IGIHE

Ingoma ya Cyilima Rugwe, intango y’ibyiciro by’ubudehe: Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa (Igice cya I)

18 24-09-2018 - saa 10:09, Nsanzabera Jean de Dieu

Abanyarwanda benshi ndetse n’Abanyamahanga bakunze kujya impaka ku mateka y’u Rwanda cyane cyane bibaza ku nkomoko y’amoko mpangano yabiciye bigacika mu bihe byo ha mbere, kugeza ubwo bibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cya Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Muco , Amateka n’Ubuvanganzo, tugiye gushyiraho akabago kuri icyo kibazo kibazwa na benshi, cyane cyane abakiri bato babone impamba y’amashirakinyoma ku Bahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Mu ntango y’ihangwa ry’igihugu cy’i Gasabo ku ngoma ya Cyilima Rugwe wategetse ahasaga mu wa 1345 kugeza mu wa 1378, nibwo iyo nyito y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yadutse i Rwanda rwa Gasabo.

Iyaduka ry’izo nyito ryari rikurije ku byiciro by’Ubudehe byatangijwe n’umwami Cyilima Rugwe, mu rwego rwo guteza imbere igihugu cye, abaturage bacyo ndetse no gutegura uburyo ingaruzwamuheto z’ibihugu Gasabo izagenda yigarurira umusubizo zizabaho kandi neza, dore ko yabishyizeho amaze kwigarurira ingoma y’u Buliza.

Ubudehe, cyari igikorwa cyarangaga ubufatanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda bo hambere, mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Ibyo byiciro by’ubudehe bwari uburyo bwo kumufasha kumenya imibereho y’abaturage mu by’ubutunzi, abari hasi bakazamurwa, abakanyakanya bagasindagizwa kugeza ubwo bageze aheza hifuzwa, abakungu bagafasha ubuyobozi mu kuzamura abari hasi cyane.

Icyiciro cy’ubudehe, ntabwo cyari icyiciro gisuzumirwamo imiterere y’ubutunzi n’imibereho y’abaturage gusa, cyari n’uburyo bufasha ubuyobozi bw’igihugu kumenya inzego z’imitekerereze y’abo bayobora. Ufite imyumvire yo hasi bigasaba ko yigishwa kugira ngo arusheho gukataza ajya mbere agendane n’abandi mu mushinga wo kubaka u Rwanda.

Ubudehe bwadukanywe mu bihe u Rwanda rwari rukataje mu kwigarurira ibihugu bityo bukanifashishwa mu kumenya imitekerereze n’imyumvire y’abaturage mu mugambi mushya w’igababitero mu mahanga. Ababyumva bagafasha ubuyobozi kubishimangira, abatabyumva bakigishwa.

Ubudehe ni igikoresho gikomeye cyane Abanyiginya bifashishije mu kumenya icyo abaturage b’ibihugu bigaruriye batekereza ku mugambi wabo wo kwigarurira ibihugu, biryo bakabona amakuru y’icyo bagomba kubakorera ngo barusheho kuyoboka.

Kugira ngo buri muntu ashyirwe mu cyiciro cy’ubudehe iki n’iki harebwaga imyumvire ye kuri Politiki y’igihugu yariho y’igababitero byigarurira amahanga, ubushobozi bwo gutera inkunga umushinga wo kubaka u Rwanda, ubuyoboke bugamije kuzamurwa ahisumbuye n’ubushake bwa buri muturage mu kwitangira igihugu.

Ibyiciro by’ubudehe byashyizweho na Cyilima Rugwe ahasaga mu wa 1345:
Icyiciro cya mbere cy’Ubudehe: Icyiciro cya mbere cy’Ubudehe mu Rwanda rwo ha mbere kitwaga “Ubututsi”. Abari muri icyo cyiciro nibo bitaga “Abatutsi”. Yari umuntu utunze amashyo y’Inka, kandi akaba afite abo yagabiye Inka n’abandi afite nk’abagaragu bahakirwa Inka.

Aha bigaragara ko ubututsi bwari imiterere y’imibereho n’imirimo yabagaho mu Rwanda rwo hambere, ishingiye ku bworozi bw’inka, dore ko ariyo yari ubukungu bw’ikirenga bw’igihugu.

Kuba umututsi byasabaga ibintu bitatu by’ingenzi birimo kuba ukataje mu myumvire y’ikirenga muri gahunda z’igihugu zari zigezweho icyo gihe nk’igababitero byigarurira amahanga. Ukaba uzishyigikiye ugafasha n’ubuyobozi bw’igihugu kuzishyira mu bikorwa.

Byasabaga kandi kuba wemera udashidikanya kumenera amaraso igihugu kugira ngo ugicungure ugikize umwanzi, kuba ufite ubushobozi bw’ikirenga mu gufasha ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa igenamigambi riri mushinga wo kubaka u Rwanda.

Ubushobozi bw’icyo gihe bwabarirwaga ku nka umuntu yabaga atunze, kuko inka nizo zari zihatse ubukungu bw’ikirenga bw’igihugu.

Uwashyizwe mu cyiciro cy’ubututsi ni we wafashaga i bwami kugabira inka abaturage bakennye mu rwego rwo gushimangira ko umwami ari Nyamugirubutangwa ntacyo abaturage be bamuburana, bityo bakarushaho gukunda ubuyobozi bwe.

Kugabira inka abaturage, byatumaga harwanwa ubukene ari na we mwanzi ukomeye w’imbere mu gihugu, bityo umwanzi wo hanze ntabone aho amenera.

Uwabaga ari muri icyo cyiciro, yabaga afite inshingano zikomeye zo gufasha igihugu guhangana n’ubukene n’ubworo aha abaturage Inka zo korora. Ni ukuvuga ko kuba Umututsi ntibyari icyubahiro gusa, ahubwo byari n’inshingano zo gufasha Leta kuzamura abakiri hasi kugeza ku mutindi.

Icyiciro cy’ubudehe cya mbere cyari n’icyiciro kigaragariza intego z’ubuyobozi, abaturage bafite imyumvire ikataje mu mushinga wo kubaka u Rwanda bagafasha ubuyobozi mu kwigisha abandi no kubazamura mu ntekerezo bakarushaho guhuguka bakagendana n’abandi.

Kuba Umututsi byari ukugira ubushobozi n’ubuhanga bwo gufasha Leta gutekerereza igihugu. Hari ibyo amateka atugaragariza ko hari benshi bahungaga icyiciro cyo kuba Umututsi kandi babifitiye ubuhanga n’ubushobozi, kubera inshingano ziremereye abari muri icyo cyiciro babaga bafite zo gufasha Leta kubaka igihugu n’umuturage wacyo.

Icyakora nabo ibwami ntibabihanganiraga, barabanyagaga bagasubira mu byiciro byo hasi kuko babaga banze kurwanira igihugu.

Mu nkuru zikurikiyeho, tuzabagezaho ibindi byiciro by’ubudehe byashyizweho na Cyilima Rugwe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Fdu 2019-03-14 00:20:39

Nonese konumva ataruko twabyize batubwiye yuko umututsi akomoka ethiopia umuhutu akomoka chad umutwa akomoka mubice bya congo kd umututsi yaje aragiye inka umuhutu aza aje guhinga umutwa aza aje guhiga

2
RUHINYUZA RWA MUNYAKURI 2018-09-25 07:17:19

ARIKO ABANTU MWABAYE MUTE, AGATSINDA NTIMUTINDA KUGARAGAZA IBIBARIMO!!! UMWANDITSI ARAVUGA NGO : KUBA UMUTUTSI BYASABAGA KUBA UHUGUKIYE POLITIKI IGIHUGU KIGEZEHO Y’IGABABITERO BYIGARURIRA AMAHANGA, KANDI UKABA UFITE N’UBUTUNZI BUFASHA LETA KUGERA KU NTEGO ZAYO, UBWO BUTUNZI BW’IKIRENGA BW’ICYO GIHE BWARI INKA. NAMWE MUTI NU GUTE GUTUNGA INKA BYAKUGIRA UMUNYABWENGE, MURUMVA BIHURIYE HE N’IBYO UMWANDITSI YATUGARAGARIJE? ARIKO MWAGIYE MUSOMA NEZA!!!!!KARLO WOWE WASIGAYE INYUMA NTUZI AHO U RWANDA RUGEZE!!! NINDE WAKWIGISHIJE KO UBUHUTU, UBUTUTSI N’UBUTWA BYARI AMOKO Y’I RWANDA??? IMPUGUKE ZIRAGERAGEZA KUBEREKA UKURI KW’IBIRIHO, MWEBWE MUKAZANA IBIRI MU MITWE YANYU!!! NAHO I BURUNDI BAKIVUGA KO BIRIYA ARI AMOKO, NI BAKE BDASOBANUKIWE N’AMATEKA YABO, KUKO AMOKO Y’I RWANDA : ABAHINDA, ABANYAKARAMA, ABAKONO N’ABANDI NAHO ARAHARI. MWAGIYE MWUMVA IBINTU UKO BIRI. IKINDI NABIBWIRIRA, MUJYE MUSOMA N’IBITABO, AHO GUTEGEREZA AGAKURU KAMWE KAZACA KU GIHE NGO NIHO MUZAMENYERA AMATEKA. MUSHATSE MWAJYA MUSOMA, NJYEWE RUHINYUZA WA MUNYAKURI NDABIBABWIYE!!!!!

3
RUTABESHYA 2018-09-25 06:59:49

karlo na kamari, biriya byitwa ubuhutu, ubututsi n’ubutwa, bibarizwa muri Congo, uzasanga aho babikoresheje n’ubundi hari mu Rwanda mbere y’uko abadage bakata imipaka, naho u Burundi, uwahakoronije ni umwe n’u Rwanda ni umubiligi, ari nawe washyizeho ayo moko mpimbano ngo ace mo abantu ibice kugira ngo abayobore. Ntaho batanyaga, no kuri ubu iyo Perezida aguhaye minisiteri ukayiyobya ntiwubahirize inshingano zawe, arayikwambura kuko n’ubundi ariwe wayiguhaye. Murumva ko ntaho bitaniye no kuba kera baraguhaga inka wagoma bakayikunyaga

4
samu 2018-09-25 06:42:01

Nibyiza gusa mujye mwerekana na source yibyo mwanditse kugirango tumenye ko Atari ibyiyumviro byumwanditsi

5
samu 2018-09-25 06:41:59

Nibyiza gusa mujye mwerekana na source yibyo mwanditse kugirango tumenye ko Atari ibyiyumviro byumwanditsi

6
UMUNYAKURI 2018-09-25 06:34:13

muvandimwe kabeho. n’ubundi ibyo wavuze ko ubuhutu , ubututsi n’ubutwa byari pilitiki ntaho bitaniye no kuvuga ko ubudehe nabwo ari politiki. Kuko byose ni uburyo bwo gukemura ibibazo biriho mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.Yaba ubudehe dufite ubu, yaba ubudehe bwahanzwe na Rugwe, iyo ususuzumye neza usanga intego yabwo ari imwe. Iby’imfura z’abatutsi b’ibwami nk’uko wabivuze, n’ubundi ukuzwa ni ufite abo akuriye no muri ibi bihe byacu, abo mu cyiciro cya kane bagereranywa n’abo mu cyiciriro cya mbere cyo mu bihe byo ha mbere. Gukoresha ijambo ubudehe ,ni uburyo bwo kugira ngo abatazi inkomoko y’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa babyumve vuba

7
Pierre-Amal Kana 2018-09-24 20:40:51

Inyandiko ya Nsanzabera ku byerekeye ibyitwa amoko mu Rwanda( abatutsi, abahutu n’abatwa), mbonye asobanura inkomoko y’ijambo ’’ Ubututsi’’, nagirango nzabe Nsanzabera ibimenyetso bya gihanga aheraho ( Reférences et sources) yemeza ibyo avuga. Niba yarakoze ubushakashatsi, niyerekane inkomoko n’ishingiro ry’ibyo avuga.

8
degau 2018-09-24 10:32:10

Muzadushakire uko inzu y’Abantandura iteye, n’aho yaturutse mwa mfura mwe.

9
Kabeho 2018-09-24 09:22:58

Wari wagerageje iyo udakoresha ubudehe cyangwa ibyiciro by’ubudehe. Iyo uvanze ikinyarwanda cya cyera n’icy’ubu hari igihe bitaryoha, bigasa no kwangiza ururimi. Ibyiciro by’ubudehe ni ururimi rushya rw’urucurano. Ubudehe bisobanura gukorera hamwe abantu bagahana umuganda, cyangwa bafatanya kwikemurira ikibazo.

Ikibazo cy’ubututsi, ubutwa, ubuhutu ni ikibazo cya politiki uretse ko cyera batabyitaga politiki kuko batari bazi iryo jambo, ariko mu bucurabwenge bwabo byajyaga gusa. Ubututsi rero bufitanye isano n’i Bwami (ubutegetsi), kimwe n’uko kuvukana imbuto byari bifitanye isano n’i Bwami cyangwa kuba imfura ( abafitanye isano n’i Bwami bashoboraga gutoranywamo abayobozi). Urugero: Bibiliya ivuga ko NEBUKADINEZARI (muri Babyloni ya Cyera) batoranyije abahungu b’imfura bo mu baheburayo. Ni amagambo yajyanaga iteka n’i Bwami. Ndetse n’ubuhutu n’ubutwa byose byari bifitanye isano n’i Bwami. Aho ubwami bwa Gasabo butari buri ntibyashoboraga gukoreshwa. Kimwe n’uko mu tundi duhugu twari tutarigarurirwa n’abanyiginya ayo magambo atariho cyangwa atari afite umumaro kimwe. Ariko ntiwavuga ko hatari abantu bafite amasura atandukanye. Kimwe n’uko ugiye muri Nijeriya wahabona abo wakwita abatutsi cyangwa abatwa. Na Kongo ni uko , tanzaniya, chtade, Senegari n’ahandi. Mu gihugu cy’igisaka bari bahari, mu gihugu cy’Ubugesera bari bahari n’ubu barahari ex: ABAMERE.........., nduga bari bahari n’ahandi. Ibyo bice by’abantu byari bifite icyo bishatse gusobanura mu rwego rw’ubutegetsi cyane cyane bizwi gusa n’Abiru. Kuko hari n’impamvu i Bwami bashakaga mu Bega, abatsobe n’abandi. Nabyo bifite icyo bishatse kuvuga. Urugero naguha mu buryo bw’ikibazo, nakubaza nti: ’’ Iyo banyagaga abagore beza bashyingirwaga bande? Abatwa? Abahutu? Abatutsi? Ese banyagaga abagore beza bo ntabo babaga bafite? Ese abakomoka kuri abo banyagano nabo babaye abatutsi cyangwa abahutu???????????. Ni gute Umwami yanyagaga umuturage umugore we kubera ubwiza yamubonanye? Nta beza se babaga mu miryango y’aho i Bwami? Ese abanyiginya bari abatutsi gusa?(igihugu cy’abanyiginya), Ingabo z’abanyiginya zari abatutsi gusa? Abarashi, ibitsimbanyi, abatabazi, abakinzi, n’indi mitwe yari igizwe n’abatutsi gusa? Aha UMUTUTSI ndavuga nk’uko abantu b’iki gihe bamuvuga k’umubiri. Ese kuki Abahima bo tutabashyira mu moko y’abanyarwanda ahubwo tukababumbira hamwe n’abatutsi? Abamere se? Abanyoro se? Ese GIHANGA wahanze u Rwanda n’umugore we bari bameze nka ADAMU na EVA gusa? Nta bandi bantu bari babakikije? Bo se bitwaga abaki?

Ubumwe bw’abanyarwanda ni ipfundo rizwi n’ABIRU b’i Bwami gusa kandi ntawe ushobora kurimena ahubwo yakwemera agapfa. Kuko kumena bene ayo mabanga kwari nko gushwanyuza igihugu. Tube abanyabwenge twiyubakire igihugu. Dushyigikire imfubyi z’u Rwanda n’abapfakazi bacu, dukomeze amaboko atentebutse, Kandi dushyigikire abayobozi bacu kuko nibo maboko n’umutwe byacu. Kandi UMUNTU WESE UVUGA URURIMI RW’ IKINYARWANDA umenye ko usibye n’ayandi masano, ko n’ururimi ari isano ikomeye.

10
1mupfumu5 2018-09-24 09:02:18

urabe wumva mutima muke wo murutiba ... ubwo ikiciro cyambere mwumvise abakirimo ... ikiciro cya gatatu nabahutu naho icya kabiri nabatwa naho icyakane n’impunyu kuko nizo zitagiraga ubwoko zibarizwamo !!!! ngayo nguko gusa aya moko ntago yaberahaho guhangana cg kuvangurana nkuko ibyubu biri

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza