IGIHE

Inkomoko y’Insigamugani: Baramugaraguza agati!

2 26-07-2018 - saa 15:34, IGIHE

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uri mu byago, ubonetse wese akamushinyagurira ak’impabe itagira kivugira; ni bwo bavuga ngo “Baramugaraguza agati.”

Wakomotse kuri Kamegeri k’i Kigoma na Muyange (Gitarama); ahasaga umwaka w’i 1600. Ubwo umwami witwa Mibambwe II Gisanura yari amaze gutura mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana ho mu Nduga, yatonesheje umugaragu we witwaga Kamegeri, w’umusinga wo kwa Jeni rya Rurenge; mbese amutonesha by’agahebuzo.

Amuha kubakisha urugo rwe rwo mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana rwitwaga Zihare. Kamegeri urugo ararwubakisha karahava, agabanya abatware inkike; buri mutware iye.

Imirimo y’ibwami yaratunganye bituma aba umutoni w’akadasohoka kwa Gisanura. Arashyama, bukeye ubutoni bwe bumutoza kureguza bagenzi be. Uwo areze agafatwa akabohwa, ndetse bakanamutanga agapfa.

Amaze kurengwa n’ubutoni abwira Mibambwe Gisanura, ati “Dore abagome bamaze kugwira mu Rwanda, none reka nkwereke icyabagukangarira bagacukirwa aho kukugomera; ati “Hepfo y’urugo aha, hari urutare rushashe neza, maze uzajya agucumurira tuzajye dushaka inkwi turucanire imitaga ibiri, nirumara gutukura tumubohe amaboko n’amaguru turumukarangeho apfe ashiriye; icyo kizakanga abasigaye boye kongera kubyutsa umutwe.”

Ni uko, Mibambwe aramwemerera, kuko nta cyo yamuhakaniraga kibaho. Yari yaramuhumye umutima, uwo ashatse kwicisha ngo ni umugome agafatwa akabohwa, bagasambura inzu, bagashaka inkwi, bagacanira urwo rutare, rwamara gutukura bakarumushyiraho Kamegeri abahagarikiye, akagumya kurumugaraguraho kugeza igihe umubiri we uhindutse ivu risa.

Biguma kuba bityo, rubanda rurakakakakwa, igihugu gitangira kwinuba Kamegeri kuko agirira u Rwanda nabi; bati “Ku ngoma zindi iri ntitwaribonye! Nta n’ubwo twumvise urupfu rumeze nk’uru rwo kuri iyi ngoma ya Mibambwe na Kamegeri ke!”

Ubwo abatware b’ibwami ndetse n’abahungu bagumya kwanga Kamegeri kubera urwo rupfu yadukanye mu Rwanda.

Bukeye arega umugabo w’umushambo witwa Simparinka, ati “Simparika aba ku ruhago rwawe kandi ari umugome, nutarumuvanaho azaguhumanya, kuko ahora yiyuzuza n’abarozi.”

Mibambwe arabyemera ariko agiye kumutanga ngo apfe, ku bw’Imana umukobwa wabo witwaga Kamondo muka Mibambwe ari n’inkundwakazi arahagoboka; ashaka uburyo bwo kumukiza, ndetse, biziramo no gukiza igihugu cyose.

Ni uko Kamondo ajya mu bwiherero areba imyambaro myiza ajya gushengera kuri Mibambwe, undi amukubise amaso aranezerwa; Kamondo we aho kunezerwa araturika ararira, noneho Mibambwe amubaza ikimuriza. Abari aho ariko bari babigambanye bati “Ararizwa n’ukuri!” Bati “Ndetse n’aho azi kwihangana!” Mibambwe ati “Kuki?” Bati “Mbe Nyagasani ubwo uri aho utaramenya ko Kamegeri yamuhimbiye ko ari umurozi?!”

Mibambwe arabirindura, atumiza Kamegeri igitaraganya, amaze kugera aho, ahamagaza abatware n’abahungu n’abantu bakuru abateranyiriza iwe; ahagarika Kamondo na Kamegeri imbere y’abo; ati “Rubanda nimundebere Kamondo uyu na Kamegeri, maze mumbwire uwo mubona ukwiye kuba umurozi muri bombi!”

Abateraniye aho baba babonye umwanya wo kwinigura barega Kamegeri, batera hejuru; bati “Umurozi ni Kamegeri, we unakomoka kwa Kimari cya Rurenge.” Uwo bise Kimari ni Jeni rya Rurenge. Mibambwe abwira abari aho, ati “Ndamutanze napfe kandi mumwice urwo mushaka, kuko yahimbiye urugo rwanjye amarozi.”

Kamegeri yarafashwe, abahungu baramwesura baramuboha, bagiye kumwica, rubanda ivuza induru; bati “Rwa rutare yasengeye abandi na we aba ari rwo bamukarangaho.”

Ni uko rubanda barahurura, bajya gushaka inkwi mu ishyamba rya Nkibiki bacanira urwo rutare, rumaze kwatura barumuhirikaho uko yakaboshye amaboko n’amaguru; icyo cyago yasengeye abandi aba ari we ugiheruka.

Rubanda rero bamwunamaho baramugaragura; bamugaraguza ibiti; yewe n’uje hanyuma agafata agati abonye kose agapfa kukagaraguza ako gahirivi ke kandi areba yashiririye. Inkuru ikorerana i Nduga yose isakara u Rwanda, bavuga ko Kamegeri bamukaranze ku rutare, bakamugaraguza agati.

Ni uko impundu zimara ukwezi ijambo ari rimwe hose, ngo “Kamegeri bamugaraguje agati ku rutare rwe!”

Kuva ubwo bararumwitirira, rwitwa Urutare rwa Kamegeri kugeza magingo aya. Ruri mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana ahahoze ari muri Komini Kigoma, mu nsi y’umuhanda wa Kigari — Huye.

Rwabaye n’imvano y’ijambo bahanisha ushaka kugirira undi nabi, bati “Sha! Aho uzi ko urwo ari urutare rwa Kamegeri!” — Kugaraguza ikintu agati - Gukina ku mubyimba by’agashinyaguro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hategekimana 2018-07-26 23:56:31

Ahhhh ingoma ziba nyinshi,umutoni warenzwe aba umutobyi ;ngaha data nundi yumvireho

2
M.FIACRE 2018-07-26 09:53:30

Mbega isomo ryiza

Kwamamaza