Icyo Abanyiginya babituye, ni ukuba ababyarabami(Ibibanda) b’ingoma nyiginya.

Abasinga b’Abanukamishyo nibo baje bakurikira bene wabo, bazanye n’umutware wa bo Runukamishyo rwa Nyamurorwa, umupfumu wo mu Ndorwa y’i Butumbi. Badutse mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi wategetse u Rwanda ahasaga mu wa 1411-1444.

Abasinga b’Abagahe nibo bahageze bwa nyuma. Iryo zina nyongera ry’Abagahe, barikomora ku butaka bw’inkomoko yabo kuko baturutse mu Bugahe bwa Ndorwa.

Abagiraga ingoma mu Rwanda, ni Abasinga b’Abasangwabutaka ari n’abo bafite amoko y’imiryango migari ibakomokaho.

Dukurikije amateka y’iyororoka y’Abanyarwanda, Amoko y’imiryango migari afite inkomoko ku Basinga ni aya akurikira:

Abarenge: Ni Abasinga bafite inkomoko kuri Jeni rya Rurenge. Ibihugu babarizwagamo cyane twavugamo u Budaha n’u Bwishaza (Karongi na Rutsiro), u Bukunzi (Nyamasheke), u Busozo (Rusizi), n’uBunyambilili (Nyamagabe).

Ababanda: Bakomoka kuri Kibanda sekuruza wabo. Bagengaga ingoma ya Nduga (Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza), Rwankeri y’Abalindi ( Musanze), Rwankeli y’Abaguyane(Mu Majyepfo no hagati y’Akarere ka Musanze), Bugoyi (Rubavu), u Burera, u Bukonya (Gatonde-Gakenke), u Buhoma (Cyabingo-Gakenke) n’u Bwanamwali (Ngororero).

Abenengwe: Ni ibikomangoma byagengaga ingoma y’u Bungwe. Aho bari batuye cyane ni mu Majyepfo y’u Rwanda mu Turere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe na Huye.

Ibihangange byabayeho mu bisekuruza by’Abenengwe harimo abami nka Rwamba wariho mu mwaduko w’ingoma nyiginya wabaye inshuti Magana na Gihanga, Samukende wari umugabo wa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye n’Umuhungu wabo Rubuga watsinzwe na Mutara Semugeshi agahirika burundu ingoma y’u Bungwe.

Abongera: Ibikomangoma by’Abongera nibyo byagengaga ingoma y’u Buliza (Rulindo na Gakenke) n’u Bwanacyambwe( Nyarugenge, Gasabo y’Amajyepfo, Kicukiro na Rwamagana y’Iburengerazuba).

Abami bazwi mu mateka y’Abongera barimo Mugina wagengaga u Buliza wivuganywe na Cyirima Rugwe na Nkuba ya Nyabakonjo wagengaga u Bwanacyambwe wivuganywe na Kigeli Mukobanya.

Abanyakarama: Nta gihugu bagiraga, gusa amateka agaragaza ko bakomoka ku Benengwe, bambutse akanyaru bakajya guhanga ingoma ya bo i Kayanza na Ngozi mu Burundi,

Abungura: Nta gihugu bagiraga, nta n’abatatuzi b’amateka bagerageje gutatura ibyabo. Gusa bakunze gutura cyane mu Buliza, u Bukonya, u Buhoma u Bushiru no mu Burera.

Abahunde: Bagengaga ingoma y’u Buhunde ( Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru), bakomora igisekuruza cyabo kuri Gahunde ka Jeni rya Rurenge . Abami baho bazwi mu mateka y’u Rwanda ni Kalinda n’umuhungu we Muvunyi wivuganywe na Kigeli Rwabugili.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pius 2020-06-28 00:42:59

Mvunyishiriza kuri uyu mucukumburamateka, nkeneye kuganira na we

2
kirabo gizzo 2019-08-29 00:52:46

ok muraho ndashaka kubaza umwami musinga
nawe ni umusinga
ikindi abasing babayeho ryari

3
kirabo gizzo 2019-08-29 00:52:45

ok muraho ndashaka kubaza umwami musinga
nawe ni umusinga
ikindi abasing babayeho ryari

4
Louise Manzi 2019-03-03 14:23:34

Murakoze cyane kuduhugura mubijyane namoko yabasinga. Nagiraga ngo nsubize Murenzi John wabazaga ati ko batavuze abasinga bo kwaburora? Ndibaza ko abasinga bokwaburora arabasinga b’Abagahe. Nanjye nifuzaga kumenya amakuru arambuye yabobasinga bo kwaburora kuko aribo mama akomokaho.

5
Fulgence 2018-10-27 07:49:01

Mwiriwe,

Nibyiza kumenya uko u Rwanda rwacu rwagiye ruturwa.
Niba nasomye neza mbere y’abasinga b;Abasangwabutaka ubutaka bw’u Rwanda nta muntu wari ubutuyeho.
kindi kandi, turabona gusa ibihe abasinga b’Abanukamishyo bagereye mo Rwanda ko ari ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi ahasaga 1411-1444, ariko ntabwo mbona igihe Abasinga b’abasangwabutaka n’ab’Abagahe bagereye mu Rwanda.

Uwaba afite icyo abiziho yansobanurira.

6
Aristide 2018-09-11 12:18:37

Nanjye najyaga nibaza mpamvu yacu !
Ariko ngeze / kdi nitegereje aba nyankore ! Nibyo najya mbwirwa nahise mbona koko inkomoko yacu !
Bihuje neza nibyo nsomye aha !

7
umunyamakuru 2018-09-10 10:34:50

cantona; uzatange nimero zawe na e-mail yawe ku rubuga rwa igihe, hanyuma tuzaguhe umushakashatsi nsanzabera muganire

8
Cantona 2018-09-08 13:19:22

Mwakoze kuriyinkuru nziza ariko ndifuza kubona umuntu wamfasha kumenya byinshi byimbitse ku BANYAKARAMA mwanabishobora mwampa email y’uyuriya mushakashatsi Nsanzabera jean De Dieu.Murakoze

9
Cacou 2018-09-07 14:02:21

Hari uwo nabonye yibaza uko mu basinga habamo abahutu babamo nibyo ubundi abasinga b’abatutsi ni abakomoka ku bahima n’abandi bitwa abongera. Urugero abasinga ni mu bunyambiriri abenshi bari abatutsi barishwe muri genocide yakorewe abatutsi habarirwaga imiryango myinshi y’abasinga b’abaragizi hakaza n’imuryango y’abasinga b’abadugu Abo bari abatutsi Gusa kuko bakomoka ku bahima. Muri make abasinga b’abatutsi bakomoka ku bahima Gusa. Abandi ni ikigiriro Gusa baba ari abahutu.

10
Daddy Darren 2018-09-07 00:18:12

Wakoze ku nkuru z’amateka ntabwo narinziko ababanda nabo ari abasinga! Gusa nagira ngo nkwibutse ko U Buhoma bwa Rwankeri ni mu karere ka Nyabihu ntabwo ari muri Musanze.

11
Nick larson 2018-09-06 21:42:58

Ndashaka kubaza impamvu ntabonyemo abasinga ba ababeja bakomoka kuli kabeja

12
DN 2018-09-06 21:33:15

Can you reach me out in one way or another.

13
Forever 2018-09-06 18:32:33

Icyo nibaza, ese ko numva ngo mu Rda habanje ingoma zabahutu zari zigizwe nimpugu/ibihingu byinshi mbere yuko abanyiginya baduka. Ese ayamoko/imiryango yabasinga barabahutu/ Kuko ubu muririya miryango irimo nabatutsi benshi.

14
Murenzi John 2018-09-06 18:13:28

Murakoze cyane kutubwira amateka yabasinga.arko ntabwo mwavuzemo abasinga bo kwaburora.

15
Jimmy 2018-09-06 16:59:03

Ahoooooo ntiwumva!;
ntabwo narinzi ninkomoko Yanjye nne ndayimenye rwose. bahoraga bambwira kodi umusinga nkabarwanya cyane pe!
Nne ubu ntabwo nzongera. mvuka Gisagara Nyanza. murakoze cyane rwose.

16
Eric 2018-09-06 15:30:08

Nanjye ndifuza ko mwampa inkomoko y’ubwoko b’abagesera,Murakoze

17
Eric 2018-09-06 15:30:08

Nanjye ndifuza ko mwampa inkomoko y’ubwoko b’abagesera,Murakoze

18
K.M. 2018-09-06 14:24:30

Amakuru wanditse ashobora kuba ariyo ariko abahunde ntabwo ari abanyarwanda babasinga kandi uriya Gahunde uvuga ni Gihunde baje za Kamuronsi baturutse Bweramvura ya Kinihira baciye za Bwishaza babanza gutura Nyabyunyu/ Mugunga
berekeza Kamuronsi. Niba ushaka amakuru arenzeho uzandebe nkwereke uwayaguha byimbitse.Uzahamagare kuri 250785812605

19
K.M. 2018-09-06 14:24:29

Amakuru wanditse ashobora kuba ariyo ariko abahunde ntabwo ari abanyarwanda babasinga kandi uriya Gahunde uvuga ni Gihunde baje za Kamuronsi baturutse Bweramvura ya Kinihira baciye za Bwishaza babanza gutura Nyabyunyu/ Mugunga
berekeza Kamuronsi. Niba ushaka amakuru arenzeho uzandebe nkwereke uwayaguha byimbitse.
Uzahamagare kuri 250785812605

20
NDAHIMANA 2018-09-06 14:16:23

Ubutaha muzatubwire imiryango y’abega.

21
Cacou 2018-09-06 13:20:36

Iyi nkuru niyo rwose kuko iwacu bamye batwita abahima b’abasinga igisekuru cyacu koko kiva muri ankore muri Uganda . Ariko abanyakarama menya badakomoka kubasinga ahubwo baba bava inda imwe n’abega Usibyeko nanone hari umuryango nzi wiyita abanyakarama b’abasinga. Very good job !!! Keep it up in your search

Kwamamaza