IGIHE

Inkomoko y’umuhamirizo w’intore, mu bigwi bya Kigeli Rwabugili

1 18-07-2018 - saa 08:58, IGIHE

Mu muco wo gushakira igihugu imbuto n’amaboko, Umwami Kigeli IV Rwabugili, wayoboye u Rwanda kuva mu wa 1853-1895, yabaye indashyikirwa mu bami bamubanjirije mu guhahira igihugu ibyiza byinshi mu mahanga yari azengurutse u Rwanda, by’umwihariko mu myidagaduro.

Byinshi mu byo tubona kandi bikunze kwizihiza abanyarwanda n’abanyamahanga mu myidagaduro nyarwanda, byadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili nk’uko tubikesha igitabo “Umuco mu Buvanganzo” cyanditswe na Nsanzzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo waanavuze ku muhamirizo w’intore umaze kugira ibigwi by’indashyikirwa mu muco n’amateka y’u Rwanda haba no mu mahanga aruzengurutse.

Mu Rwanda rwo hambere, habagaho kubyina byihariwe n’abagabo gusa, ari byo bitaga “Umuhamirizo w’Intore”. Imiterere yawo yabaga iteye nk’iy’ishozarugamba, kuko iteka ibikoresho bajyanaga ku rugamba, ari na byo ahanini byakoreshwaga muri uwo mukino, akaba ari na ho abanyamahanga bakurijeho kuwita “Imibyinire njyarugamba”.

Umuhamirizo w’Intore wadutse ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, ahasaga mu 1880, utangijwe n’Igikomangoma Muhigirwa, umuhungu wa Rwabugili wategekaga Ingabo zitwa Inyaruguru, uwo mutwe w’ingabo, akaba ari wo yatangirijemo uwo muhamirizo n’indi mitwe y’Ingabo yariho muri icyo gihe, ihugukira uwo mukino w’agahebuzo.

Ni umudiho w’Intore wamamaye mu Rwanda ndetse ukaba kimwe mu bikunze gususurutsa abantu. Iyo ubonye Intore zihamiriza wibaza uwagize igitekerezo cyo guhimba ubwo bwoko bw’umudiho uryoheye amatwi n’amaso. Umuhamirizo, ni urukomatane rw’umwiyereko w’abarundi no kwizibukira amacumu kw’Abanyarwanda.

Iyo ni yo mpamvu iyo Intore zihamiriza ziba zifite amacumu n’ingabo, kandi uburyo zitakuma bugasa n’ubwerekana ko ziri ku rugamba. Umuhamirizo wabanje kujya ubyinirwa ibwami mu birori imbere y’abatware, nyuma uza gusakara no muri rubanda binyujijwe mu masomo bigiraga mu itorero ry’igihugu, barawiga barawumenya bakajya nabo bawukina.

Umuhamirizo ni umwiyereko werekanaga uko ingabo ziba zitwaye ku rugamba mu gihe cyo hambere. Mu kugera mu Rwanda, wahuriranye n’amakondera aherekezwa n’umurishyo w’ingoma Ruharage n’ingaraba byadukiye rimwe bivuye i Bujinja muri Tanzania kuri ubu.

Ruharage ni ingoma bavuga ko yamenyekanye vuba mu Rwanda. Izina irikomora ku ruhu rw’imparage yabaga ibambishije, nyamara ariko wasangaga izo ngoma zibambishishe impu z’ihene. Ingaraba yo ni ingoma ifite umubyimba muto ku buryo yenda gutera nk’igitembo, ijya kuba ntoya mu mushyishyito ahagana hasi ikagira uburebure buri hagati ya santimetero 90 na 100 n’umurambararo wa sentimetero 20. Iyi yo iba ikoresheje uruhu rw’inzoka, ikimasa cyangwa urw’impongo, igiti cyayo kiba kinyerera.

Izi ngoma ni zo zakundaga guherekeza umuhamirizo w’Intore wafashe intera ndende, ku ngoma ya Musinga. Impamvu wamamaye cyane muri icyo gihe, ni uko ari umwe mu byari byitaweho cyane mu birangamuco byari bisigaye mu byigishwaga mu itorero ry’igihugu nyuma y’uko Ababiligi barikuraho mu wa 1924.

Intore zinjiraga mu ngamba ziherekejwe n’amakondera yavuzwaga n’abari bafite ubuhanga bwo kuyavuza. Mu kuva mu ngamba Intore zaherekezwaga n’ayo makondera ajyanye n’umurishyo.

Izina “Intore” ryo rikomoka ku magambo atatu y’Ikinyarwanda, ariyo “Gutora, Gutoza, Itorero.”

Umwaduko w’iryo zina wari usanzweho mu Rwanda ubwo uwo Muhamirizo w’Intore wadukaga, kuko n’ubundi habagaho Itorero, ari ryo shuri ryo hambere. Intore, yabaga yarigiyeyo, igatozwa, igatoranywa nk’iyatsinze ibyigwa byose aba yarigishijwe.

Muri icyo kibariro cyo ku ngoma ya Rwabugili, ni bwo mu Itorero ryo hambere, mu byigishwagamo, hiyongereyemo n’Umuhamirizo w’Intore. Ni ukuvuga ko, habagaho Intore ziga, kandi zigakora ibintu byinshi, ariko ubwo hiyongereyeho n’Umuhamirizo.

Umuhamirizo w’Intore wabaga ugamije ubusabane no kwereka abayireba imyitwarire y’ingabo ku rugamba. Buri muhamirizo w’Intore ugizwe n’ibice 4 by’ingenzi, ari byo “Gutanga inka, Kwakira inka, Kwimika inka no Kugwa mu nka.”

Mu kujya mu ngamba, intore zabaga zihagaze neza kuri gahunda, ku buryo zihamiriza nta kubusanya.

Ubumenyi bw’ikirenga mu muhamirizo w’intore, bwatumye uba umwihariko w’Abanyarwanda, kuko wuje urusobekerane rw’ubumenyi buhanitse, butuma uwurimo akora ibintu byinshi bitandukanye kandi mu gihe kimwe. Rwabaye urukererezabagenzi, uwuhanze amazo yirengagiza icyamugenzaga akabanza kugaburira amaso ibyo byiza biri mu muco nyarwanda.

Ni umwe mu mwimerere w’i Rwanda utajya uta agaciro cyangwa se ngo unasaze na bugingo n’ubu ubwo aya mateka yandikwaga. Ni amazimano y’umutimamuntu azimanirwa abashyitsi b’Imena baje bagana u Rwanda, ba mukerarugendo bakinubira gusubira iwabo batawubonye.

Intore yo mu Itorero Ndangamuco ry'Igihugu, Urukerereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Athanase 2018-07-18 13:16:27

Rwanda wagize abakurambere bakunze urwanda barukura mwicuraburindi ntibu ntitwatereye agati muntozi turajwe inshinga niterambere ryurwanda turangajwe imbere nintore izirusha intambwe nyakubahwa Paul KAGAME imana ibidufashemo tugire urwanda rwifuzwa kandi twifuza.

Kwamamaza