IGIHE

Inkomoko y’Insigamugani “Bamutaye iyo gihera!”

0 15-09-2019 - saa 15:58, Nsanzabera Jean de Dieu

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wareshyaga n’abandi mu cyubahiro, nyuma agahemuka bakamuta iheruheru ku mpamvu zimwiturukiyeho; nibwo bavuga ngo “Bamutaye iyo gihera!”

Wakomotse kuri Nayitani mwene Nsoro Samukondo i Gasabo ka Rutunga na Gikomero mu Bwanacyambwe (Kigali) ahayinga umwaka w’i 1300.

Uwo mwana Nayitani mwene Nsoro, nyina yitwaga Mutana, bagatura i Gasabo kuko ari ho Ingoro y’u Rwanda yari iri icyo gihe. Mu mabyiruka ye, abyiruka rubanda rwose rumushima. Amaze kuba ingaragu yuburukana ingeso yo kugoryama atangira kwiyandarika; akajya arara aho adakwiye kurara, agasangira n’abo badakwiye gusangira.

Rubanda bagumya kubihisha se. Bimaze gusayisha, abagaragu b’inkoramutima babibwira nyina bati “Umwana wawe amaze gutera isoni tukabura uko tubigenza. Yabaye ikirumbo asigaye arara ahadakwiye, agasangira n’inyandagazi zose.’’

Mutana abyumvise agwa mu kantu; ashaka ingenza zitari ba bandi bamubwiye, ati “Mujye mungenzurira Nayitani mundebere aho arara n’abo basangira.”

Ingenza zitangira kubaririza ubwo. Bidaciye kabiri zisanga Nayitani asangira n’abatwa kandi cyaraziraga. Niko byari bimeze icyo gihe. Bajya kubibwira nyina, bati “Koko ibyo rubanda rumuvuga si urubwa ni impamo.’’

Ariko ntiberura ngo bamubwire ko basanze asangira n’abatwa. Bucyeye Nayitani ajyana n’abatwa b’i Rumuri na Muhura guhiga, bubiriraho; aho gutaha iwabo ararana na bo iwabo; barara inkera. Ngo bigeze mu giçuku gishyira inkoko, abatwa baratangira bararwana, baratemagurana, barakomeretsanya n’inkota karahava; ndetse na Nayitani abakomerekamo; akomereka bitabasha kwisindagiza: urutugu ruratendera.

Mu gitondo abatwa baramuheka bamujyana iwabo Gasabo. Mutana amukubise amaso akubitwa n’inkuba, arumirwa.

Amaze kumenya ko yakomerekeye mu nkera y’abatwa yanga kumurwaza rwihishwa amwereka se, ati “Dore urwo dupfushije.”

Nsoro abaza Nayitani icyamukomerekeje naho yakomerekeye. Nayitani atinya kumubwira ukuri ahubwo aramubeshya, ati “Ni igiti nagwiriye niruka.’’

Nsoro na rubanda banze kubyemera baramukurikirana. Ageze aho araberurira ati “Nakomerekejwe n’abatwa b’i Rumuri.’’

Nsoro ati “Bigenze bite?” Nayitani ati “Twavuye guhiga bunyiriraho ndara iwabo, barara inkera, bigeze mu gicuku bararwana barankomeretsa!’’ Rubanda basekera mu bipfunsi batinya gusesereza shebuja.

Nsoro yumvise ko umwana we yakomerekeye mu nkera y’Abatwa biramubabaza. Abaza rubanda ruri aho, ati “Rubanda uyu mwana akwiye iki?’’ Abandi bati “Akwiye guhabwa akato akaguma mu batwa, ntihagire uwo begerana!’’

Nyina abyumvise arinjirwa agira akambuguyu (agatima karehareha). Abwira umugabo ati “Aho kumurekera mu batwa, mfite aho navuye nimumwohereze yo. Iwabo i Karagwe; yari Umuhindakazi.’’

Nuko Nsoro na Rubanda barabyemera, Nayitani baramuzinukwa acirwa ishyanga iwabo wa nyina agumayo burundu, arinda agwayo abitewe n’ubugoryi bwe bwamugize ikirumbo.

Ni ibyo rubanda bakomoyeho imvugo yahindutse umugani, bacira ku muntu wahemutse bikabije, bikarinda kumuviramo inkurikizi mbi yo kumwanga uruhenu; bakavuga rero, ngo “Bamutaye iyo gihera (= kure)!”

Guta iyo gihera =Kuzinukwa; kwanga uruhenu= Kujugunya kure

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza